Abatera grenade barafashwe, bahamya ko batumwa na Kayumba na FDLR-umuyobozi wa Polisi

Polisi y’igihugu iratangaza ko abateye ibisasu bya grenades bari mu maboko y’ubutabera, bakaba ngo ari nabo ubwabo bahamya ko ababatumye gutera ibisasu ari abo mu mashyaka ya RNC, FDLR n’abo bafatanyije.

Ibi byavuzwe n’umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K Gasana, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda kuwa gatatu tariki 26/3/2014, aho umukuru wa Polisi y’u Rwanda yasobanuye uko umutekano wifashe mu Rwanda, akaboneraho no kuburira Abanyarwanda bose ko ngo “ufatanya n’umwanzi agomba kubyirengera”.

Umuyobozi mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel K Gasana yavuze ko hashyizweho ingamba zikomeye zo guhagarika abantu bose bafite imigambi yo guhungabanya umutekano, ingamba ngo zirimo kuba harashyizweho umubare munini w’abantu ibihumbi 100 bafite amasomo yo gutahura ibyaha bitaraba.

Umuyobozi wa Polisi, IGP Gasana Emmanuel (hagati), hamwe n'abayobozi b'inzego za Leta zihagarariye itangazamakuru.
Umuyobozi wa Polisi, IGP Gasana Emmanuel (hagati), hamwe n’abayobozi b’inzego za Leta zihagarariye itangazamakuru.

Muri iki kiganiro kandi, IGP Gasana yavuze ko abatera ibisasu bya grenades mu Rwanda bamenyekanye. Yagize ati “Grenades zaracitse n’ubwo hari aho wumva ngo aha n’aha hari utugiterwa. Izi nazo ariko tuzi ababiri inyuma, ni bamwe bigize ibigarasha, abo mwumva ngo ni ba Kayumba Nyamwasa, ni FDLR, n’abandi biyita ngo Indatsimburwa.”

Muri iki kiganiro kandi hagaragajwe uko umutekano wifashe mu Rwanda, ahavuzwe ko mu gihembwe gishize cyasojwe mu mpera z’umwaka wa 2013 umutekano wagenze neza, kuko Polisi ivuga ko ibyaha byagabanutse ku kigero cya 23.9% ugereranyije n’igihembwe cyakibanjirije.

Uburyo bwakoreshejwe cyane ngo ni ugukorana n’abaturage, hamwe no kuvugurura imikorere ya Polisi, nk’uko ubuyobozi bwa polisi y’u Rwanda bubitangaza.

Abayobozi bakuru muri Polisi y'Igihugu, ab'ib'itangazamakuru n'abanyamakuru.
Abayobozi bakuru muri Polisi y’Igihugu, ab’ib’itangazamakuru n’abanyamakuru.

IGP Gasana yasobanuye ko ibyaha by’ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge, ruswa, urugomo, ihohoterwa rikorerwa mu ngo, amakosa ateza impanuka mu muhanda n’ibindi byose ngo byahagurukiwe mu buryo bukomeye.

Polisi y’u Rwanda isanzwe igirana ikiganiro n’abanyamakuru buri mezi atatu, aho ibatangariza uko umutekano wifashe mu Rwanda ikanasubiza bimwe mu bibazo babaza.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho basomyi ba Kigali today?amahoro abane namwe,ndashaka gusubiza umuntu witwa John,wanditse inkuru inenga bashinzwe umutekano mubyukuri simpamya ko ari muri iki gihugu kuko yakabaye abibona ko ntako batagira ngo abanyarwanda bagire Liberty isesuye ibya greanades bisa naho byarangiye ,ndumva aca imigani ashingiye kwijambo rya IGP Emmanuel Gasana NGO NUTWO SI UTUBUYE,ariko akwiye kwishimira aho tugeze,Niba mujya mutembera muri uyu mugi mujye mureba abana barara ku mihanda batugama naho imvura yaba igwa maze ubone kuvuga.
UMUNSI MWIZA KURI MWESE.

Julieti yanditse ku itariki ya: 27-03-2014  →  Musubize

ariko mwokabyara mwe nimujya kuvuga ibintu mujye mumenya abo mubwira kobatekereza; "Grenades zaracitse n’ubwo hari aho wumva ngo aha n’aha hari utugiterwa. Izi nazo ariko tuzi ababiri inyuma". ese utwo turi guterwa two ni utubuye? abo utwo duhitana se si abanyarwanda? baravuga mukinyarwanda ngo inda iragora. ariko rwose niba akazi kabananiye mureka guta ibitabapfu mugahe abagashoboye, murakoze murakaramba

John yanditse ku itariki ya: 26-03-2014  →  Musubize

Ibihumbi 100 baracyari bake ...bagerageze kuzamura abafite ayo mahugurwa bageze nko kuri 1000 000

Alphonse yanditse ku itariki ya: 26-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka