Bugesera: Barashima Ingabo na Polisi babavuye indwara bari bamaranye igihe

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera, bashima cyane ibikorwa by’Ingabo na Polisi by’u Rwanda, baturutse mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe bafatanyije n’ibitaro bikuru by’Akarere ka Bugesera, kuko serivisi z’ubuvuzi bifuzaga zabasanze hafi kandi zikaba zirimo gutangwa ku buntu.

Abaganga b'ibitaro bya Kanombe bakira abarwayi
Abaganga b’ibitaro bya Kanombe bakira abarwayi

Nshimiyimana Cleophas wo mu Murenge wa Musenyi, yaje guhura n’inzobere ziri muri ibyo bikorwa by’ubuvuzi, azanye umwana we w’imyaka itatu ufite uburwayi bw’uruhu amaranye umwaka.

Yagize ati “Naje kuvuza umwana, afite uburwayi bw’uruhu, batubwiye ko bwitwa ‘vitiligo’. Bukiza twaragerageje kumuvuza kuri ‘clinic’ ariko imiti baduhaye yo kumusiga twabonye ntacyo irimo gutanga, ariko tuza gukurura amakuru ko i Kanombe bavura ariko kubera akazi, ubu twari dutegereje ibiruhuko ngo tuzabikurikirane. Twumvise rero ino gahunda ihari, duhita dufata umwanzuro wo kuza kugira ngo turebe ko hari icyo badufasha. Ni uburwayi agiye kumarana umwaka, kuko acyuzuza imyaka ibiri nibwo yatangiye kuzana utuntu tw’utubara, bigenda byiyongera, ubona bishaka gufata ibice byose by’umubiri”.

Nshimiyimana yavuze ko icya mbere ashimira izo nzobere z’abaganga ari uko zamuruhuye akavuza umwana we, atabanje kujya i Kanombe, ikindi yashimye ni uko umuganga w’uruhu wasuzumye umwana we, yamwandikiye umuti azajya amusiga ku ruhu, ariko akazajya amujyana i Kanombe buri kwezi kugira ngo bakomeze kumukurikirana, kuko muganga yamuhaye icyizere ko yazakira.

Ikindi ashima ni uko serivisi abo baganga bahaye umwana we zose ari ku buntu, kuko na 15% yajyaga yishyura kuri RAMA ntayo yishyuye.

Bishimiye ko bagiye kuvurwa indwara bari bamaranye igihe
Bishimiye ko bagiye kuvurwa indwara bari bamaranye igihe

Safari Evariste wo mu Murenge wa Nyamata, avuga ko yaje kwivuza amaso yamufashe byizanye, ariko ubu akaba atakibasha gusoma.

Yagize ati “Narwaye amaso, mbanza kujya ku Kigo nderabuzima, bampa twa duti bakandiramo, ariko ntibyagira icyo bimara, ubu hashize amezi atanu nyarwaye. Guhunda y’uko bazaza nayumvise kuri Radiyo, urambyumva nawe ni ibyishimo, twizeye ko batuvura tugakira kuko ni inzobere zaturutse hirya no hino mu gihugu. Ni ibigo nderabuzima byatwohereje hano kandi barafasha. Ndabashimira cyane, baducungira umutekano, barangiza bakaza no kutuvura. Ni ibintu byiza cyane”.

Mukankuranga Hadidja, na we wo mu Murenge wa Nyamata, avuga ko yaje kwivuza mu ndwara z’amagufa.

Yagize ati “Si ubwa mbere nje kubivuzaho, kuko n’ubushize imiti bari banyandikiye yaramfashije, hari n’amapompo ya Asima bari banyandikiye aramfasha. Iyo baje umuntu aritabira, kuko tuzi ko imiti bakwandikiye igufasha. Narabakunze rero ntabwo baza ngo ndeke kuza kwivuza hano biradufasha cyane nkatwe b’indwara zidakira batwandikira imiti itugirira umumaro”.

Murorunkwere Jane, mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, we avuga ko yaje kureba izo nzobere z’abaganga kubera ikibazo amaranye iminsi cy’amenyo amurya, kuko yararwaye, amwe barayakura, ariko andi acikiramo kubera iyo ndwara yayafashe, akaba yizeye ko bamufasha.

Murorunkwere Jane waje kwivuza amenyo
Murorunkwere Jane waje kwivuza amenyo

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya ADEPR-Nyamata, Dr Sebajuri Jean Marie Vianney, yashimye iyo gahunda y’ibikorwa by’Ingabo na Polisi barimo kuvura abataruge, ku ndwara zitandukanye kandi ku buntu, kuko bunganira ibyo bitaro ubusanzwe byakira abarwayi benshi bijyanye n’ubwiyongere bw’abaturage b’Akarere ka Bugesera, ubu basaga ibihumbi 500.

Ati “ Mu busanzwe twakira abarwayi benshi kuko ibi ari byo bitaro bikuru by’Akarere, tuba dufite abarwayi bafite indwara zo ku mubiri, amagufa, mu nda, amaso, amenyo, indwara z’abagore n’izindi. Rero biriya bikorwa by’Ingabo, haba hajemo inzobere, imbaraga ziyongereye, ugereranyije n’izo dusanzwe dufite ku bitaro bya Nyamata. N’ubundi kuko ibitaro bya Kanombe birusha ubushobozi ibya Nyamata, dusanzwe twoherezayo abarwayi bafite ibibazo by’uburwayi bitandukanye, harimo abavurwa bagataha, abajyanwa muri serivisi z’indembe, abakenera ubuvuzi bwo kubagwa n’abandi, ku buryo nibura mu kwezi twohereza abarwayi batari munsi ya 100”.

Ati “Natwe tugira inzobere z’abaganga ariko ntizihagije ugereranyije n’umubare w’abarwayi baba bakeneye kuvurwa. Kuri twe ibi bikorwa bitugabanyiriza akazi, kandi n’umuturage akabonera ubuvuzi hafi. Ikindi cyiza kirimo ni uko serivisi zose batanga ari ubuntu, ubundi hari 10% umuturage ukoresha Mitiweri atanga iyo aje kwivuza, ariko muri ibi bikorwa ntayo batanga”.

Dr Sebajuri yavuze ko ubwishingizi umuntu yaba akoresha bwose, muri ibyo bikorwa, serivisi zose z’ubuvuzi zitangwa ku buntu. Muri serivisi abo baganga batanga, harimo kuvura amaso,
amenyo, amagufa, serivisi zijyanye n’indwara z’abagore n’izo kubaga ku ndwara zitandukanye.

Igikorwa cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zose
Igikorwa cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose

Ikindi yavuze ni uko hari na Farumasi, ku buryo imiti umurwayi yandikiwe ahita ayihabwa, ndetse n’uburyo bwo gupima ibizamini bitandakanye harimo amaraso n’ibindi (Laboratwari irahari).

Biteganyijwe ko ibyo bikorwa bizamara ibyumweru bibiri, bakora guhera ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu w’icyumweru, ku ya 1 Werurwe 2024, nibwo habaye umuhango wo kubitangiza ku bitaro bya ADEPR-Nyamata.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka