Aho kwibohora bitugejeje n’aho amacakubiri yari yadushyize tubyibazeho-Hon. Makuza

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda cyo kuri uyu wa 28/6/2014 abaturage bo mu Murenge wa Tumba bakoranye n’abayobozi batandukanye harimo Hon. Bernard Makuza, basabwe gusubiza amaso inyuma bakibaza ku ho kwibohora bibagejeje nyuma y’imyaka 20 n’aho amacakubiri yari yabashyize.

“Imyaka 20 ishize Abanyarwanda bibohoye igomba gutuma dusubiza amaso imyuma tukabona aho kwibohora bitugejeje n’aho amacakubiri yari yadushyize.” Ubu ni bumwe mu butumwa Visi perezida wa Sena, Bernard Makuza, yagejeje ku baturage bo mu murenge wa Tumba.

Hon. Makuza yabwiye Abanyetumba ko jenoside no kwibohora bifite aho bihurira, aho bihurira kandi akaba ari naho bitandukaniye: byombi ntibyikoze, byakozwe n’abantu. Kandi jenoside yatewe n’ubuyobozi bubi, mu gihe kwibohora byaharaniwe n’abashakiraga Abanyarwanda amahoro.

Hon. Makuza ati "dusubize amaso inyuma turebe aho aamacakubiri yadushyize n'aho kwibohora bitugejeje mu myaka 20".
Hon. Makuza ati "dusubize amaso inyuma turebe aho aamacakubiri yadushyize n’aho kwibohora bitugejeje mu myaka 20".

Yabasabye rero gukomeza guharanira kwibohora kuko ngo atari iby’umunsi umwe ngo birangire, ahubwo bigomba gukomeza. Yunzemo ati “Ikibi, Abanyarwanda tugomba kuvuga ngo ‘oya, ntitugishaka’. Ahongaho ni ho tugomba guhagarara, bikatwumvisha ko kwibohora tubifitemo inyungu kandi ko bigomba gukomeza.”

Hon. Makuza kandi yasabye urubyiruko kutumva abafite imigambi yo guhungabanya ibyamaze kugerwaho. Ati “Rubyiruko, twiyumvishe ko imigambi isenya, imigambi ishobora guhungabanya ibyo tumaze kwigereraho, bidufitiye akamaro, biduteza imbere, uwashaka kubihungabanya wese, tugomba guhagurukira rimwe tukamurwanya.”

Umuganda wari witabiriwe cyane

Abari bitabiriye igikorwa cy’umuganda bari benshi cyane: witegereje, wavuga ko nta Munyetumba wari wasigaye mu rugo, baba abakuze ndetse n’urubyiruko. Hari kandi n’intore zo mu Murenge wa Tumba ziri ku rugerero ndetse n’abagize urunana rw’urungano 200.

Ibiganiro bya nyuma y'umuganda byarimo gucinya akadiho.
Ibiganiro bya nyuma y’umuganda byarimo gucinya akadiho.

Aba bagize urunana rw’urungano ni urubyiruko ruhagarariye urundi mu turere twose two mu Ntara y’amajyepfo hamwe n’ab’i Nyamasheke ndetse n’i Rusizi ho mu Ntara y’Iburengerazuba. Guhera kuwa kane tariki ya 26/6 bari mu biganiro bateguriwe n’Imbuto Foundation.

Aba bose hamwe, basibuye imihanda yo mu Kagari ka Gitwa yari yarasibamye, ndetse banasibura inzira z’amazi z’imwe mu mihanda yari imeze neza ariko ahanyura amazi hatakigaragara neza. Yose hamwe ireshya n’ibirometero 15.

Igihe cy’ibiganiro (nyuma y’umuganda) kandi cyanaranzwe n’umudiho ahanini w’urubyiruko rwari ruhari, rufashijwe n’abayobozi. Uyu mudiho ntiwari ku busa, wari uherekejwe n’indirimbo nyinshi: Rwanda yacu gihugu cyatubyaye amaboko yacu azagukorera… Rwanda itajengwa na sisi wenyewe, …Turi mu ndege ya Ndi Umunyarwanda pilote ni Paul…”.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turashima ingabo za RDF kubw’igikorwa zakoze zibohora u Rwanda rwari rwaraboshywe namacakubiri yanatugejeje kuri jenoside yakorewe abatutsi gusa abanyarwanda dukwiye gushyira hamwe tukamagana abashaka kongera kudusubiza mu icuraburindi.

Shyaka yanditse ku itariki ya: 30-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka