Akarere ka Rubavu kaje ku isonga mu kwishimira serivisi z’ubuhinzi

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu ni bo bashima serivisi zo mu buhinzi ku gipimo cyo hejuru, cya 75.2% mu Rwanda, nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo cyakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) cya 2023.

Nyamara ni ko Karere mu myaka itatu ishize abagatuye bahuye n’ibibazo byo kubura isoko ry’umusaruro, ndetse n’ubu bamwe bavuga ko bafite ikibazo cy’indwara bita Sembeshyi, ikomeje kwangiza ubuhinzi bw’ibirayi mu Mirenge ya Mudende, Bugeshi na Busasamana.

Bamwe mu bavuganye na Kigali Today, bavuga ko byatewe n’uko abafatanyabikorwa mu buhinzi babegereye mu kubagezaho imbuto n’inyongeramusaruro, ndetse n’isoko ry’umusaruro ribonekera igihe.

Serivisi z’ubuhinzi zishimwa ku gipimo cya 63.2%, igipimo cyarazamutse kivuye kuri 61.1% mu bushakashatsi bwari bwakozwe 2022, naho abagabo bashima serivisi z’ubuhinzi ku gipimo cya 63.4% mu gihe abagore bazishima ku gipimo cya 63.0%.

Serivisi z’ubuhinzi zitanzwe neza zifasha igihugu kwihaza mu biribwa, ndetse zigafasha segiteri y’ubuhinzi kongera ubungu mu gihugu n’ibyoherezwa hanze y’Igihugu.

Abanyarwanda bagaragaza ko uru rwego rw’ubuhinzi rufite ibibazo byinshi birimo; imihindagurikire y’ikirere, indwara z’ibihingwa, inganda zitunganya umusaruro zidahagije, ihuza n’ikurikiranabikorwa ridahagije, ubukangurambaga butagera kuri bose, ubuziranenge bw’umusaruro butitabwaho hamwe n’ibikorwa remezo bidahagije.

Izi mbogamizi zituma hari aho umusaruro uboneka udahagije, ariko hari n’aho uboneka ntushobore kugera ku isoko, abahinzi bakabihomberamo.

RGB igaragaza ko abaturage bakora ubuhinzi babajijwe uko babona serivisi z’ubuhinzi, zakoreweho ubushakashatsi arizo kubona imbuto ku gihe, kubona inyongeramusaruro ku gihe, kubona imbuto n’inyongeramusaruro bihagije, kubona imiti y’ibihingwa ku gihe, isoko ry’umusaruro, kurwanya indwara z’ibihingwa, ubuhunikiro rusange bw’umusaruro, ubwanikiro rusange bw’umusaruro, gutunganya no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, kuhira imyaka no gukoresha imashini zihinga.

Uko uturere duhagaze mu gushima serivisi z'ubuhinzi
Uko uturere duhagaze mu gushima serivisi z’ubuhinzi

Ubushakashatsi bwerekana ko abagabo ari bo benshi mu cyiciro cy’abikorera, mu gihe abagore biganje mu cyiciro cy’abakorera abandi, bikaba biterwa n’uko abagore badafite uburenganzira busesuye ku butaka bwo guhinga ugereranije n’abagabo.

Benshi mu Banyarwanda bakora imirimo yerekeranye n’ubuhinzi, 84.2% ntibarengeje amashuri abanza barimo 15.4% b’urubyiruko (18-30).

Zimwe muri serivisi zifite intege nke mu buhinzi harimo gukoresha imashini, aho 68% bagaragaza ko batazishimira, kuhira imyaka 71% na bo bagaragaza ko zitabanyura mu gihe zishimwa na10.4%.

Abakora muri servisi z’ubuhinzi 66%, bagaragaza ko servisi z’ubuhunikiro zikiri hasi mu gihe 20.3% bazishimira, naho servisi z’ubwanikiro bunengwa ku gipimo cya 64.6%, abazishima bari kuri 22.6%.

Serivisi yishimiwe mu buhinzi kurusha izindi irebana n’isoko ry’umusaruro, aho yishimiwe ku kigero cya 65.2% bitewe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko, naho 33.2% bagaragaza ko batayishimiye.

Bimwe mu byifuzo bigaragazwa n’abahinzi birimo gukomeza ingamba zo kunoza imicungire n’imikoreshereze y’inyongeramusaruro, gukumira no kurwanya indwara z’ibihingwa, kunoza imikorere no kongera inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, kunoza imikorere yo gufasha abahinzi kubona imashini zikoreshwa mu buhinzi no mu kuhira imyaka, hamwe no kunoza imicungire y’umusaruro n’isoko ryawo.

Akarere ka Rubavu
Akarere ka Rubavu

Akarere ka Rubavu kaje ku mwanya wa mbere mu gushima serivisi z’ubuhinzi ku gipimo cya 75.2%, mu mwaka wa 2022 kari kagize igipimo cya 50.6%, naho Akarere ka Musanze kagize igipimo kiri hasi n’amajwi 52.7%, mu mwaka wa 2022 kari gafite igipimo cya 59.6%.

Akarere ka Gisagara kari ku mwanya wa mbere n’igipimo cya 78.7%, ubu cyaramanutse kigera kuri 66.5%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka