Abandi banyamahirwe bashyikirijwe amafaranga batomboye muri SHARAMA 2

Abandi banyamahirwe 18 bashyikirijwe amafaranga ibihumbi 500 n’ibihumbi 100, nyuma y’uko batoranyijwe nk’aribo amahurwe yaguyeho muri tombola ikomeje ya SHARAMA na MTN ya kabiri.

Abagera kuri 14 batomboye amafaranga ibihumbi 100 n’abandi bane batomboye ibihumbi 500 umwe umwe, bashyikirizwa amasheki yabo kuri uyu wa 28/12/2012; babwiwe ko ari igikorwa cyiza kuko bazashobora kwizihiza iminsi mikuru bafite ubushobozi bwo kwishimisha.

Butera Rutagaramba, umukozi muri MTN, yabasabye gukomeza kugerageza amahirwe yabo kuko bari mu bahabwa amahirwe yo kuzahatanira igihembo gikuru aricyo cy’imodoka kizatangwa tariki 01/01/2013.

Umukozi wa MTN (hagati) ashyikiriza abanyamahirwe batsindiye ibihumbi 500 sheke zabo.
Umukozi wa MTN (hagati) ashyikiriza abanyamahirwe batsindiye ibihumbi 500 sheke zabo.

Umwe mu batomboye amafaranga ibihumbi 500, witwa Frederic Nzabonimpa, yatangaje ko afite inzozi zo gutombora imodoka, kuko yahereye ku bihumbi ijana. Agasanga ari mu nzira zo kuyageraho.

Nubwo kuri iyi nshuro batanze amafaranga gusa, ariko hari n’ibindi bihembo byinshi bashobora gutombora birimo amateleviziyo ya rutura. Iyi gahunda ya SHARAMA izarangira tariki 21/12/2012.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka