Abagore baracyabangamiwe n’ubukene n’ubwo hari intambwe bateye mu zindi gahunda
Abagore bo mu Rwanda baracyabangamiwe n’ubukene n’ubumenyi bucye bwo kwiteza imbere, n’ubwo ku rundi ruhande bishimira intambwe bateye mu zindi nzego zirimo guhabwa imyanya mu buyobozi no kuba abenshi basigaye basobanukiwe n’uburenganzira bwabo.
Abagore bavuga rikijyana n’abakora mu nzego za sosiyete sivile na Leta bagiye guhabwa inshingano zo kuzamura abagore mu bukene, nk’uko Minisitiri w’Umugore n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa, yabitangaje kuri iki cyumweru tariki 29/6/2014.
Yagize ati “…. ibintu byose ni intambwe ni urugendo ariko twaganiriye ko bakomeza gushyiramo imbaraga ni urugendo rwo kurwanya ubukene. Kurwanya ubukene kugira ngo umugore akomeze akungahare. Kandi biri muri politiki y’igihugu kandi mu buryo bugari bukora imishinga minini tubafashije, kugira ngo koko babashe kuzamura ubukungu bwabo”.
Izindi mbogamizi abagore bagihura nazo ni ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigikorerwa abana n’abagore, nk’uko Minisitiri Gasinzigwa yabitangarije mu nama ngarukamwaka y’impuzamiryango y’abagore mu Rwanda, PRO-FEMME Twese hamwe.
Mu rwego rwo gutangira gahunda zo kongerera ubumenyi abagore, PRO-FEMME igiye kubaka inzu y’icyitegererezo izajya ikorerwamo amahugurwa ajyanye n’ibyo kongerera ubushobozi abagore, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’uyu muryango, Jeanne d’Arc Kanakuze.
Icyo kigo giteganywa kubakwa mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro kizajya cyakira n’inama mpuzamahanga zitandukanye bizajya byinjiza amafaranga azakomeza gukoreshwa mu bikorwa byo guteza imbere abagore.
Yatangaje ko bishimira ko imiryango igera kuri 58 kandi ikiyongera, buri muryango ukomeza kugaragaza uruhare mu gushaka impinduka mu mibereho y’abagore kandi ikagaragaza icyerekezo cyiza.
Muri iyi minsi u Rwanda rwitegura kwizihiza ununsi wo kwibohora ku nshuro ya 20, PRO-FEMME kandi yishimira ko abagore batakiboshye nka mbere, ariko ikemeza ko inzira ikiri ndende kugira ngo umugore agire aho agera heza.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|