Abanyamahanga bafata u Rwanda nk’isomo ku bindi bihugu bya Afurika nyuma y’imyaka 20

Ngo Kuba u Rwanda rufite aho rumaze kwigeza nyuma y’imyaka 20 ishize Jenoside ibaye, ahanini ni ukubera imiyoborere myiza irimo kwegereza abaturage ubuyobozi, akaba ari nayo mpamvu ibihugu byinshi bya Africa bifashe iya mbere bikza kwigira ku Rwanda iyo politike.

Ibi ni ibitangazwa na Hiboneye Dieu Donne umujyanama mukuru wa guverineri w’intara ya Ngozi mu gihugu cy’Uburundi, ubwo muri iki cyumweru dusoza kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye yasue u Rwanda mu rwego rwo kwirebera ukuri ku byabaye.

Hiboneye Dieu Donne, umujyana mukuru wa guverineri w'intara ya Ngozi mu Burundi ngo kwegereza abaturage ubuyobozi nibyo byatumye rwiyubaka gutya nyuma y'imyaka 20.
Hiboneye Dieu Donne, umujyana mukuru wa guverineri w’intara ya Ngozi mu Burundi ngo kwegereza abaturage ubuyobozi nibyo byatumye rwiyubaka gutya nyuma y’imyaka 20.

Nyuma yo kubona uko u Rwanda rumaze kwiyubaka, Hiboneye avuga u Rwanda ari igihugu gikwiye kwigirwaho byinshi muri Africa.

Uyu mujyanama mu kuru wa guverineri w’intara ya Ngozi, avuga ko bishimishije kubona u Rwanda aho rugeze rwiyubaka nyuma y’imyka 20, gusa ariko nanone ngo kuriwe asanga kwibuka ari ngombwa, kugirango akabi kahise kabe kagororwa.

Agira ati “Uyu muco wo kwibuka akahise ni mwiza rwose, uko umuntu yibuka akeza kahise ni nako akwiye kwibuka akabi kahise kugira ngo kagororoke.”

Aha akavuga ko, kuri we asanga politike yakoreshejwe kwegereza abaturage ubuyobozi ariyo yatumye ibi byose bigerwaho, akavuga ko ibi bigiye kubafashe nabo mu nzira yiterambere.

Hiboneye akaba atangaje ibi, nyuma y’ururuzinduko yagiriye mu karere ka Ruhango aho yari kumwe n’itsinda ryo muri komine Gashikanwa mu gihugu cy’Uburundi, barimo kureba uko ibikorwa remezo biteza imbere abaturage ndetse bikaninjiriza umutungo ubuyobozi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka