Abaturiye ibiyaga bya Burera na Ruhondo basabwe kugira uruhare mu kurwanya impanuka zibiberamo

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, basabye abaturiye n’abakoresha ibiyaga bya Burera na Ruhondo, kugira uruhare mu kurwanya impanuka zibiberamo, akenshi zikomoka ku mikorere itubahirije amabwiriza.

Polisi y'u Rwanda ikangurira abaturage kubahiriza ingamba n'amabwiriza bigamije gukumira impanuka zo mu mazi
Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturage kubahiriza ingamba n’amabwiriza bigamije gukumira impanuka zo mu mazi

Ni mu bukangurambaga bwakozwe ku wa kabiri tariki 2 Mata 2024 mu Karere ka Burera, hagamijwe kurwanya impanuka za hato na hato zibera mu biyaga.

Hagaragajwe ko akenshi impanuka nk’izi zibaho biturutse ku mikoreshereze mibi y’inzira zo mu mazi, hakoreshejwe ubwato butujuje ubuziranenge, abazikoresha batwaye magendu, abakora uburobyi butemewe ndetse n’abakunze kogera mu mazi batabizi bikabaviramo kurohama.

Ababituriye bahamya hari abagiye baburira ubuzima muri ibi biyaga biturutse ku mpanuka zimwe na zimwe zibaho biturutse ku burangare no kubyishoramo badakurikije amabwiriza yagenywe akumira impanuka zo mu mazi.

Uyiringiye Odette wo muri Koperative yitwa ‘Isugi’, ihuriyemo abakora umwuga w’uburobyi yagize ati "Impanuka zimwe tubona muri ibi biyaga hari abazigiramo uruhare nk’aho usanga ba rushimusi bitwikira ijoro bakaza bagafata ubwato aho tuba twabuparitse bakabukoresha mu burobyi batabyemerewe. Icyo gihe kubera ko baba badatuje, iyo hagize nk’ikintu runaka bikanga, haba ubwo bibaviriyemo kurohama".

Ibi byashimangiwe na mugenzi we witwa Niyibizi Samuel, wagize ati "Ba rushimusi batwiba ubwato bakabukuramo ipamba rihuza imbaho kugira ngo babone uko babuhisha mu kuzimu(mu ndiba y’amazi), hakaba ubwo muri uko kubumanuramo babigiriyemo impanuka. Hari n’abasare banga kugura amajire agenewe abagenzi bakoresha ubwato, bakaba bakora izo ngendo batikingiye haba impanuka ubuzima bwabo bakahatikirira".

ACP Elias Mwesigye ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Burera Mukamana Soline baganiriza abaturage
ACP Elias Mwesigye ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline baganiriza abaturage

Aba baturage bongeraho ko no gutwara umubare urenze ubushobozi bw’ubwato hamwe n’abagikoresha ubwato bushaje mu gutwara abagenzi, ahanini biri mu bitiza umurindi impanuka, ariko nyuma y’ubu bukangurambaga bakaba biyemeje kubahagurukira aho bazajya babona ababigiramo uruhare bakabatangira amakuru.

Mukantwari Léonille yagize ati "Impanuka zimwe ziterwa n’ubwato bushaje bukoreshwa n’abarenze ku mabwiriza ahanini ariko ba rushimusi ni bo babukoresha bukabaroha, mu rwego rwo kubikumira rero tugiye kuba maso tubarwanye ,dutangire amakuru ku gihe".

Ati "Ikindi kandi cyatuma tunabungabunga amazi yacu neza ni ukuyarinda umwanda mu nkengero zayo, tukanashishikariza abatwara ba mukerarugendo n’abagenzi gushyiraho puberi kugira ngo hatagira ibyo bayajugunyamo"

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi, ACP Elias Mwesigye, yavuze ko abakoresha ibi biyaga bakwiye kwitwararika bakanubahiriza amabwiriza.

Ati "Abatwara abantu n’ibintu bakwiye kubahiriza amabwiriza yo kutarenza umubare w’abagenzi batwara kandi bakazirikana ko gukorera ingendo mu mazi bijyana no kuba buri wese yambaye umwambaro wabugenewe(jilet) zidashaje, kugira ngo n’igihe hagize ikibazo bigabanye ibyago byo kurohama".

Ati "Kwitabira ubwishingizi bw’ubuzima bw’abagenzi nabyo ni ngombwa, kuko iyo hagize ugira ikibazo habaho kumugoboka. Abaturiye ibi biyaga na bo bakwiye gufatanya n’inzego zibishinzwe bagatangira amakuru ku gihe, kugira ngo umutekano wo mu mazi urusheho kubungabungwa kandi ubwo bufatanye bubayeho nta kabuza impanuka zibera mu mazi zagabanuka ku rugero rufatika ".

Uyu mwaka habarurwa abantu 12 bahitanwe n'impanuka zo mu mazi biyongeraho abandi 43 bapfuye muri 2023
Uyu mwaka habarurwa abantu 12 bahitanwe n’impanuka zo mu mazi biyongeraho abandi 43 bapfuye muri 2023

Ubu bukangurambaga bwabereye mu Mirenge ya Kinoni na Kagogo, bwitabiriwe n’abaturutse mu mirenge 9 yo mu Karere ka Burera, Imirenge 3 yo mu Karere ka Musanze, inzego z’ibanze zaho, Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera hamwe na Polisi.

Imibare igaragaza ko muri ibi biyaga byombi bikora ku Turere twa Musanze na Burera, kuva uyu mwaka wa 2024 watangira, habarurwa abantu 12 bahitanwe n’impanuka ebyiri zabereyemo. Abo bakaba biyongera ku bandi 43 na bo bazize impanuka zabereyemo mu mwaka wa 2023.

Iki kibazo kikaba kiri mu bihangayikishije ari na yo mpamvu Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturage gukora ibishoboka bakazikumira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka