Amajyepfo: Abazafasha mu gukumira impanuka bemerewe ibihembo

Ubwo batangizaga ukwezi kwahariwe umutekano wo mu muhanda mu ntara y’Amajyepfo, tariki 13/8/2014, abatwara ibinyabiziga n’abagenzi bazafasha polisi gukumira impanuka zibera mu muhanda, bemerewe ibihembo bishimishije.

Nk’uko umuyobozi wa Polisi IGP Emmanuel Gasana, abitangaza ngo kugeza mu kwezi ku Ukuboza 2014 hazahembwa umumotari uzatoranywa na bagenzi be ko yitwaye neza akubahiriza amategeko, uwo ngo azahabwa moto nshya.

Hazahembwa kandi n’umushoferi wa tagisi-Minibisi uzaba witwaye neza ndetse n’umuturage uzaba watanze amakuru afasha mu gukumira impanuka, aba nabo ngo bakazahabwa igihembo gishimishije.

Umuyobozi wa Polisi IGP Emmanuel Gasana ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda mu ntara y'Amajyepfo. Umuhango wabereye mu karere ka Kamonyi.
Umuyobozi wa Polisi IGP Emmanuel Gasana ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda mu ntara y’Amajyepfo. Umuhango wabereye mu karere ka Kamonyi.

Ibi ngo bizakorwa mu rwego rwo gukangurira abaturage ku kugira uruhare mu gukumira impanuka, birinda kureberera amakosa y’abatwara ibinyabiziga. Umuyobozi wa Polisi yasabye abaturage kujya batelefona kuri nimero yo gutabaza polisi iba yanditse ku modoka mu gihe babonye imodoka igenda mu buryo budasanzwe.

Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari, avuga ko bimaze kuba akamenyero kabi ko aho kubahiriza amategeko ahubwo usanga abashoferi bagenda barangirana aho abapolisi bahagaze kandi abaturage barebera.

Arasaba abaturage kuba abapolisi b’ubuzima bwa bo n’ubwa bagenzi ba bo, ntibareke umushoferi ngo abatware uko ashatse, batinya kumukangara cyangwa kumurega.

Guverineri Munyantwari Alphonse uyobora intara y'Amajyepfo nawe yitabiriye gutangiza icyumweru cy'umutekano mu muhanda.
Guverineri Munyantwari Alphonse uyobora intara y’Amajyepfo nawe yitabiriye gutangiza icyumweru cy’umutekano mu muhanda.

Mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko binjira mu modoka bihuta, bityo ntibarebe pulaki z’imodoka ibatwaye ngo babone uko bayirega iramutse itubahirije amategeko, Umuyobozi wa Polisi yavuze ko bagiye gusaba abashoferi kuzandika imbere mu modoka aho abagenzi bareba.

Amakosa akunze gukorwa n’abashoferi batitaye ko abagenzi babareba, ni ugutendeka, ubusinzi, kuvugira kuri telefoni no kugendera ku muvuduko ukabije.

Hashyizweho ingamba zo kwirinda impanuka

Mu minsi ishize impanuka zibera mu muhanda zariyongereye kuko impanuka zigera kuri enye zabaye mu gihe kitageze mu kwezi zigahitana abagera kuri 40, zatumye inzego za Leta zifata ingamba zikarishye zo kwirinda ko impanuka.

Mu nama yahuje Minisiteri y’Umutekano (MININTER), Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) na Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) tariki 11/8/2014 hafashwe ingamba zikurikira:

Kwihutisha ivugururwa ry’amategeko agenga imihanda n’imitwarire y’abagenzi, gushyiraho no kongera dodane n’ibyapa ahabera impanuka nyinshi mu gihugu, gufatira impushya z’abakoze amakosa yateye impanuka.

Gushyira ibyuma bicunga umuvuduko mu modoka zitwara abagenzi n’izindi modoka ziremereye, kongera ingufu mu bugenzuzi bw’ubuziranenge ku modoka, kongera inyigisho mu guhindura imyitwarire y’abashoferi, abagenzi n’abandi bose bakoresha umuhanda.

Abashoferi n'abaturage bijejwe ko abazakumira impanuka bazahembwa.
Abashoferi n’abaturage bijejwe ko abazakumira impanuka bazahembwa.

Kongera ibihano hagamijwe kugenzura umutekano wo mu muhanda, gushyiraho ingamba zo guhagarika imodoka zifite ibitwarisho byahinduriwe umwanya bigashyirwa ku rundi ruhande, kongera umubare w’abapolisi no gushyiramo ingufu mu mutekano wo mu muhanda.

Gushyiraho ubufatanye hagati y’abafite uruhare ari amashyirahamwe y’abatwara abantu, RURA, MINALOC, MININTER, Polisi n’abandi, gushyiraho amasaha ntarengwa umushoferi atagomba kurenza mu kazi kuko byagaragaye ko abeshi mu bateza impanuka baba bananiwe.

Hari kandi gushyiraho aho imodoka igomba kuruhukira cyangwa guparika akanya gato mu gihe imodoka ifite ikibazo, gufatira ibihano bikomeye abakoresha telefoni batwaye no kwegereza ibikoresho by’ubutabazi mu ntara ahabaye impanuka kugira ngo batabarwe.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

gahunda polisi irimo yo gukumira impanuka ni nziza cyane gusa nayigira inama yo kongera umubare waba polisi bo mu mihanda kuko nayo yaba solution imwe mukuzihashya.

Dative yanditse ku itariki ya: 15-08-2014  →  Musubize

Polisi igomba kurushaho gufatanya n’abaturage mu kwirinda impanuka;naho ubundi polisi yonyine ntiyabigeraho abaturage batitabajwe kandi nabo bakunva kubikora ari ukwikorera bitareba polisi gusa

muhire yanditse ku itariki ya: 14-08-2014  →  Musubize

ariko koko abantu bakuze dukorere ibihembo hejuru yubuzima bwacu ibi rwose nkatwe abatuarge ntitwari dukwiye kugera naho dusabwa nubuyobozi ko twakwicungira umutekano wibuzima bwacu , cyane cyane ko aya mamodoka aba atwaye abantu, rowse twumve ko izi mpanuka zidutwara zigatwara nabacu , singombwa ibihembo tubigire ibyacu

kamali yanditse ku itariki ya: 14-08-2014  →  Musubize

ibi ni byiza cyabe aho abaturage basabwa gukorana na polis maze impanuka za hato na hato ziacika

bumaya yanditse ku itariki ya: 14-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka