Abatuye Umudugudu w’icyitegererezo wa Karama bagiye gufashwa kubona amazi yo kuhira

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmanuel, avuga ko umushinga wa Green House wo kuhira imyaka mu mudugudu wa Karama, wizwe nabi kuko hatatekerejwe uburyo bworoshye bwo kuhira, ariko ngo icyo kibazo kigiye gukemuka, hifashishijwe uburyo bwo gufata amazi y’imvura.

Umudugudu w’icyitegererezo wa Karama watujwemo abaturage bari batuye mu manegeka, bakuwe ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Umuhuzabikorwa w’umudugudu w’Icyitegererezo wa Karama, Mbyariyehe Abel, avuga ko babangamiwe no kuba bafite imirima minini yakabaye ibafasha kwiteza imbere, ariko bakaba batabasha kuyibyaza umusaruro. Ni imirima igera kuri itandatu izwi nka Green House.

Mbyariyehe avuga ko mu myaka igera kuri ibiri n’igice bahamaze, umwaka wa mbere ariwo babashije gusarura ariko nabwo umusaruro udashimishije.

Ati Twagize ibihombo byinshi kuko twarashoye ariko umusaruro ukaba muke. Twahinzemo concombre, poivro, inyanya ariko kuko bisaba kuvomerera, twagiye tubura amazi yo gukoresha, bityo ugasanga ibyo twejeje ntibihwanye byibura n’ibyo twashoye”.

Yongeraho ko icyabiteye ahanini ari uko nyuma batabashije kujya babona amazi ahagije yo kuvomerera imyaka yabo,

Ati “Amazi twakoreshaga ni aya WASAC, kandi ayo mazi agomba kwishyurwa, byibura iyo badushyiriraho ubundi buryo twabonamo amazi y’imvura ntacyo byaba bitwaye”.

Avuga ko iyo babaga bejeje, umuturage utuye mu mudugudu w’icyitegererezo yajyaga kugura ku kiranguzo ndetse bikabafasha no kwiteza imbere.

Avuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku nzego z’ubuyobozi ndetse ko kuri ubu kimaze umwaka kitarakemurwa, abakaba basaba ko byibura babafasha mu gihe cya vuba kuko kuba bafite imirima batabyaza umusaruro bibasubiza inyuma.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmanuel avuga ko ahanini icyateye icyo kibazo ari umushinga usa nk’aho wizwe nabi, kuko wari ugoranye kugerwaho.

Ati “Mu by’ukuri kuba harabaye igikorwa cyo kwimura abaturage bagakurwa mu manegeka ni byiza, yewe no kubategurira imirima bahingamo imboga n’ibindi ni byiza. Ariko umushinga wo kuhira wizwe nabi, kuko ntabwo wafata amazi ya WASAC uzajya wishyura ngo wigireho umushinga wo guhinga imyaka uzajya uvomeresha ayo mazi, ntiwabona amafaranga wishyuye”.

Avuga ko ba rwiyemezamirimo bakwiye kujya biga imishinga neza ku buryo bitagora abaturage cyane ko inyemezabwishyu ya mbere baciwe yageraga kuri miliyoni zigera ku icyenda (9) yishyuwe na Leta kandi nyamara ayo mafanga yakabaye akora ibindi biteza imbere abaturage.

Ngabonziza avuga ko icyo kibazo koko nk’ubuyobozi bakizi, ndetse ko mu gihe kitarambiranye kizaba cyakemutse.
Ati “Twamaze kuvugana n’umuterankunga, bitarenze ukwezi kwa Gatanu hazaba hashyizweho uburyo bwo gufata amazi y’imvura akabikwa mu bigega ndetse n’uburyo bwo kuyabika mu bigega bicukurwa hasi, ku buryo bizajya bifasha abaturage guhora buhira uko bikwiye kugira ngo babashe no kongera umusaruro wabo”.

Avuga ko umushinga wo kubika amazi mu bigega bawugeneye ingengo y’imari ingana na miliyoni 25Frw, ndetse ko bikunze ishobora no kongerwa kugira ngo bategure amahema ashobora kujya afasha kubika amazi hasi mu butaka.

Asaba abaturage gukomeza kwihangana kuko umushinga uri kunozwa neza nyuma y’amezi abiri bazongera guhinga uko bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka