Abanyamakuru barasabwa kurangwa n’ubunyamwuga no kutivanga muri politiki mu bihe by’amatora

Mu gihe mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2024 hateganyijwe amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, abanyamakuru barasabwa gukora kinyamwuga bakagira uruhare mu gufasha abaturage kumenya amakuru yerekeranye n’amatora, no kutivanga mu bikorwa bya politiki.

Abanyamakuru barasabwa kurangwa n'ubunyamwuga no kutivanga muri politiki mu bihe by'amatora
Abanyamakuru barasabwa kurangwa n’ubunyamwuga no kutivanga muri politiki mu bihe by’amatora

Ibi byagarutsweho ubwo abanyamakuru basozaga amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’uburyo bakwiye kwitwara, birimo no gukora kinyamwuga no gufasha guha abaturage amakuru bakwiye kumenya ajayanye by’amatora.

Albert Baudouin Twizerimana, Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press), yavuze ko basanze umunyamakuru hari ibyo aba akeneye kumenya birimo n’uburyo agomba gutangaza amakuru ajyanye n’amatora.

Yagize ati "Urebye tunavuze ku rwego mpuzamahanga, ku Isi hose, ibihugu 64 bifite amatora, muri Afurika bavuga ko ari ibihugu 19 bizakora amatora. Twasanze umunyamakuru wo mu Rwanda akwiye kumenya ibyo bintu, ariko akaba ahamagariwe cyane cyane gukora inkuru zirebana n’amatora mu Rwanda."

Akomeza agira ati "Umunyamakuru agomba gushishikariza Abanyarwanda cyangwa kubasobanurira ibirebana n’amatora, haba ku baturage bagomba gutora, abifuza kwiyamamariza imyanya izatorerwa, abo bose rero bakeneye kubona amakuru arebana n’amatora, amategeko arebana n’amatora cyangwa amategeko yubahirizwa mu gihugu cy’amatora."

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ayo mahugurwa bagaragaza ko nubwo hari ibyo baba basanzwe bazi, ariko guhugurwa bibafitiye akamaro bitewe no kuba amatora ari kimwe mu bihe biba bidasanzwe, bityo umunyamakuru akaba agomba kwitwararika no kwitonda.

Albert Baudouin Twizerimana
Albert Baudouin Twizerimana

Ibi bishimangirwa na Marie Louise Uwizeyimana, umunyamakuru witabiriye ayo mahugurwa, aho yagaragaje akamaro n’inshingano z’umunyamakuru mu bihe bidasanzwe, by’umwihariko mu matora.

Ati "Igihe cy’amatora ni igihe kidasanzwe, umunyamakuru agomba kwitondera ibihe bidasanzwe kuko ikintu ashinzwe ni uguha abaturage amakuru, kubajijura, kubasobanurira aho ibihe bijyanye n’amatora bigeze, ngako akazi k’umunyamakuru."

Uwizeyimana akomeza avuga ko mu bihe by’amatora iyo umunyamakuru atandukiriye inshingano ze, agahinduka umunyapolitii bishobora kuyobya abaturage, ahubwo akwiye kuba umuyoboro ugomba kubafasha kurushaho gusobanukirwa n’ibyo baba barigishijwe n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati "Umunyamakuru ntabwo akwiye kwivanga mu bikorwa bya Politiki, kubera ko iyo ubyivanzemo ushobora kuyobya abaturage, kuko baba barigishijwe. Hari komisiyo y’amatora ishinzwe kubasobanurira ibintu bakwiye gukora, ahubwo wowe wakabaye umuyobora wo kubasobanurira neza ibyo bigishijwe binyuze muri komisiyo y’amatora."

Nubwo mu bihe by’amatora mu myaka yatambutse abanyamakuru bagiye bashimirwa uruhare rwabo, ariko hari n’aho byagiye bigaragara ko bagiye batandukira, bamwe bakivanga mu bikorwa bya PolitikI, aho bamwe bagiye bagaragara bambaye ibirango by’imitwe imwe ya Politiki nk’uko Albert Baudouin Twizerimana yabikomojeho.

Ati "Abanyamakuru mu bihe by’amatora byahise bagiye bakora akazi kabo neza, ndibuka ko na komisiyo y’amatora yashimye rwose uburyo ibitangazamakuru twagiye dutangaza amakuru, ariko hari n’amakosa ya kinyamwuga yagiye agaragara ku banyamakuru, aho hari abagiye bagaragara bambaye ibirango by’amashyaka, bakora inkuru zibogamiye ku bakandida runaka."

Twizeyimana akomeza avuga ko nk’uko hari raporo zagiye zibigaragaza, ariko uyu munsi nk’abanyamakuru bifuza ko ibyo bigomba gukosoka bagakora kinyamwuga, kuko ari zo nshingano zabo.

Abanyamakuru ubwabo bahuriza ku kuba bakwiye kuba aba mbere batanga urugero rwiza, barangwa no gushyira imbere ubunyamwuga, bakirinda kuba hari ibikorwa bashobora gukora bigateza amakimbirane, bikabangamira ubumwe bw’Abanyarwanda, bagaharanira gutuma Igihugu kidasubira mu mateka mabi cyanyuzemo.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, umwaka ushize nibwo yemeje ko tariki 15 Nyakanga muri 2024, aribwo Abanyarwanda bazihitiramo Umukuru w’Igihugu n’abagomba kubahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, mu gihe Abanyarwanda baba mu mahanga bo bazatora tariki 14 Nyakanga.

Ni mu gihe kandi bibaye ku nshuro ya mbere amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba ahujwejwe n’ay’Abadepite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka