Abasirikare basoje ubutumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur barashimwa ku bikorwa bifasha abaturage bakoze

Abasirikare basaga 3.200 bari muri batayo enye basohoje ubutumwa bwabo bwo gucunga umutekano mu ntara ya Darfur, bashimiwe uruhare bagize mu guhindura ubuzima bw’abaturage bacungiraga umutekano babigisha gukora amakara yo gucana.

Aba basirikare bari bamaze amezi icyenda muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, icyiciro cya nyuma bataha ubwo itsinda rya nyuma rigizwe n’abasirikare 130 ryasesekaraga ku kibuga cy’indege cya Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30/11/2013.

Itsinda ry'abasirikari ba nyuma bururuka indege, basoje amezi icyenda mu butumwa bw'amahoro.
Itsinda ry’abasirikari ba nyuma bururuka indege, basoje amezi icyenda mu butumwa bw’amahoro.

Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, yatangaje ko akazi abasirikare b’u Rwanda bakora gakomeje gutuma u Rwanda ruza mu myanya y’imbere ku isi mu gucunga umutekano neza.

Yagize ati “Abasirikare baje bakoze ibikorwa byiza cyane bifasha bagenzi bacu b’Abanyasudani bashobore guca mu bibazo baciyemo bikorera. Nk’ubu bubatse ibyumba 12 by’amashuri, bubatse amavuriro abiri ndetse bubaka na za rondereza.

Bakigera ku kibuga cy'indege bakiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru bo mu ngabo z'u Rwanda.
Bakigera ku kibuga cy’indege bakiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda.

Ikindi kiyongeraho ni uko bigishije Abanyadarifuru, muziko ari iguhugu cy’ubutayu batunzwe n’ingamiya banabigishije no gukora amase bakayumisha bakayakoresha mu gucana, binatuma haba kurengera ibidukikije ariko tunacunga umutekano.”

Major Gen. Frank Mushyo Kamanzi, yasabye aba basirikare gusabana n’abandi Banyarwanda basanze ariko bakirinda kugira imyitwarire itari myiza ahubwo bagakomeza ikinyabupfura bari basanganywe.

Iri tsinda rya nyuma ryari rigizwe n'abasirikare bagera ku 130.
Iri tsinda rya nyuma ryari rigizwe n’abasirikare bagera ku 130.

Aba basirikare batashye basimburanye n’abandi 3.200, nabo bagiye muri ubu butumwa mu gihe cy’amezi icyenda. Kuva mu 2004 abasirikare bagera ku 31.067 nibo bagiye mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka