Abasirikari 85 barwanira mu kirere bagiye gucunga umutekano muri Sudani y’Amajyepfo

Itsinda ry’abasirikari 85 b’ingabo zirwanira mu kirere bahagurutse mu Rwanda tariki 28/12/2012 berekeza muri Sudani y’amajyepfo, aho bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro.

Iri tsinda rigizwe n’abatwara indege (pilotes), abashinzwe ibikoresho (logistics officers), abatekinisiye (technicians) n’abandi batandukanye bo mu ngabo z’igihugu zirwanira mu kirere, basanzeyo abandi bagiye muri za kajugujugu eshatu bahagurutse mu Rwanda tariki 27/12/2012 berekeza Juba, muri Sudani y’amajyepfo.

Abasirikare barwanira mu kirere burira indege yabajyanye i Juba muri Sudani y'Amajyepfo aho bagiye mu butumwa bw'amahoro.
Abasirikare barwanira mu kirere burira indege yabajyanye i Juba muri Sudani y’Amajyepfo aho bagiye mu butumwa bw’amahoro.

Umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere, Brig Gen Joseph Demali yasabye aba basirikari kuba abavugizi beza b’u Rwanda kandi bagakorana akazi kabajyanye ubushake, ikinyabupfura na morale nyinshi; nk’uko urubuga rwa internet rwa minisiteri y’ingabo rubitangaza.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka