Abagororwa bihannye bitezweho gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba buvuga ko abagororwa barimo kwemera ibyaha by’uko bakoze Jenoside bakabisabira imbabazi imbere y’abo bahemukiye, ari bo bitezweho gutanga amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe.

Mukeshimana yihana
Mukeshimana yihana

Intara y’Iburengerazuba yakiriye ku wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024, abagore 19 bafungiwe mu Igororero ry’i Nyamagabe bihannye ibyaha bakoreye mu Karere ka Nyamasheke, babifashijwemo n’Imiryango ’Dignité en Détention(DIDE)’, Interpeace’ na Prison Fellowship.

Mu basabye imbabazi hari uwitwa Mukamushinzimana Martha, uvuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatoye amabuye yo kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Nyamasheke.

Mukamushinzimana, apfukamye hasi, yasabye imbabazi abo yahemukiye barimo Bagirishya Jean Marie Vianney, Anne Mariam, Mukandaye Alivera, Mukakompanyi Theresie, Utetiwabo Saverine n’abandi.

Mukamushinzimana yagize ati "Nabaye umugome mubi cyane, rwose nkaba mbisabiye imbabazi mbikuye ku mutima, mpfukamishije amavi y’umutima n’ay’umubiri nsaba imbabazi ku bw’icyaha cyose nakoze."

Nta na kimwe bongeyeho, abo mu miryango yahemukiwe na Mukamushinzimana bamuhaye imbabazi bamwizeza kuzamwakira neza, ubwo azaba arangije igihano muri uyu mwaka.

Utetiwabo Saverine warokokeye i Nyamasheke yagize ati "Martha yari inshuti yanjye magara, intambara irangiye twarasenganaga muri ADEPR, nshimye Imana kuba yarateye intambwe agasaba imbabazi, mu by’ukuri twabanaga atarambwiye icyo kintu, ariko ndamubabariye."

Mu bandi basabye imbabazi bakazihabwa harimo Bayavuge Consolatia wemera ko yari mu bagiye ku Kiliziya y’i Nyamasheke gucuza imirambo y’Abatutsi bari bamaze kuhicirwa.

Umuryango Interpeace(ushinzwe kubaka Amahoro) uvuga ko mu myaka itatu ishize hari abagororwa 180 bafungiwe mu magororero y’i Nyamagabe, Ngoma, Musanze na Nyagatare bamaze gufashwa gusaba imbabazi abo bahemukiye.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri uwo muryango, Margaret Mahoro, avuga ko amatsinda y’Ubumwe n’Ubwiyunge yiswe ‘Mvura Nkuvure’ ahuza abakoze Jenoside n’abayikorewe, amaze kubaka ubusabane, iterambere (kuko hari n’amatsinda yo kugabirana) ndetse no kubana batishishanya.

Mahoro ati "Ubuhamya dufite bw’abakoze uru rugendo, ni uko iyo (abakoze ibyaha) basubiye mu miryango hagaragara impinduka koko, ni urugendo rugera hafi ku mwaka bamara bigishwa,
abantu bize ’psychology’ aganira na we akumva koko ibyo bintu abikura ku ndiba y’umutima we."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba, Florence Uwambajemariya, avuga ko abihannye bagasaba imbabazi abo bahemukiye bazafatanya n’abarinzi b’igihango kubaka amatsinda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa ahera ku rwego rw’imidugudu.

Uwambajemariya ati "Haracyari amakuru menshi ataramenyekana, hari imibiri myinshi y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi tutaramenya aho iri, kuba aba bateye intambwe rero, bazagenda banahatugaragariza kugira ngo iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro, ibi bikiza ibikomere abarokotse Jenoside."

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) ruvuga ko abagore bihannye bagasaba imbabazi kubera ibyaha bya Jenoside bakoze, bagiye kurangiza ibihano mu mezi make ari imbere bagasubira mu miryango yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka