Abanyarwanda 3 bakomerekejwe n’amasasu yaturutse muri Congo

Abana babiri n’umukecuru umwe bo mu murenge wa Bugeshi na Busasamana mu karere ka Rubavu bakomerekejwe n’amasasu yaturutse muri Congo mu ntambara ihuje ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23.

Aya masasu aturuka mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo aho intambara irimo kubera. Tariki 26/10/2013 saa 6h45 amasasu yakomerekeje mu kuboko umwana w’imyaka 16 witwa Gisubizo. Saa 10h30 nabwo andi masasu menshi yongeye kugwa mu Rwanda akomeretsa mu mutwe umwana w’imyaka 12.

Mu masaha ya 21h35 ikindi gisasu kivuye mu birindiro by’ingabo za Congo cyaguye mu Rwanda mu mudugudu wa Kambonyi umurenge wa Bugeshi gikomeretsa bikabije umugore witwa Mukandori kimusanze mu nzu ndetse gisenya n’inzu.

Mukandori yakomerekejwe n'igisasu cyavuye muri Congo.
Mukandori yakomerekejwe n’igisasu cyavuye muri Congo.

Nkuko abaturage babibonye babitangarije Kigali Today, ngo icyo gisasu cyaturutse Kibumba ahari ingabo za Leta ya Congo kigwa ku nzu Mukandori yari arimo kimukomeretsa ukuguru gisenya n’inzu.

Kubera ubwinshi bw’amasasu yakomeje kugwa mu Rwanda mu mudugudu wa Kageyo na Cyamabuye byatumye abaturage basabwe kuva mu byabo bahungira ahitwa Kisangani cyakora abagabo basigaye barinze ingo.

Ubwo iyi ntambara yatangiraga mu rucyerera taliki 25/10/2013 yahitanye Abanyarwanda 2 ndetse n’abandi babiri barakomereka bose bazize ibisasu byarasiwe muri Congo.

Bumwe mu bwoko bw'amasasu yarashwe mu Rwanda.
Bumwe mu bwoko bw’amasasu yarashwe mu Rwanda.

Abanyarwanda baturiye ikibaya cya Congo bavuga ko iyi ntambara yabateye igihombo kuko hari inka 20 zatwawe n’ingabo za Congo.

Impunzi nyinshi z’abanyecongo zashyizwe ku mashuli mu murenge wa Busasamana aho bakomeje kuba ariko batangarije umunyamakuru wa Kigali Today ko badafite ibyo kurya kuko ntacyo bahunganye.

Mu masaha ya 17h impunzi nyinshi z’abanyecongo zinjiye mu Rwanda zivuye muri Congo zinjiriye ahitwa Gasizi kubera intambara yari igikomeje hagati ya M23 n’ingabo za Leta zinjiye muri Kibumba ziturutse mu Kibaya no ku kirunga.

Impunzi z'abanyecongo zahungiye mu Rwanda.
Impunzi z’abanyecongo zahungiye mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi bwatangarije Kigali Today ko bwari bumaze kubarura impunzi zigera 1650 zavanywe mu byabo n’imirwano ibera Kibumba hafi y’umusozi wa Hehu.

Ku masaha ya 13h nibwo ingabo za Congo FARDC n’ibimodoka bya gisirikare binjiye muri Kibumba imirwano ikomereza mu nkengero ariko urugamba rwari rukomeje. Ibisasu byaguye mu Rwanda taliki 26/10/2013 bigera kuri 6.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka