Abagore bahisemo gutahuka basiga abagabo babo muri Congo

Mu Banyarwanda 32 batahutse tariki 24/03/2014 bava muri Congo harimo abagore 13 batashye basize abagabo babo kuko ngo barambiwe gukomeza kuzerera no kurorongotana mu mashyamba ya Congo kandi mu gihugu cyabo cy’amavuko ari amahoro.

Aba bagore binjiriye mu gihugu mu karere ka Rusizi babwiye Kigali Today ko nyuma y’igihe kirekire abari bamaze muri Congo barahunze ngo basanze ubuzima babagamo muri Congo bubarambiye kandi bahoraga bumva abatashye mu Rwanda babayeho neza.

Ngo barashima cyane ko abari mu Rwanda babasha kwivuza mu bwisungane bwa bose (mituelle de sante), mu gihe ngo mu mashyamba ya Congo kubona umuti ari ingorabahizi.

Abatashye biganjemo abagore n’abana, kuko ngo abagabo benshi babo badashaka gutaha. Aba bagore ariko ngo bizeye ko abagabo nabo bazagera aho nabo bagafata ingamba zo gutahuka kuko ngo nta kamaro ko kuguma mu mashyamba ya Congo kandi igihugu cyabo gitekanye.

Muri aba Banyarwanda batahutse, harimo abagore basize abagabo babo kuko ngo bo badashaka kugaruka mu Rwanda.
Muri aba Banyarwanda batahutse, harimo abagore basize abagabo babo kuko ngo bo badashaka kugaruka mu Rwanda.

Uwitwa Mujawimana uri mu nkambi ya Nyagatare yakirirwamo impunzi zitahutse by’agateganyo yatangaje ko barambiwe no guhora basiragira, biruka mu misozi y’amashyamba ya Congo kandi bumva ko mu Rwanda ari amahoro, bakira Abanyarwanda batashye neza.

Aho bari mu nkambi ya Nyagatare ngo batunguwe no kubona bakiriwe neza, batangazwa ngo na bene wabo basigayeyo bahora bakwirakwiza amakuru ashingiye ku bihuha by’iterabwoba abuza bamwe kugaruka mu gihugu cyabo bababwira ko ugeze mu Rwanda wese yicwa. Aba ahubwo ngo barashishikariza abasigayeyo ngutahuka batekanye.

Aba Banyarwanda bakiriwe mu nkambi ya Nyagatere bahawe aho baruhukira, bahabwa ubufasha bw’ibanze burimo ibiribwa n’imyambaro, banasobanurirwa zimwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aba bagore bafashe umwanzuro wa kigaboa hubwo sinzi icyo abagabo babo basigaye bakore. babakangurire gutaha mu Rwanda ni amahoro

kigabo yanditse ku itariki ya: 26-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka