Abanyarwanda batuye mu mahanga barasabwa kwigisha abana babo Ikinyarwanda

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yasabye Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu no mu mahanga muri rusange, kuzirikana ko bagomba kumenya ururimi rw’Ikinyarwanda no kurutoza abakiri bato bagakura baruzi, kuko ari rwo ruhuza Abanyarwanda aho bari hose.

Abanyarwanda batuye mu mahanga barasabwa kwigisha abana babo Ikinyarwanda
Abanyarwanda batuye mu mahanga barasabwa kwigisha abana babo Ikinyarwanda

Ambasaderi Kimonyo yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda batuye mu mahanga, kwizihiza ku nshuro ya 21 Umunsi mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire wizihijwe ku ya 02 Werurwe 2024, ku nsangamatsiko igira iti “Tumenye Ikinyarwanda, ururimi rwacu ruduhuza.”

Amb. James Kimonyo wari mu bagombaga gutanga ikiganiro, yibukije Abanyarwanda bitabiriye uyu muhango ko ari inshingano zabo, nta n’umwe usigaye, kumenya Ururimi rw’Ikinyarwanda kubera ko ariho hari izingiro zo kumenya kirazira n’indangagaciro.

Yagize ati “Ni inshingano zacu twese gutoza abana bacu, urubyiruko, kumenya Ururimi rwacu, kuko ariho twigira kirazira n’indangagaciro zituranga nk’Abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko nk’ababyeyi bakwiye kwita ku burere baha abana babo kuva bakivuka, kuko aribwo bubagira abo bari bo mu muryango, bakagenda bisanisha n’abandi bawuhuriyemo, bityo ababyeyi ngo bakwiye kugira uruhare mu kwigisha abana ururimi gakondo, kuko arirwo ruhuza Abanyarwanda mu mpande zose batuyemo.

Baganirijwe ku rurimi rw'Ikinyarawanda
Baganirijwe ku rurimi rw’Ikinyarawanda

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) Kabarebe James, na we wari mu bifatanyije n’Abanyarwanda baba mu mahanga muri ibyo birori, yunze mu rya Amb Kimonyo asaba ko abana bavukira mu mahanga, bajya boherezwa mu Rwanda bakaza kwiga byinshi ku muco Nyarwanda.

Ati “Ni byiza ko abantu baba mu mahanga mushishikariza abana bacu kwiga ururimi n’umuco, mukabazana no mu Gihugu. Gufata umwanya mu biruhuko mukabazana nk’uku, hakaba isano y’icyo bari cyo nk’Abanyarwanda n’Igihugu cyabo, bakagisura, bakagikunda, ni na ko n’ururimi bazarushaka kugira ngo barumenye.”

Gen (Rtd) Kabarebe ibi yabigarutseho mu gihe abana n’Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu Bubiligi, baherekejwe n’ababyeyi babo, basuye ahitwa ‘i Rwanda’ mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, ahakomotse u Rwanda tuzi ubu, basobanurirwa byinshi kuri ayo mateka.

Bafite inyota yo kumenya umuco wabo na byinshi ku gihugu cyabo
Bafite inyota yo kumenya umuco wabo na byinshi ku gihugu cyabo

Abo bana banasuye kandi inzu ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, iherereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura. Iyi nzu igaragaza uko Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kugeza ubu nubwo kumenya Ikinyarwanda ku mwana wavukiye mu mahanga bisa nk’ibitoroshye, ariko birashoboka ababyeyi baramutse babigizemo uruhare rugaragara, ndetse igikenewe kandi cy’ingenzi kuri buri wese ni ukubanza kwiyumvisha impamvu yabyo.

Inteko y’Umuco ishishikariza Abanyarwanda kuzirikana ko Ikinyarwanda ari ingobyi y’umuco, kikaba ipfundo ry’ubumwe abenegihugu basangiye, bikaba kandi ishingiro ry’isano bafitanye aho baba baherereye hose, ndetse no kubaha kugira icyerekezo kimwe.

Umunsi mpuzamahanga wo kwizihiza Ururimi Kavukire, bijyanye no kurushaho kwita ku Kinyarwanda, gutekereza ku kamaro kacyo, buri wese agahagurukira kugikoresha neza mu byo avuga no mu byo yandika. Ikinyarwanda kandi gifasha kwihutisha imigabo n’imigambi by’iterambere kuko ari umuyoboro w’ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubuhanzi.

Gen (Rtd) James Kabarebe na we yitabiriye ibyo birori
Gen (Rtd) James Kabarebe na we yitabiriye ibyo birori

Mu Rwanda, Ikinyarwanda cyemewe n’Itegeko Nshinga nk’Ururimi rw’Igihugu ndetse n’Ururimi rw’Ubutegetsi, ndetse no mu ndirimbo yubahiriza Igihugu na yo hari aho igira iti “Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza”, bigaragaza ko rufatwa nk’umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyarwanda.

Leta y’u Rwanda yashyizeho Inteko y’Umuco nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera, kubungabunga no guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda, nk’uko bigaragara mu Iteka rya Perezida no 082/01 ryo ku wa 28/08/2020 rishyiraho Inteko y’Umuco.

Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, washyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO) mu 1999.

Bishimira umuco w'Igihugu cyabo
Bishimira umuco w’Igihugu cyabo
Itorero Umuco ASBL ry'i Liège ni ryo ryahize ayandi mu marushanwa yo kwandika umuvugo ku rurimi rw'Ikinyarwanda muri Diaspora
Itorero Umuco ASBL ry’i Liège ni ryo ryahize ayandi mu marushanwa yo kwandika umuvugo ku rurimi rw’Ikinyarwanda muri Diaspora
Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb Robert Masozera
Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb Robert Masozera
Mariya Yohani umutoza w'Itorero ry'Igihugu Urucyerereza yafashije abana kugira ubumenyi bw'ibanze mu mbyino nyarwanda
Mariya Yohani umutoza w’Itorero ry’Igihugu Urucyerereza yafashije abana kugira ubumenyi bw’ibanze mu mbyino nyarwanda
Amb James Kimonyo
Amb James Kimonyo

Reba ibundi muri iyi video:

Amafoto: Eric Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka