Abavuka muri Huye bishimira iterambere ry’umujyi w’Akarere

Bamwe mu bavuka mu Karere ka Huye ariko batahatuye, baratangaza ko bishimira uburyo umujyi w’aka Karere ukomeje gutera imbere.

Abavuka muri Huye batuye muri Kigali barashima iterambere ry'Umujyi w'Akarere kabo
Abavuka muri Huye batuye muri Kigali barashima iterambere ry’Umujyi w’Akarere kabo

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, abavuka muri Huye batuye mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi, bagiranye ibiganiro nyunguranabitekerezo n’ubuyobozi bw’Akarere, byibanze cyane cyane ku kureba uko akarere karushaho gutera imbere.

Bamwe mu bavuka muri Huye bavuga ko mu minsi yashize, aka karere kari gatangiye gusubira inyuma mu iterambere, aho hari nk’inzu nyinshi byagaragaraga ko zishaje ndetse zimwe zitanakorerwamo.

Abavuga ibi batanga urugero rw’ahitwa mu Cyarabu, hagaragaraga inzu zishaje cyane, ndetse hakaba hari haranafunzwe hatagikorerwa.

Kuri ubu, abavuka muri Huye bavuga ko iyo utemebereye mu Mujyi wa Huye, uhita ubona impinduka, nk’uko byemezwa na Jean Pierre Habinshuti, uvuka mu Murenge wa Rwaniro.

Habinshuti Jean Pierre, umwe mu bavuka mu Karere ka Huye utuye i Kigali
Habinshuti Jean Pierre, umwe mu bavuka mu Karere ka Huye utuye i Kigali

Agira ati “Iyo urebye ubona ko hari ibikorwa remezo bigezweho. Imihanda yarubatswe, dufite Sitade Mpuzamahanga, ndetse n’ibikorwa byo kwakira abantu nk’amahoteli birimo biragenda byitabwaho”.

Imwe mu mpavu z’impinduka zigaragarira abaturage, ni uko mu myaka igera mu 10 ishize, aka Karere ka Huye kakubiwe inshuro eshatu ingengo y’imari Leta ikagenera. Nko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2023-2024, Huye yahawe miliyari zirenga 33 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, agaragaza ko iterambere ryihuta aka Karere gakomeje kugeraho, karikesha ubuyobozi bwiza kandi bushyira imbere abaturage.

Agira ati “Hari gahunda yo gukwirakwiza by’umwihariko ibikorwa remezo, kandi bitwara ingengo y’imari nini. Hari imihanda ya kaburimbo, gukwirakwiza amashanyarazi n’amazi, ibyo byose ni ibikorwa bikenera ingengo y’imari”.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege

Arongera ati “Hari n’ibikorwa byo gutunganya ibishanga, kunoza imiturire twubakira abatishoboye, ibyo navuga ngo ni ibikorwa byagiye bituma ingengo y’imari yikuba inshuro zirenze eshatu usubije amaso inyuma nko mu myaka 10, kandi ibi bikorwa byose tukaba ari na byo duheraho dushishikariza abikorera gushora imari, ariko n’abaturage bakabibyaza umusaruro”.

Bamwe mu bavuga muri Huye ariko bagaragaza ko n’ubwo hari ibyakozwe biteza imbere umujyi wa Huye, hagikenewe gushyirwa imbaraga no mu kwihutisha iterambere ry’imibereho y’abaturage batuye mu bice by’icyaro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye na bwo busaba abakavukamo batuye mu bindi bice by’Igihugu, kurushaho kugira uruhare mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Kugeza ubu mu Karere ka Huye, abaturage bamaze kugerwaho n’amazi meza baragera kuri 88%, mu gihe abamaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bageze kuri 71%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Huye yacu; Ishema ryacu

Nkundimana Vincent yanditse ku itariki ya: 4-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka