Biyemeje kubana neza batitaye ku nzigo iri hagati y’imiryango yabo

Bikomeje kugaragara ko hari Abanyarwanda bamaze gucengerwa na gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" batagifata amoko nk’ibibatanya ahubwo barabirenze biyemeza kubana neza nk’uko Mukamana Ruth na Mbabazi Jean Claude bo mu karere ka Rutsiro babigezeho.

Mukamana na Mbabazi bamaze imyaka itatu babana nk’umugabo n’umugore nyamara imiryango yabo yari yabyamaganiye kure bitewe n’uko umuryango w’umukobwa ushinja uw’umuhungu kugira uruhare muri Jenoside no kwica abo mu muryango w’umukobwa, bikaviramo nyina w’umuhungu gufungwa akagwa muri gereza.

Mukamana n’umugabo bose bavutse mu mwaka umwe bakaba bafite imyaka 33 y’amavuko. Mbere ya Jenoside iwabo w’umukobwa bari batuye mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro, mu gihe iwabo w’umuhungu bo bari batuye mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi.

Umukobwa avuga ko mu gihe yigaga ku kigo kimwe n’uwo muhungu yabonaga imico ye imushimishije. Icyakora hagati y’imiryango yabo ngo harimo ikibazo gikomeye cyari gishingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umuryango w’umukobwa ushinja umuryango w’umuhungu kugira uruhare muri Jenoside no kwica abo mu muryango w’umukobwa. Ibyo byaviriyemo nyina w’umuhungu gufungwa ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside, kubera uburwayi yari afite aza kwitaba Imana ubwo yari aho muri gereza.

Ikindi cyatumaga umuryango Mukamana yashatsemo iwabo batawushaka ngo ni uko mukuru w’umugabo wa Mukamana bamushinjaga kugambanira umwana wahigwaga muri Jenoside yari ahishe iwe, akaza kwicwa mu kwezi kwa gatandatu mu 1994.

Iyo miryango yombi ngo ntabwo yigeze irebana neza kubera ko abo mu muryango w’umukobwa barokotse biyumvishaga ko abo mu muryango w’umuhungu bagize uruhare mu kubicira kuko bari baturanye.

Bitewe n’akababaro abo mu muryango w’umukobwa bahungukanye, bahise banyaga uwo muryango w’umuhungu, bawambura isambu bari barawuhaye yo guturamo.

Nubwo imiryango yabo yarebanaga ay’ingwe, umuhungu n’umukobwa bo bakomeje kumvikana kugeza ubwo bemeranywa kubana , ndetse baza no gukora ubukwe tariki 10/10/2010.

Bamaganye inzangano ziri hagati y'imiryango yabo kubera Jenoside biyemeza kubana mu mahoro no gutanga urugero rwiza.
Bamaganye inzangano ziri hagati y’imiryango yabo kubera Jenoside biyemeza kubana mu mahoro no gutanga urugero rwiza.

Kubera kwiyumvamo Ubunyarwanda kurusha kwibona mu moko, umukobwa ngo ntiyigeze agereka amakosa y’umuryango w’umusore ku mugabo we kubera ko icyaha ari gatozi, dore ko ngo yabonaga afite n’imico myiza.

Ati “inzangano z’imiryango yacu nta gaciro nazihaye kuko kugeza ubu ntabwo twari dukwiye kubaka ku nzangano, kuko nasanze nta cyiza zazanye, ahubwo zarazanye ubwicanyi”.

Mukamana yongeraho ko bitewe no gusenga, iby’amoko atigeze abiha agaciro kuko yumvaga ko abantu bakomoka ku muntu umwe.

Imiryango yarwanyije ibijyanye no kubana kwabo bombi
Umukobwa yabwiye abo mu muryango we ko ashaka kubana n’uwo musore babyamaganira kure, bamubwira ko badashobora kumushyingira mu nzigo.

Umukobwa ati “jye nababwiye ko iby’imiryango ntabyitayeho, ahubwo mbasaba kumbwira ikibazo babona uwo ngiye gushaka afite, nasanga ari umunyamafuti nkamwihorera simbane na we”.

Umuryango w’umukobwa wakomeje kumubuza kubana n’uwo musore, ariko umukobwa we akabyanga kuko nta kosa yamubonagaho, kandi atagombaga kumuhora amakosa yakozwe n’abandi. Umuryango w’umukobwa wanze kumushyingira baramubwira ngo agende yirwarize.

Umukobwa n’uwo muhungu bahise bapanga ubukwe , abantu bacye cyane bo mu muryango w’umukobwa barabutaha abandi benshi banga kuhagera. Kugeza ubu ngo hari n’abamaze imyaka itatu batarakandagira mu rugo rw’uwo mukobwa n’umusore.

Ibyo ariko ngo ntabwo byigeze bica intege urwo rugo rushya rutitaye ku nzigo imiryango yabo yari ifitanye. Ubu babyaranye umwana w’umukobwa umaze umwaka n’ukwezi kumwe avutse.

Ku ruhande rwe, Mbabazi Jean Claude, avuga ko inzangano z’imiryango yabo atigeze aziha agaciro kuko yasangaga bo bagomba kubana mu mahoro batagendeye ku nzangano zashinze imizi mu babyeyi babo.

Impamvu bombi bumvise ko kubana kwabo nta kibazo kirimo ngo ni uko mu myigire yabo, aho bigaga ku kigo kimwe babonaga abanyeshuri bose babanye neza batitaye ku by’amoko.

Mbabazi na Mukamana bihaye intego yo kubana neza ku buryo n’abo mu miryango yabo batarahinduka bazabafatiraho urugero, bakiyunga bakabasha kubana neza, bahujwe n’abana babo.

Uwo muryango usanga abantu ntacyo bagakwiriye gupfa, ahubwo ko bakagombye guhumurizanya, bakabana neza bya kivandimwe, nk’uko byahoze mu Rwanda rwo hambere.

Abantu ngo bakwiye kubabarirana, kandi mu gihe hari uwakoze ikosa na we agasaba imbabazi, hanyuma bagafatanya gushaka icyateza imbere igihugu.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ariko noneho ndumiwe koko nonese muko, ko numva umuryango uvukamo uwusenye ubwo bwo ukoze iki? baciye umugani ngo uwanze kumvira se nanyina yumvira ijeri. gusa si mbujije urugo ruhire da. Icyo kibondo se kitazajya kwa nyina wabo naba nyirarume niba bahari ubwo kizize iki?Ujye ubisengera cyane nahubundi ntibizoroha.

kalisa yanditse ku itariki ya: 7-12-2013  →  Musubize

Wagira ngo ni NDI UMUNYARWANDA yabakundanije! Bizarambe ariko ntibizamere nka birya bya Publicite!

Mundanikure yanditse ku itariki ya: 7-12-2013  →  Musubize

ntimugahembere ingengabitekerezo kukise mwumva umuhungu ariwe uzamuhinduka ahaaa

alias yanditse ku itariki ya: 6-12-2013  →  Musubize

Mukamana na Mbabazi bamaze imyaka itatu babana nk’umugabo n’umugore nyamara imiryango yabo yari yabyamaganiye kure bitewe n’uko umuryango w’umukobwa ushinja uw’umuhungu kugira uruhare muri Jenoside no kwica abo mu muryango w’umukobwa, bikaviramo nyina w’umuhungu gufungwa akagwa muri gereza. icyo nababwira n uko murimo guhemukira abana banyu , kandi ibyo ni iby igihe gitoooooooooo , amateka ni amateka , njye sinabyemeraaaaaaaaa , umwanzi ahora ari umwanziiiiiiiiiiiiii

UMUGWANEZA Jeanne yanditse ku itariki ya: 6-12-2013  →  Musubize

n’abandi barebereho. aho kwirirwa bacura imigambi mibisha iyo mu mashyamba ngo bazarutaha barwana bamenye ko amayira yafunzwe. ibi kandi birareba na babandi bari mu rwanda bigisha bana babo amacakubiri, bamenye ko nta kiza cy’ivanguramoko, maze bagane ubumwe n’ubwiyunge twimakaje ku rwanda.

rukuba yanditse ku itariki ya: 6-12-2013  →  Musubize

"Urukundo nirwogere, rusangeeeeeeeeeee n’abatarugira, urukundo nirwogereeeeeee......"

mbarimo jean yanditse ku itariki ya: 6-12-2013  →  Musubize

Yewe Mana, birakomeye!!!! Nizere ko uwo musore yasabye imbabazi Mukamana byibuze kubw’ibyaha famille ye yakoze! Ujye usenga cyane atazaguhinduka muko!!!
Burya rero gukunda ni kimwe no kubana n’ikindi! Ngaho kubanyaga isambu,nyina aguye muri gereza,yewe iby’iyo mibanire uzabirebe neza ma!!!!

Didascienne yanditse ku itariki ya: 6-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka