Bugesera: Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza yeguye

Inama njyanama idasanzwe y’akarere ka Bugesera yakiriye ubwegure bwa Narumanzi Leonille wari umuyobozi wungirije w’ako karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wasabye kwegura kubera igihano cy’igifungo cy’imyaka 2 yakatiwe n’urukiko.

Narumanzi Leonille yahamwe n’icyaha cyo kudatabara uwitwa Nsengiyumva Bosco bahimba Bingwa ubwo ku itariki ya 19/01/2013 yambikwaga amapingu, agakomereka amaboko yombi, hanyuma ibikomere bikamara igihe bitavuwe bikaza kumuviramo gucibwa amaboko. Kuri ubu akaba afungiye muri gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930.

Icyo cyaha cyanahamye abapolisi 4 bakoreraga kuri sitatiyo ya polisi ya Ruhuha mu karere ka Bugesera.

Narumanzi Leonille wari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Bugesera.
Narumanzi Leonille wari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Bugesera.

Mu nama idasanzwe yahuje inama njyanama y’akarere ka Bugesera, tariki 18/10/2013, Abajyanama bose bakiriye ubwo bwegure nyuma yo gusomerwa urwandiko Narumanzi yandikiye Perezida w’inama njyanama y’ako karere rukanyuzwa ku buyobozi bwa gereza ya Nyarugenge.

Kabera Pierre, Claver perezida w’inama Njyanama avuga ko hari ibigiye gukorwa kugira ngo inshingano Narumanzi Leonille yari ashinzwe zitazadindira cyangwa zikererwa gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “ibigiye gukorwa nuko iki cyemezo kigiye koherezwa ku biro by’intara nayo ikatwandikira ibyemeza nyuma tuzandikira komisiyo y’amatora tuyisaba ko yadufasha kugira ngo asimburwe”.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka