Abanyamadini ngo ntibakwiye guca ku ruhande inyigisho zijyanye n’imyororokere igihe bigisha abayoboke ba bo cyane cyane abakiri bato

Kimwe mu bibazo bikunze gutuma abana bakiri bato bishora mu busambanyi ngo harimo no kudasobanukirwa ibijyanye n’impinduka bagenda babona ku mibiri ya bo.

Nk’abakobwa batangiye kuba abangavu ngo hari igihe babwirwa ko gukora imibonano mpuzabitsina byatuma bagira uruhu rwiza, cyane cyane ku batangiye kumera uduheri mu maso bigatuma bishora mu busambanyi bakiri bato.

Abana bafashwa na Compassion International ngo bigishwa ibijyanye n'imyororokere ntacyo baca ku ruhande.
Abana bafashwa na Compassion International ngo bigishwa ibijyanye n’imyororokere ntacyo baca ku ruhande.

Bamwe mu bana bafite ababyeyi bakomeye ku madini ngo bashobora kuba bahura n’ikibazo gikomeye cyo kutabona amakuru y’ukuri kuri ibi bibazo, kuko kuganiriza abana ku bijyanye n’imyororokere bisa n’ibifatwa nka kirazira na bamwe mu banyamadini, bavuga ko kubiganiriza abana byaba ari nko kubashishikariza ubusambanyi nk’uko bamwe mu bo twavuganye batashatse ko amazina ya bo atangazwa babivuga.

Nyamara ariko ibi ngo byaba ari amakosa akomeye kuko mu nshingano abanyamadini bafite harimo no kurengera ubuzima bw’abayoboke ba bo babaha inyigisho zatuma batishora mu ngeso mbi, nk’uko bivugwa na Reverend Muhutu Nathan wo mu itorero Anglican paruwasi ya Nyagatovu mu karere ka Kayonza.

Reverend Muhutu Nathan avuga ko abanyamadini badakwiye guca ku ruhande ibijyanye n'imyororokere kuko mu nshingano bafite harimo no kurinda abayoboke ba bo ingaruka baterwa n'ubujiji.
Reverend Muhutu Nathan avuga ko abanyamadini badakwiye guca ku ruhande ibijyanye n’imyororokere kuko mu nshingano bafite harimo no kurinda abayoboke ba bo ingaruka baterwa n’ubujiji.

Agira ati “Nk’abanyamadini dufite inshingano yo guhindura umuntu akava mu mwijima akaba umuntu muzima. Dufite inshingano yo kwigisha umwana kandi numva nta mpamvu n’imwe yatuma tugira inyigisho duca ku ruhande, dupfa kubona ishobora kurinda umwana kujya mu ngeso mbi, kuko nitugera n’imbere y’Umwami Yesu azatubaza icyo twakoze ku bantu yaduhaye.”

Reverend Muhutu avuga ko umuvugabutumwa waca ku ruhande ibyo kuganiriza abana ku bijyanye n’imyororokere yaba ari imyumvire ye ku giti cye kuko itorero rifite inshingano yo kugira ngo abantu b’Imana babe mu buzima bwiza.

N’ubwo hari abavugabutumwa badakozwa ibyo kuganiriza abana ku bijyanye n’imyororokere, abana bafashwa n’umuryango Compassion International ushamikiye ku madini n’ivugabutumwa bavuga ko bigishwa ibijyanye n’imyororokere kandi ngo nta cyo baca ku ruhande. Gusa ngo abo bana bashyirwa mu byiciro hagendewe ku myaka ya bo maze buri cyiciro kigahabwa inyigisho zijyanye n’ibyo gikeneye kumenya nk’uko Ingabire Marie Claire ufashwa na Compassion International abivuga.

Ati “Compassion ituganiriza ku buzima bw’imyororokere ikaduha n’amasomo ajyanye n’ijambo ry’imana ariko n’ubuzima tubwigaho cyane ntacyo baca ku ruhande. Bigisha bakurikije imyaka kuva kuri itanu kugeza ku icyenda baba bafite inyigisho zabateguriwe, bakagenda gutyo mu byiciro by’imyaka babigisha ibintu bijyanye n’imyaka mugezemo.”

Abana batwara inda zitateguwe bagenda bagaragara hirya no hino mu gihugu uko bukeye n’uko bwije. Ibi ni kimwe mu bigaragaza ko ababyeyi bagikomeye ku myumvire y’amadini baramutse badahinduye imyumvire umubare w’abana batwara inda zitateguwe n’abandura indwara zandurira mu myanya ndangabitsina wakomeza kwiyongera, kandi ngo baramutse baganirijwe umuvuduko w’icyo kibazo ushobora kugabanuka.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abayobozi bamadini nabandi bigisha ijambo ry’Imana nibo bumva kurusha abdni bantu kuri iyi si ariko ukuntu baba bataburira nkurubyiruko kubijyaqnye ni imyorokere yabo nuko bakifata kandi ariho hanaturuka ibyaha byinshi nibyo bitumvikana , bagakwiye rwose, roho nzima ikajya mumubiri muzima nkuko bibiliya ibivuga

shema yanditse ku itariki ya: 21-06-2014  →  Musubize

Ni ikibazo gikomeye kuba umubare w’abana bishora mu busambanyi uba munini. Ariko se ko njya numva ngo abubu nibo bakunze kwishora kurusha urubyiruko rwo hambere! byaba aribyo? BITERWA N’IKI NGO ARIHO DUHERA?

BAZIBONERA yanditse ku itariki ya: 21-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka