Abanyarwanda barasabwa guha agaciro ibikorwa bikorerwa mu Rwanda

Abanyarwanda barakangurirwa guha agaciro no gushakira isoko imyambaro n’ibindi bikorwa by’ubugeni bikorerwa mu Rwanda, ariko n’abanyabugeni bagasabwa kurushaho kongera ingufu mu byo bakora n’ubwiza bwabyo.

Ibi bigakorwa mu rwego rwo guteza imbere ubugeni n’ubukorikori bikorerwa mu Rwanda kugira ngo biteze imbere ba nyirabyo, nk’uko Albert Nsengiyumva, Minisitiri wa leta ushinzwe ubumenyi ngiro muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), kuri uyu wa gatanu tariki 20/6/2014.

Umwe mu bakobwa wigishijwe kudoda, agaragaza ikanzu yadoze mu buryo bw'imideli.
Umwe mu bakobwa wigishijwe kudoda, agaragaza ikanzu yadoze mu buryo bw’imideli.

Yagize ati “Hari ibintu twakwikorera hano mu Rwanda ariko ibyo biradusaba kubanza kwigirira icyizere. Murabizi neza iyo umuntu akubwiye ngo icyakorewe mu Rwanda ntago tubiha agaciro. Turacyafite inyota yo kubona ibintu biturutse hanze.

“ibyo rero biradusaba mu myumvire yacu ko tuyihindura kuko nahoze ndeba iriya myenda bambaye. Murebe iriya myanda ni imyenda ikoze neza ariko tunabahaye ubufasha bakora n’ibyiza kurushaho.”

Albert Nsengiyumva, Minisitiri wa leta ushinzwe ubumenyi ngiro, ashyikiriza abanyeshuri impamyabushobozi zabo.
Albert Nsengiyumva, Minisitiri wa leta ushinzwe ubumenyi ngiro, ashyikiriza abanyeshuri impamyabushobozi zabo.

Yabitangarije mu muhango wo guha impamyabushobozi urubyiruko 48 rumaze amezi 10 ruhugurwa kudoda imyenda, mu ishuri ry’imyuga rya VTC Gacuriro mu mushinga waterwanga inkunga n’Abayapani wa KYOTO REBORN.

Leta yemereye aba barangije kubashingira amakoperative no gukomeza kubakurikiranira, ku buryo mu mezi atandatu bazaba babonye amamashini yabo. Hagati aho bakaba bagiye gushakirwa aho bimenyereza aka kazi kugira ngo bazashobore kwiteza imbere.

ABa banyeshuri bigiraga ku mashini zigezweho.
ABa banyeshuri bigiraga ku mashini zigezweho.

Aba barangije biganjemo abakobwa nabo bishimiye ubumenyi bushya bahawe, batangza ko bazabukoresha mu kwiteza imbere no guteza igihugu cyabo imbere bakoresheje ubugenzi, nk’uko byatangajwe n’umwe muri bo witwa Epiphanie Uwineza.

U Buyapani nabwo bubinyujije mu kigega cy’ubutwererane cyabo cya JAICA wemereye abandi banyeshuri 50 kuzabarihira uyu mwuga mu gihe cy’amezi 10 akurikiraho. Aba barangije nibo ba mbere bari bagize uyu mushinga kuva watangira.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

erega turashoboye nta mpamvu nimwe yakagombye gutuma tudaha agaciro kubyo twikorera erega nabanayamahanga iyo baje mu Rwanda bishimira ibyo dukora ahubwo mureke tubyiyamamarize.

Adele yanditse ku itariki ya: 22-06-2014  →  Musubize

ubukorikori, imirimo myinshi y’amaboko niyo izatuma abana benshi badafite akazi bunguka kuko usanga bituma badashoma

musoma yanditse ku itariki ya: 21-06-2014  →  Musubize

dukunde ibyiwacu kandi tunumveko ari byiza, burya ikigutunze cyose kandi kiba ari ikiza mumaso yabantu barenze umwe icyo kintu kiba ari kiza, twe dusa twere gucika intege dukore cyane

karekezi yanditse ku itariki ya: 21-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka