Abafite ubumuga bukomatanyije harimo kutumva, kutavuga no kutabona baratabarizwa

Amashyirahamwe y’abafite ubumuga bwo kutumva(RNUD) abagore n’abari batumva ntibavuge(RNADW), hamwe n’abafite ubumuga bwo kutabona (RUB), arasabira bagenzi babo bakomatanya ubwo bumuga bwose cyangwa uburenzeho, kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko; mu rwego kugabanya ikigero cy’ihezwa ribakorerwa.

Mu nama yo kuri uyu wa gatanu tariki 27/6/2014, ayo mashyirahamwe yahamagariye inzego za Leta n’imiryango itagengwa na Leta ishinzwe abafite ubumuga, guhagurukira ikibazo cy’abafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona kuko ngo basanze gikomeye.

Abafite ubumuga bukomatanyije burimo kutumva, kutavuga no kutabona, baganira n'abandi hifashishijwe gukoranaho, iyo bombi bazi ururimi rw'amarenga bikaba akarusho.
Abafite ubumuga bukomatanyije burimo kutumva, kutavuga no kutabona, baganira n’abandi hifashishijwe gukoranaho, iyo bombi bazi ururimi rw’amarenga bikaba akarusho.

RUB, RNUD hamwe RNADW, basabye ko mbere na mbere abafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona bashyirwa mu cyiciro cyihariye, kandi n’abatazwi bagashakishwa hifashishijwe abajyanama b’ubuzima mu gikorwa cyo gushyira abafite ubumuga mu byiciro, kirimo gukorwa na Leta ifatanyije n’Inama nkuru y’abafite ubumuga(NCPD).

Donatille Kanimba,umuyobozi wa RUB, yagize ati “Abajyanama b’ubuzima nibo bazi abana bose muri buri mudugudu; bakoreshejwe byaba byiza kuko gutanga itangazo ngo abafite ubumuga bajye ku kigo nderabuzima cyangwa ahandi kwishyirisha mu byiciro; byatuma abatumva ntibabone(n’ubundi basanzwe nta makuru bamenya) bataboneka.”

Bamwe mu bafite ubumuga barimo abafite ubukomatanyije, abo mu miryango yabo ndetse n'abagize inzego zishinzwe abafite ubumuga.
Bamwe mu bafite ubumuga barimo abafite ubukomatanyije, abo mu miryango yabo ndetse n’abagize inzego zishinzwe abafite ubumuga.

Umubyeyi w’umwana witwa Naomi utuye mu karere ka Gisagara, avuga ko abana be bose uko ari bane, bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga; Naomi we akaba yongeraho no kuba yarahuye no kutabona nyuma yaho, ariko amaze kumenya ururimi rw’amarenga.

Naomi yagize ati ”Mu rugo ni nko muri gereza” kuko iyo iwabo bagiye mu mirimo isanzwe basiga bamukingiraniye mu nzu; ngo akaba ahabwa amahirwe yo kujya gusenga gusa iyo habonetse umuntu wo kumurandata(kumuherekeza). Nyamara uretse kubwirwa ko yageze mu rusengero (hifashishijwe umuntu uzi amarenga akamukora ku ntoki), ntashobora kumva bavuga, cyangwa kubabona.

Abakozi b'inzego za Leta zishinzwe abafite ubumuga.
Abakozi b’inzego za Leta zishinzwe abafite ubumuga.

Imbogamizi ngo ikomereye abafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona, ni uko mu gihugu nta bantu benshi bazi ururimi rw’amarenga bashobora kubafasha, ndetse abenshi mu bafite ubwo bumuga bakaba batazwi kuko iwabo ngo babahoza ku buriri bakingiraniwe mu nzu.

Umuyobozi wa RUB, Mme Donatille Kanimba, akaba anahagarariye umushinga wo gukora ubuvugizi, yatangaje ko abamaze kumenyekana (mu gihe nta barura ryabo rirakorwa) bakomatanya ubumuga bwinshi burimo kutumva, kutavuga no kutabona barenga 74, naho abafite ubumuga muri rusange mu gihugu ngo bakaba barenga ibihumbi 435.

Abaje mu nama bahagarariye Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, Ministeri y’ubuzima, Umuryango wa Handicap International ndetse na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu; bavuze ko batunguwe n’uko hari abantu bafite ubumuga bukomatanyije ku kigero babwiwe; bakaba bizeza ko bagiye kubatabariza ku babakuriye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birakwiye ko aba bantu bitabwaho rwose kandi kuburyo bwihariye, ese aba bashiznwe kubavuganir abab bakora iki ko babtabitaho kandi aricyo baba baratorewe?

sam yanditse ku itariki ya: 28-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka