BRD yafashije ULK kubakira abanyeshuri 1,200 amacumbi arengera ibidukikije

Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere, BRD, yagiranye na Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) amasezerano y’ubufatanye mu kubaka amacumbi y’abanyeshuri arengera Ibidukikije (eco-friendly hostels).

Abayobozi ba BRD, Ireme Invest, Ambasade y'Abafaransa na ULK iruhande rw'amacumbi arimo kubakwa
Abayobozi ba BRD, Ireme Invest, Ambasade y’Abafaransa na ULK iruhande rw’amacumbi arimo kubakwa

Aya macumbi azabamo abanyeshuri ba ULK 1,200 bigaga bataha, biganjemo abanyamahanga.

Inguzanyo yayubatse(batifuje gutangaza uko ingana) yanyujijwe muri BRD itanzwe n’Ikigega cy’u Rwanda gishora imari mu bidukikije ’Ireme Invest’.

Iyo nguzanyo ikomoka mu kigega cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD), cyahaye u Rwanda Amayero miliyoni 20 mu kwezi k’Ugushyingo 2023 (ni amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 28).

Amacumbi ULK irimo kubaka afite uburyo burondereza amazi yamenekaga ku rugero rwa 39.35%, ingufu z’amashanyarazi na zo zizaronderezwa ku rugero ruri hafi ya 44%, ndetse n’ibikoresho byayubatse bigabanya 38% y’imyuka yangiza ikirere.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, avuga ko ULK izishyura iyo nguzanyo hiyongereyeho inyungu itarenga 12% ku mwaka.

Kampeta Sayinzoga na Prof Rwigamba Balinda bagiranye amasezerano
Kampeta Sayinzoga na Prof Rwigamba Balinda bagiranye amasezerano

Kampeta yakomeje agira ati "Twishimiye ko ibipimo byose twifuzaga(bigaragaza ko uwo mushinga urengera ibidukikije), ULK yashoboye kubigeraho cyane cyane ibijyanye no kugabanya iyoherezwa rya karubone(imyuka yangiza ikirere) ku rugero rwa 38%.

Kaminuza ya ULK ivuga ko yari ibangamiwe no kubona abanyeshuri basaga 3,000 baturuka hirya no hino mu bihugu 22 bya Afurika baza kwiga bagataha hanze yayo.

Perezida wa ULK, akaba ari na we washinze iyo Kaminuza, Prof Rwigamba Balinda, agira ati "Amacumbi ubu ari tayari (arahari) azabamo abanyeshuri hafi 1,200, ariko dufite ubutaka bugari cyane bugera kuri hegitare 26, iki ni icyiciro cya mbere, hari icya kabiri cyo gukomeza kubaka amacumbi."

Amacumbi ya ULK yatangiye kubakwa muri Kamena 2023 azarangira muri Kamena 2024, ku buryo abazaza kwiga muri Nzeri uyu mwaka bazatangira kuyabamo.

BRD ni yo yafashije ULK kubona serifika y’Ikoranabuhanga mpuzamahanga ryitwa EDGE (Excellence in Design for Greater Efficiencies) rigaragaza ko ari umushinga wujuje ibisabwa mu kurengera ibidukikije.

Ni umushinga ufite uburyo bwo kwifunga kw’amazi iyo umuntu arangije kuyakoresha, amatara agomba kuba yizimya cyangwa yiyatsa iyo umuntu ayegereye kandi arondereza ingufu, inzu zikaba zubatswe mu bikoresho bitarekura imyuka yangiza mu ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bamwe mu banyamahanga biga muri Ulk baratuzengereje kubera urugomo n’imico mibi bamwe bafite (ubusinzi, uburaya, ubwambuzi,...), Mzee Rwigamba nagerageze turebe ko bazashobora kuba mu kigo gifunze; bakareka kurara bazerera bakagira amasaha bagomba kuba bari mu icumbi ryabo.

Fifi yanditse ku itariki ya: 21-03-2024  →  Musubize

Bamwe mu banyamahanga biga muri Ulk baratuzengereje kubera urugomo n’imico mibi bamwe bafite (ubusinzi, uburaya, ubwambuzi,...), Mzee Rwigamba nagerageze turebe ko bazashobora kuba mu kigo gifunze; bakareka kurara bazerera bakagira amasaha bagomba kuba bari mu icumbi ryabo.

Fifi yanditse ku itariki ya: 21-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka