Abafite ubumuga bwo mu mutwe basaba guhabwa uburenganzira mu bikorwa by’amatora

Bamwe mu bafite ubumuga bwo mu mutwe basaba ko abantu bahindura imyumvire babafiteho, kuko iyo myumvire iri mu bituma bahezwa mu bikorwa bimwe na bimwe, nyamara bitagakwiye.

Ibi babihera ku kuba hari ababafata nk’abadafite ubwenge n’ibitekerezo bizima, ko nta kintu kizima bashobora gukora, nyamara bikaba atari byo, kuko badahora barwaye, ndetse iyo bafata imiti neza nta kibazo baba bafite.

Ikindi basaba abantu ni ukubafata nk’abandi barwayi basanzwe kuko hari indwara abantu bagendana, ndetse bagahora no ku miti ariko ntibibabuze gukora akazi kabo gasanzwe, kandi ntibanahabwe akato muri sosiyete.

Maniriho Jean Bosco anenga abamuhohoteye bamuziza ko afite ubumuga bwo mu mutwe
Maniriho Jean Bosco anenga abamuhohoteye bamuziza ko afite ubumuga bwo mu mutwe

Umwe mu bagaragaza ihezwa yakorewe ni uwitwa Maniriho Jean Bosco w’imyaka 38 y’amavuko. Ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana babiri, akaba atuye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze. Uburwayi bwe bwo mu mutwe abumaranye imyaka 16. Avuga ko yavuze nta kibazo afite, ubwo burwayi bukaba bwaratangiye muri 2008 ubwo yarimo asoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun).

Maniriho avuga ko yari umuhanga mu ishuri kuva mu mashuri abanza, ariko ubwo yagiraga uburwayi bwo mu mutwe, akaba yaratangiye guhabwa akato n’abaturanyi, ndetse n’abanyeshuri bagenzi be, mu gihe we atiyumvishaga ibirimo kumubaho.

Mu buhamya bwe, Maniriho agira ati “Natangiye kujya mbabara umutwe cyane, abantu bambona bakanyibazaho. Abashinzwe umutekano bavugaga ko mbeshya kuko nabaga nganira neza n’abantu mu rurimi rw’Icyongereza. Bamwe bavugaga ko ndi maneko, ko ibyo nkora ari ukwisarisha, atari uburwayi.”

Maniriho yibuka umuyobozi umwe w’Umurenge wigeze kumufata aramuboha aramufunga mu gihe cy’iminsi itatu, abo mu muryango we batazi aho aherereye. Ku bw’amahirwe ngo yaje kuva aho hantu yari afungiye, ajya kwivuza i Kigali ku bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera, ahabwa imiti aroroherwa.

Ati “Iyo mfata imiti uko bikwiye mba ndi umuntu muzima nkawe . Ikibazo kivuka iyo abantu bambwiye ko ndi umusazi, cyangwa iyo bankubise, bumva ko barimo kunkosora, nibwo uburwayi bwanjye buhita buzamuka.”

Maniriho yatangiye ubuhamya bwe mu nama yabereye i Kigali tariki 23 Gashyantare 2024, aho abayitabiriye barebeye hamwe uko uburenganzira bw’abafite ubumuga bwakubahirizwa cyane cyane mu bikorwa bya politiki nk’amatora.

Yavuze ko uburwayi bwo mu mutwe bwatumye abantu bamufata nk’ikintu, bamwambura ubumuntu, abaturanyi be bakamufata nk’aho nta kamaro afite.

Ahantu yatekereje ko yahabonera abamuha agaciro ni mu rusengero. Ngo yaragiye, yegera Pasiteri, amusaba ko yamusabira umugisha ndetse akanamusezeranya n’uwo bashakaga kubana nk’umugabo n’umugore, kugira ngo nibura uwo bashakanye akomeze kumwitaho no kumwereka urukundo muri ibyo bibazo.

Nyamara ngo yababajwe n’uko uwo mupasiteri ndetse n’abakirisitu basengeraga aho hantu bamuhakaniye, bamubwira ko badashobora gushyingira no gusabira umugisha umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Umukunzi we yemeye ko babana badashyingiwe mu rusengero, batangira urugendo rw’urukundo bari hamwe.

Maniriho avuga ko atitaye ku bamucaga integer n’abamufataga nk’aho ntacyo amaze, atangira gushaka akazi ko kumubeshaho we n’umuryango we. Ngo yatangiye kujya ava mu Majyaruguru akaza i Kigali akarangura inkweto akajya kuzicuruza i Musanze. Ibikorwa bye byakomeje gutera imbere, agera aho abona ubushobozi, agura isambu yubaka inzu, akavuga ko kuri ubu ifite agaciro ka Miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Ubu mbayeho neza kurusha benshi mu baturanyi banjye banyita umusazi. Ubu ahubwo usanga bamfitiye ishyari.”

Maniriho w’imyaka 38 ntaratora umuyobozi mu buzima bwe

Ku byerekeranye n’abafite ubumuga bwo mu mutwe bahezwa mu bikorwa by’amatora, kandi nyamara bo baba bifuza kubigiramo uruhare, Maniriho Jean Bosco na we avuga ko byamubayeho kenshi, dore ko yabyifuje kuva kera ariko ayo mahirwe ntayahabwe.

Yagize ati “Kuri ubu mfite imyaka 38 y’amavuko ariko sinzi uko ikarita y’itora imera, sindayitunga, sinzi n’uko urupapuro rw’itora rumera. Ku munsi w’amatora abantu usanga bankumira, bakambuza kugera ahabereye amatora.”

Iki kibazo si Maniriho wenyine ugifite, ahubwo agihuriyeho n’abandi benshi bafite ubumuga butandukanye, by’umwihariko abafite ubumuga bwo mu mutwe bibumbiye mu muryango NOUSPR-UBUMUNTU uharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Abagize uyu muryango bagaragaza ko ikibazo gikomeye kiri kuri sosiyete itabagirira icyizere ikumva ko nta gitekerezo kizima batanga, ikababuza uburenganzira bwabo burimo n’ubwo kwihitiramo abayobozi.

Bahuriye mu biganiro byibanze ku kubahiriza uburenganzira bw'abafite ubumuga
Bahuriye mu biganiro byibanze ku kubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga

Basaba ko iyo myumvire yahinduka kuko umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe ari umuntu usanzwe, nk’uko hari abagendana ubundi burwayi nka kanseri, diyabete,… ariko ntibahezwe, kandi ngo nta kibazo cy’imitekerereze baba afite cyane cyane iyo bafata imiti neza.

Uko guhezwa ahubwo ngo bibongerera ububabare, cyane ko bamwe baba baragize ibibazo byo mu mutwe atari bo babyiteye.

Aurelie Gahongayire, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, ushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, na we asanga ntawe ukwiye kwamburwa uburenganzira bwe bwo gutora cyangwa gutorwa mu gihe nta mbogamizi afite.

Yagize ati “Uburenganzira bwa muntu ni ubwa buri wese. Uburenganzira bwo gutora, uburenganzira bwo gutorwa ukagira uruhare mu buyobozi bw’Igihugu, ni ubwa buri Munyarwanda wese, nk’uko Abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko, kandi bakagira uburenganzira bungana.”

Yongeyeho ati “Umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe na we afite uburenganzira bwaba ubwo gutora cyangwa ubwo kujya mu myanya ifatirwamo ibyemezo, igihe adafite uburwayi bumubuza kuba yabikora. Ufata imiti igihe yorohewe, nta mpamvu yo kumuheza. Abayobozi n’abaturage bakwiye guhindura imyumvire bakumva ko umuntu ufite ubumuga afite uburenganzira bumwe nk’ubw’abandi.”

Gahongayire ashima intambwe imaze guterwa mu Rwanda mu gusobanukirwa no kubahiriza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, akagaragaza ko n’ibitaragerwaho hari icyizere ko bizagerwaho, kuko hagenda hashyirwaho amategeko arengera abafite ubumuga, hagashyirwaho n’inzego zibahagarariye zibakorera ubuvugizi.

Umutesi Rose uyobora umuryango NOUSPR - UBUMUNTU
Umutesi Rose uyobora umuryango NOUSPR - UBUMUNTU

Umuyobozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe (NOUSPR-UBUMUNTU), Umutesi Rose, na we agaragaza ko abafite ubumuga bwo mu mutwe bahura n’imbogamizi nyinshi zirimo no gukorerwa urugomo.

Umutesi yagize ati “Hari abakubitwa, abafungiranwa mu nzu, ababohwa, abitwa umwanda, abasambanywa bagaterwa inda, bakabyara abana batazi ba se,…”

Abafite ubumuga bwo mu mutwe bakwiye kwitabwaho mu buryo bwihariye, itegeko rikagena uburyo umuntu ufite iki kibazo yatanga igitekerezo cye kandi kigahabwa agaciro, kuruta kumubona nk’udafite akamaro.”

Umutesi asanga abantu bakwiye gusobanukirwa ko umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe adahora buri gihe arwaye, bityo akaba akwiye kugirirwa icyizere no guhabwa amahirwe yo gukorera Igihugu.

Itegeko Ngenga rigenga amatora ryo muri Kanama 2023 mu ngingo yaryo ya kabiri, igika cya C, rivuga ko umuntu wamburwa mu buryo budahoraho uburenganzira bwo kwiyandikisha ku ilisiti y’itora ari uhungabanya umudendezo w’ahandikirwa ilisiti y’itora, uko guhungabanya umudendezo bigakorerwa inyandikomvugo.

Ingingo ya karindwi y’iri tegeko mu gika cya i , yo ivuga ko uwemerewe gutorwa ari umuntu udafite uburwayi bwo mu mutwe bwamubuza kuzuza inshingano zijyanye n’umwanya ashaka kwiyamamazaho.

Usibye abafite ubumuga bwo mu mutwe, hari abafite ubumuga bundi nko kutabona cyangwa ubw’ingingo bakunze guhezwa, ntibahabwe amahirwe yo gutora cyangwa gutorwa, hakaba n’abumva ko bo bapiganira gusa mu byiciro byagenewe abafite ubumuga, iyo myumvire bagasaba ko yahinduka.

Ibi biganiro bibaye mu gihe mu Rwanda harimo gutegurwa amatora y’Abadepite n’aya Perezida wa Repubulika, abafite ubumuga bakaba bizeye ko inzego zishinzwe amatora na bo zizabaha amahirwe yo gushyira mu bikorwa inshingano bafite nk’abenegihugu zo gutora no kwiyamamaza mu myanya itandukanye, kugira ngo batange umusanzu mu iterambere ry’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka