Abo muri FDLR ngo batinya gutahuka batinya guhanirwa ibyo basize bakoze mu Rwanda

Abanyarwanda 61 batahutse tariki 15/08/2014 bavuye muri Congo bavuga ko batinze gutahuka kubera bagenzi babo babanaga mu mashyamba babateraga ubwoba bababwira ko nta mahoro ari mu Rwanda nk’uburyo bwo kwanga gutaha kubera ibyaha basize bakoze.

Icyakora nubwo babwibwaga ayo magambo ngo bageze aho barayarambirwa kuberako babonaga bari kugendara mu kigari cya bagenzi babo batinya gutahuka kuberako bavuga ko ngo baramutse batahutse bakurikiranywa n’ubutabera kubera ibyaha basize bakoze mu Rwanda.

Umusaza witwa Burahima nawe watahutse we avuga ko yatinyaga gutahuka kubera kubura aho yamenera muri za FDLR aho ngo yabonaga ko bamubona bakamugirira nabi dore ko ngo bazaga kubakoresha inama bababwira ko igihe cyabo cyo gutahuka kitaragera nyamara bo babirera bakabona ari ibinyoma kubera ko ngo bamaze igihe kirekire babibabwira.

Abagabo 5, abagore 13, n'abana 43 batahutse mu Rwanda bavuye muri Congo.
Abagabo 5, abagore 13, n’abana 43 batahutse mu Rwanda bavuye muri Congo.

Uyu musaza akomeza kuvuga ko ngo hari bamwe badafite umutima wo kugaruka iwabo kuko bamaze kuba ibyihebe kuburyo iyo umuntu avuze ijambo ryo gutahuka bamwumva ngo bahita bamugirira nabi.

Abo ngo bahisemo kwigumira mu mashyamba ya Congo bagakeka ko impamvu yabyo ari uko basize bahekuye u Rwanda muri abo ngo harimo abahoze ari abasirikare n’abasiviri ngo bavuga ko bazagwa mu mashyamba ya Congo aho kugaruka mu gihugu cyabo.

Aba Banyarwanda batahutse baravuga ko bishimiye gutahuka bakaba bakangurira na bagenzi babo kugaruka mu rwababyaye bakareka gukomeza gusiragira mu mashyamba ya Congo kuko nta nyungu bayakuramo.

Aba banyarwanda bose bavuye muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo muri Kivu y’amajyepho muri zone ya Uvira bakaba bagizwe n’abagabo 5, abagore 13, n’abana 43 bose ubu bakaba bacumbikiwe mu nkambi yakira impunzi byagateganyo ya nyagatare mu karere ka Rusizi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

bashatse batahe bahanwe cg se barorere gusa basabwe kwibuka ko icyaha cya Jenoside kidasaza

rwamiko yanditse ku itariki ya: 18-08-2014  →  Musubize

ibi rwose niko biri abayobozi buyu mutwe wa FDLR abenshi bagiye basize bahekuye igihugu bagiciye umugongo barabizi ko nibagaruka ubutabera buzababona kandi baretse aba badafite ikibazo bakitahira, baba babuze amaboko abari mubutumwa bwa mahoro muri congo bakabagabaho ibitera, kuko nkuko babivuze ngo banga kubagabaho ibitera , kubarwanya ngo kuko barimo abana nabagore , niyo mpamvu rero batatuma bataha

kirenga yanditse ku itariki ya: 17-08-2014  →  Musubize

ubuse hariki iyo mu rwanda buretse agatsiko ka kagame nabambari be. ukuri kurazgwi. sha nukugya muvugisha ukuri mubyerekeye politik iyo murwanda. there is absolutly no democracy in rwanda. i’m enjoying my life to the fullest where i’am although i left rwanda when i was 5 years old.

nkuru yanditse ku itariki ya: 17-08-2014  →  Musubize

umuntu yashimira abagize ubushake bwo gutaha ni karibu mu gihigu cyabo gusa na none abo batinya nihahandi habo amaherezo bazashyikirizwa ubutabera kuko icyaha cya jenoside ntikijya gisaza ubwo bagomba gutaha cg nyine umunsi UN yabarasheho ibyabo bikarangira.

Paccy yanditse ku itariki ya: 17-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka