Abakozi b’urwego rw’amagereza muri Uganda bigiye byinshi ku Rwanda

Nyuma yo gusura gereza ya Butare ndetse n’ibikorwa biyikorerwamo, tariki 29/11/2011, abakozi b’urwego rw’amagereza muri Uganda bavuze ko hari byinshi bahigiye bishobora gufasha amagereza y’iwabo.

Komiseri mukuru wungirije w’urwego rw’amagereza muri Uganda, James Mwanje, yasobanuye ko ibikorwa byo muri iyo gereza byabashimishije harimo ubuhinzi bw’umuceri n’urutoki, ubworozi bw’inka, ibikorwa by’ubukorikori ndetse na biyogazi.

James Mwanje yagize ati «uru ruzinduko rutugiriye akamaro gakomeye kuko hari ibikorwa tubonye inaha bishobora kudufasha natwe mukuzamura urwego rw’amagereza y’iwacu.»

Emmanuel Rukundo, komiseri mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, yavuzeko uru rugendo ruri muri gahunda y’ubufatanye hagati y’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba mu nzego zitandukanye.

Yasobanuye ko by’umwihariko uru rugendo ni inzira yo guhanahana ubumenyi hagati y’inzego zishinzwe amagereza mu Rwanda no muri Uganda.

Urugendo rw’intumwa zo mu rwego rw’amagereza muri Uganda rwatangiye kuri uyu wa mbere, ruzamara iminsi irindwi. Tariki 29/11/2011, bagendereye amagereza atandukanye yo mu ntara y’amajyepfo,arimo iya Muhanga, Mpanga ndetse na Butare.

Uru rugendo ruje rukurikira urw’intumwa zo mu rwego rw’amagereza muri Tanzaniya ziherutse kugirira mu Rwanda mu minsi ishize.

VédasteNkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka