Abapolisi biga mu ishuri rikuru rya Polisi basobanuriwe byinshi ku miyoborere myiza mu Rwanda

Abapolisi bakuru bo mu ishuri rikuru rya polisi riherereye mu karere ka Musanze baturuka mu bihugu icyenda byo ku mugabane wa Afurika, basuye ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) mu rwego rwo kwigira mu miyoborere myiza mu Rwanda.

Uru rugendo bakoze kuri uyu wa kabiri tariki 8/7/2014, ruri muri gahunda yo kobongerara ubumenyi no kungurana ibitekerezo ku buryo u Rwanda rwakoresheje mu kwihutisha iterambere, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB), Prof. Anastase Shyaka.

Yagize ati “Bashakaga kureba uburyo imiyoborere y’igihugu cyacu yahinduye imibereho y’abantu, tukabaha ibipimo. Ikindi cya kabiri bifuje kureba ni uko abaturage bumva imiyoborere n’inzego zishimwa, nabyo twabibasangije tubona babitinzeho.

Icya gatatu ni ibipimo bijyanye n’uko u Rwanda rwabashije kurwanya ruswa muri iyi myaka 10 ishize ndetse n’uko u Rwanda rwihuse mu kugira inzego zikora neza kandi n’ibyo u Rwanda rwiyemeje bikagerwaho ku gipimo kiri hejuru”.

Abapolisi b'aba ofisiye bari mu rugendoshuri mu bigo bitandukanye bya Leta.
Abapolisi b’aba ofisiye bari mu rugendoshuri mu bigo bitandukanye bya Leta.

Umwe muri aba bapolisi yatangaje ko bashimishijwe n’ibyo bigiye ku Rwanda, ariko yongeraho ko hari n’ibyifuzo batanze kandi bizera ko bizashyirwa mu bikorwa. Kimwe muri ibyo ni nk’ikigo gihuza imikorere ku rwego rw’akarere gishinzwe kurwanda ibyaha byambukiranya imipaka n’iterabwoba.

Aba bapolisi barenda gusoza amasomo y’umwaka batangiye mu mezi 10 ashize, aho bigishwaga ku kurinda amakimbirane no guhuza ibikorwa byose bya polisi mu bihugu byabo n’imiyoborere myiza.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka