Abanyarwada barahamagarirwa gufasha abakuze n’inshike zarokotse Jenoside

Ikigega kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (FARG) n’indi miryango itandukanye barasaba Abanyarwanda kwitabira gufasha no kuba hafi inshike n’abarokotse Jenoside bageze mu za bukuru badafite amikoro.

Mu gihe u Rwanda rwegereza kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibibazo bitandukanye bigenda bigaragara muri benshi mu bayirokotse cyane cyane abakuze n’inshike.

Muri ibyo bibazo harimo iby’ubuzima kubera ibikomere byo ku mubiri no ku mutima batewe na Jenoside no kuba babaho mu buzima bwa bonyine no mu bukene ntawe bafite baganyira cyangwa basaba kubafasha.

Hari byinshi byakozwe mu rwego rwo gukomeza gufasha abo bageze mu zabukuru kugira amasaziro meza ariko ibikenewe bigaragara ko ari byo bikiri byinshi akaba ari nayo mpamvu inzego zibashinzwe zisaba Abanyarwanda kugira uruhare mu kubafasha mu buryo bushoboka.

Mu byo izi nzego nka FARG na AVEGA zigerageza gukora harimo kubagenera amafaranga y’ingoboka ari hagati y’ibihumbi 20 n’ibihumbi 100 ku kwezi bitewe n’ibibazo bya buri umwe. Hari kandi kubagenera amazu yo kubamo no kubaha inka zibakamirwa, gusa ibyo ntibihagije, nk’uko bitangazwa na Theophile Ruberangeyo, umuyobozi mukuru wa FARG.

Agira ati “Abenshi muri abo nk’uko twabigaragaje bafite ibibazo by’ubuzima abo rero nabo baravuzwa ariko igiteganyijwe tugomba kubegereza ibigo nderabuzima, kugira ngo begere umuganga ubitaho umunsi ku wundi.

Nashima cyane kubona umuntu nk’uriya umeze kuriya udafite umwitaho ukabona umuntu badafite icyo bapfana kuko si umwana we kuko barashize, si mukuru we, si murumuna we ariko yiyemeje kuvuga ati njyewe nzajya mukorera buri kantu kose, AVEGA turabashimira cyane kuko mwabyiyemeje natwe kandi tuzakomeza dufatanye.”

Abayobozi ba FARG mu kiganiro n'abanyamakuru.
Abayobozi ba FARG mu kiganiro n’abanyamakuru.

Odette Kayirere, umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA, atangaza ko bidakwiye ko umubyeyi wabyaye akwiye gupfana agahinda, agasaba ko hajyaho umurongo mugari wo kubafasha mu gihe bagenda begereza izabukuru.

Ati “Wa mugani bageze mu myaka yihuse yo gupfa turagira ngo byihute tubatabare rwose batari barangira kuko bafite ibibazo byinshi, uburwayi, kuba bonyine. Turifuza ko bizakorwa vuba tukabigaragariza imbaga y’Abanyarwanda ko hari icyakozwe.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 26/3/2014, ubuyobozi bwa FARG bwatangaje ko hasabwe ko uturere twashyiraho uburyo bwihariye bwihuse bwo kugoboka abakuze n’inshike barokotse Jenoside nko kubashakira amata, ku buryo buri umwe yajya agenerwa byibura litiro y’amata ku munsi mu gihe hakiri gushyirwa mu bikorwa ibizabafasha.

FARG ivuga ko muri rusange abarokotse bakeneye kuvurwa ku buryo bw’umwihariko bagera ku 18,671. Igikorwa cyo kuvura abatishoboye cy’abasirikare cya Army Week cyabashije kuvura abantu bagera ku 25,390, mu gihe ababana n’ihahamuka barenga ibihumbi 15.

FARG inatangaza ko mu gihe hakivugururwa hanasanwa amazu ya nyuma, kugeza ubu hamaze kubakwa amazu agera ku 4,023 yubakiwe abatishoboye yatwaye miliyari zirenga umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka