Abambasaderi 5 biyemeje kuzamura ubufatanye mu bukungu
Abambasaderi batanu bashya bagiye guhagararira ibiguhu byabo mu Rwanda batangaza ko bazashyira imbaraga mu kuzamura umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda ushingiye ku bwumvikane n’iterambere mu bukungu.
Kuri uyu wa Mbere tariki 21/10/2013, nibwo habaye umuhango wo gushyikiriza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, inyandiko zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda wabaye.
Mu biganiro bitandukanye bagiranye n’itangazamakuru bemeje ko ubukungu n’umubano mwiza hagati y’ibihugu byabo n’u Rwanda aricyo kibaraje ishinga, nk’uko byatangajwe na bamwe muri bo.
Ambasaderi Salah Amed Alsalih Elguneid, uzahagarira Sudani n’icyicaro cye kikaba i Kigali, yatangaje ko aje gushyira mu bikorwa ubutumwa yatumwe na Perezida wa Sudani El Bashir, bwo kuzamura ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati: “Twizera ko dufite ibintu duhuriyeho muri politiki yaba iyo mu karere no ku rwego mpuzamahanga ariko hari byinshi dukemeye gukora kugira ngo tuzamure ubutwererane hagati y’abaturage ba Sudani n’abaturage b’u Rwanda.
Nizera ko mu gihe cyanjye aha ibyo aribyo nzibandaho cyane no kuzamura ubukungu ndetse no guteza imbere ishoramari tugerageza abashoramari ba Banyasudani gushora imari yabo mu Rwanda kimwe n’Abanyarwanda gushora muri Sudani.”
Uwa Burkina Faso, Ambasaderi Minata Semate, yatangaje ko igihugu cye cyatangajwe cyane na zimwe muri politiki u Rwanda rufite zishinze imizi nk’umuco wo guca amashashi burundu. Yatangaje ko n’iterambere u Rwanda rurimo rwihuta nacyo ari ikintu bazigiraho.
Gusa yatangaje ko nabo bafite agashya u Rwanda rwabigiraho nko mu buhinzi, ndetse na Perezida Kagame akaba yarishimiye ubuhinzi bakora, nk’uko aheruka gukorera uruzinduko agiye mu biganiro na Perezida w’iki gihugu Blaise Compaore.
Icyicaro cya Ambasaderi Minata Semate kikazabarizwa i Addis Ababa muri Ethiopia.
Abandi bambasaderi bashyikirije Perezida Kagame inyandiko zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ni Ambasaderi Nyolosi Mpale uzahagararira Lesotho icyicaro cye kikazaba Addis Ababa muri Ethiopia.
Hari Ambasaderi Christopher Ella Ekogha uzahagararira Gabon, icyicaro cye kikazaba i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Na Ambasaderi Samuel Luate Laminsuk uzahagararira Sudani y’Amajyepfo icyicaro cye kikazabarizwa i Kampala muri Uganda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
karibu mu rwagasabo, igihugu kinezerewe kandi kifuzwa no gukorana n’ibindi bihugu byose, icyo rero nicyo abantu bose bakundira ubuyobozi bwiza u rwanda rufite kugeza ubu, kubana n’ibihugu bituranyi ni byiza cyane kuko ni ugufungurira imiryango abanyarwanda.