Bugesera: Mu myaka 20 ngo hari byinshi bungukiye mu mu murimo wa Local Defense Force

Ubwo abahoze mu mutwe wa local defense force mu karere ka Bugesera basezererwaga, tariki 09/07/2014, bamwe muri bo batangaje ko mu myaka 20 bari bamaze bakora ako kazi hari ibyo bungukiyemo, bakaba kandi ngo bagiye gukomeza kubibungabunga.

Nsabimana Davide ni umwe muri abo ba local defense aravuga ko bagiye gukomeza gufatanya n’abandi baturage mu gucunga umutekano w’igihugu, ari nako akomeza gucunga neza ibyo yakuyemo.

Yagize ati “muri aka kazi nakuyemo uruhushya rwo gutwara moto, nkuramo amafaranga yo kubaka inzu ndetse nguramo n’imirima igera kuri itatu”.

Bamwe mu basezerewe mu kazi ka local defense mu karere ka Bugesera.
Bamwe mu basezerewe mu kazi ka local defense mu karere ka Bugesera.

Uyu mugabo avuga ko nyuma yo gusezererwa mu kazi ubu agiye kugura moto maze agakora akazi k’ubumotari, ndetse akaba anateganya ko mu myaka y’imbere azagura imodoka ye akazajya ayikoresha mu kazi gatandukanye.

Majoro Karasira John, wungirije uhagarariye ingabo mu karere ka Bugesera yababwiye ko umuntu wese ukora mu nzego z’umutekano aba ari umusivile nk’abandi ariko watojwe.

Ati “igihe kiragera agasubira mu buzima busanzwe, ndabasaba gukorana neza n’abaturage musanze b’abasivile mukomeze gukorana nabo gucunga umutekano”.

Umuyobozi w'akarere ka Bugesera, Louis Rwagaju, yasabye aba local defense basezerewe kuzitwara neza.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Louis Rwagaju, yasabye aba local defense basezerewe kuzitwara neza.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yabasabye gukomeza kugira indangagaciro yo kubungabunga umutekano w’igihugu nk’inshingano ndetse no gukorera hamwe kugira ngo biteze imbere, kandi ko akarere kazabafasha mu makoperative bazashinga.

“Turabashimira akazi keza mwakoze, ariko turanasabasa kudatezuka ku mugambi wo kubaka igihugu bafatanya n’inzego mu gukumira ibyaha batanga amakuru”, Rwagaju.

Akarere ka Bugesera kari gafite aba Local defense 578, aba bakaba bagiye gusimburwa n’urwego rwa DASSO.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka