Abagore barakangurirwa kwiteza imbere nka kimwe mu bizagabanya ihohoterwa

Abagore baributswa ko kwiteza imbere ari kimwe mu bizatuma ihohoterwa mu ngo rigabanuka, nk’uko babibwiwe mu gusoza iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa, yasijwe kuwa Gatanu tariki 28/12/2012.

Mu gusoza iki gikorwa akarere ka Gicumbi kawizihirije mu Gicumbi murenge wa Manyagiro, aho Rose Ndejeje Uwineza, Umuyobozi w’ungirije w’inama y’igihugu y’abagore yasabye abagore gutinyuka bakiteza imbere.

Yavuze ko ari imwe mu nzira izatuma ihohoterwa ribakorerwa rigabanuka, kuko umugore niyiteza imbere akihesha agaciro umugabo atazatinyuka kumuhohotera. Yongeyeho ko kandi bijyana no kugira isuku no kuringaniza urubyaro.

Avuga ko no mu gihe bakorewe ihohoterwa bagomba kubivuga ku nzego zibishinzwe, kuko usanga rimwe na rimwe umugore ahohoterwa n’umugabo we yakurikiranwa n’inzego zibishinzwe umugore akamuburanira yifuza ko yarekurwa, bitewe n’uko umugore afite ubukene adashobora kubaho umugabo adahari.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Therese Mujawamariya, yatangaje ko umuryango udashobora kugira amahoro n’iterambere induru zirara zivuga mu ngo zabo.

Uwo munsi wari ufite insanganyamatsiko igiriti “Amahoro mu muryango, amahoro ku isi, twese hamwe turandure ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka