Akarere ka Nyagatare kazamutseho 13.6% mu bikorwa by’isuku - Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakoze n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), mu mwaka wa 2023 kuri serivisi y’isuku, bugaragaza ko Akarere ka Nyagatare kazamutseho amanota 13.6%, kava ku manota 68.6% kagera kuri 82.2% n’umwanya wa gatandatu mu Gihugu cyose.

Ku bigo by'amashuri, hari igihe abarezi bikorera isuku ubwabo
Ku bigo by’amashuri, hari igihe abarezi bikorera isuku ubwabo

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko uku kuzamuka mu manota ari umusaruro w’ibikorwa bya buri munsi, aho buri wa gatatu wa buri cyumweru hakorwa igitondo cy’isuku, aho abakozi b’Akarere n’abandi bayobozi bazindukira mu bikorwa by’isuku.

Icya kabiri gikorwa ngo ni ugusura ahantu hatangirwa serivisi, imihanda no mu ngo z’abaturage bakajya inama ku kunoza isuku n’isukura. Muri uku gusura ngo hari aho bafata ibyemezo nko guca amande abantu batubahiriza isuku y’aho bakorera.

Muri Mutarama uyu mwaka ngo mu Nteko z’abaturage mu Tugari twose 108, hakozwe ubukangurambaga ku isuku ndetse bukaba bunakomeza, ariko by’umwihariko ngo abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere na bo barafashije cyane muri ubu bukangurambaga bw’isuku n’isukura.

Meya Gasana ati “Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere baradufashije cyane mu bukangurambaga bw’isuku n’isukura, ndetse na kompanyi dukorana mu bijyanye n’isuku, ubu ifite imodoka zikura imyanda yose muri santere z’ubucuruzi zikayijyana mu kimoteri rusange.”

Igitondo cy'isuku cyafashije kuzamura amanota y'isuku
Igitondo cy’isuku cyafashije kuzamura amanota y’isuku

Mu rwego rwo kubungabunga isuku kandi ubu hamaze kuzura ikigo kizajya gicuruza ibikoresho by’isuku n’isukura, hatangiye gutangwa ibigega bifata amazi ku bigo by’amashuri, gucukura za nayikondo kugira ngo abaturage babone amazi meza ndetse no mu mihanda mishya ya kaburimbo yuzuye yose ishyirwamo kompanyi zikora isuku.

Yasabye abaturage kwimakaza isuku n’isukura mu ngo zabo, kuko idakorwa umunsi umwe ahubwo ari ibikorwa bihoraho, cyane ko binabafitiye inyungu kuko 80% by’indwara zifata abantu zikomoka ku isuku nkeya.
Ku rwego rw’Igihugu uturere dutanu turi imbere y’aka Nyagatare, ni Kicukiro yazamutseho 2.3%, Nyamasheke yazamutseho 5.6%, Rwamagana yazamutseho 12%, Gasabo yazamutseho 1.1% na Nyarugenge yamanutseho 5.2%.

Mu Ntara y’Iburasirazuba Akarere kari imbere mu isuku ni Rwamagana, kari ku mwanya wa gatatu ku rwego rw’Igihugu n’amanota 83.6%, kazamutseho 12%, Nyagatare ni iya gatandatu n’amanota 82.2% ikaba yarazamutseho 13.6%, mu gihe Akarere ka Ngoma kari ku mwanya wa 12 n’amanota 73.3% kakaba karamanutseho 4.8%.

Ku bufatanye na Polisi y'Igihugu hakozwe ubukangurambaga ku kwita ku isuku
Ku bufatanye na Polisi y’Igihugu hakozwe ubukangurambaga ku kwita ku isuku
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka