Ababyeyi n’abarezi barashima Tubura yabazaniye ifu ‘Iyacu’ ibafasha kurwanya igwingira mu bana

Abarezi n’ababyeyi barerera muri amwe mu marerero yo mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, barashima ibikorwa bagezwaho n’umuryango One Acre Fund, ufatanyije na Tubura birimo ifu yitwa ‘Iyacu’ yongerewemo intungamubiri ikarinda abana igwingira.

Ababyeyi n'abarezi bishimiye ifu bagejejweho na One Acre Fund
Ababyeyi n’abarezi bishimiye ifu bagejejweho na One Acre Fund

Ibi aba barezi babigarutseho ubwo ubuyobozi bw’umuryango wa One Acre Fund bwasuraga amarerero agenerwa ifu ya Iyacu mu rwego rwo kwirebera umusaruro uturuka mu nkunga aya marerero agenerwa mu kunganira ababyeyi kugirango barwanye igwingira.

Kayibanda Emmanuel, Umwarimu wita kuri aba bana mu irerero ryitwa Nakure, avuga ko bashimira cyane umuryango One Acre Fund n’abo bafatanya mu bikorwa byabo bya buri munsi bitewe n’uburyo ifu y’igikoma babagenera ya Iyacu, ifasha mu kwita ku mirire y’abana bigatuma batagwingira ndetse kandi bagakura neza.

Yagize ati: "Umumaro w’iki gikoma, utuma abana batagwingira bagakura neza haba mu gihagararo ndetse no mu bwonko, duhamagara abanyabuzima bakaza kubapima ibiro n’ibizigira kugirango turebe imikurire yabo."

Kayibanda akomeza vuga ko ibyo bavuga atari amakabyankuru kuko bamwe mu bana bagiye baza bafite ibibazo by’imirere mibi n’igwingira nk’uko ibipimo byabigaragazaga, kugeza uyu munsi bamaze kuva muri icyo cyiciro.

Ababyeyi banejejwe n'ubumenyi bakura mu irerero
Ababyeyi banejejwe n’ubumenyi bakura mu irerero

Uretse abarezi, ababyeyi na bo ni bamwe mu bagaragaza imbamutima zabo bakagaragaza ko uretse kuba aya marerero abafashiriza abana babo mu kwita ku mirire ariko kandi anabafasha kubungura ubumenyi, bagashima ubuyobozi bw’Igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bwatekereje kuri iki gikorwa.

Umubyeyi witwa Niyonagize Donatille ufite umwana w’imyaka ine wiga muri amwe muri ayo marerero, avuga ko hari urwego irerero ryafashijemo umwana we, akaba ageze ahantu hashimishije.

Yagize ati: "Umwana wange iyo aje mu irerero aza ambwira neza ibyo bize kandi ko babafashe neza, natwe mu rugo iyo urebye ubona hari impinduka. Iyo umwana atashye asubiramo ibintu ngewe ntigeze niga numva binshimishije, nkavuga nti uru Rwanda rwacu n’Umubyeyi wacu Kagame, yarakoze kuko niwe tubikesha, Imana izamuhe umugisha."

Uwizeye Nyiraneza Marie Claire
Uwizeye Nyiraneza Marie Claire

Naho Uwizeye Nyiraneza Marie Claire wita ku bana bo mu irerero ryitwa Zirikana Umwana Rubona ryo mu Kagari ka Nyarusange mu Mudugudu wa Rubona mu Murenge wa Kirimbi, ashimira umuryango Tubura wabageneye iyi fu ariko kandi bagasaba ko bajya bayibahera ku gihe kandi bakayibahana n’isukari.

Yagize ati: "Turabashimira Tubura, baduhaye ifu ariko turabasaba bajye baduha n’isukari. Twagiye twakira abana babaga bafite ibibazo by’imirire bari mu muhondo ariko bagiye bavamo bagakira."

Bagambiki Evaritse ushinzwe itangazamakuru n’ubuvugizi mu muryango One Acre Fund, avuga ko batangije iki gikorwa mu rwego rwo kunganira ababyeyi kugira ngo barwanye igwingira, no gufatanya na Leta mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.

Bagambiki Evariste ukora muri One Acre Fund
Bagambiki Evariste ukora muri One Acre Fund

Ni muri urwo rwego uyu muryango watangiye gufasha amarerero atandukanye mu turere twagiye tugaragaramo ibibazo by’imirire mibi mu kunganira ababyeyi muri bike basanzwe batanga mu kurushaho kurwanya igwingira babagezazo ifu y’ibigori Iyacu, yongerewemo intungamubiri ifasha mu kurwanya iyo mirire mibi.

Bagambiki, agaragaza ko ubushakashatsi bwerekanye ko 80% y’ibisabwa kugirango ubwonko bukure neza, bikorwa mugihe umwana afite imyaka itatu kuko ibyo ariye muri icyo kigero bigira ingaruka nziza mu mikurire ye.

Ati: "Rero kuba dufasha amarerero ari nayo afite abo bana bari muri icyo kigero tukabagezaho iyi fu irimo intungamubiri ni iby’agaciro, birushaho kubakura muri iryo gwingira."

Ku kijyanye no kuba hari ababyeyi n’abarezi bo mu marerero bagaragaje ko bahura n’imbogamizi zo kuba iyo fu itabagereraho igihe, Evariste yavuze ko iki kigorwa cyo gufasha aya marerero kikiri gishya bityo n’ubushobozi butaraba bwinshi, aboneraho gusaba ko mu gihe iy’ubuntu itarabageraho bajya bagura ku maguriro begerejwe.

Abana baryohewe n'igikoma cy'ifu yitwa ‘Iyacu' yongerewemo intungamubiri
Abana baryohewe n’igikoma cy’ifu yitwa ‘Iyacu’ yongerewemo intungamubiri

Yagize ati: "Ni igikorwa twatangiye mu mwaka wa 2023, kiracyari igikorwa kigitangira, uko ubushobozi bugenda bwiyongera niko tugenda tubikora kuva twatangira tumaze gutanga ibiro birenga ibihumbi mu marerero arenga ibihumbi 2000, uko tugenda twongera ubushobozi niko tugenda tureba igikenewe kugirango tubafashe. Turasaba ababyeyi ubwabo ko bakomeza gushyiraho akabo mugihe iyo fu itarabageraho."

Bagambiki akomeza avuga ko mugihe ababyeyi baba bafite amafaranga bashobora kuyigurira kuko mu Mirenge itandukanye hari amaduka bashobora kuguramo iyo fu kubera ko igiciro kiri hasi aho agafuka k’ibiro 5 kagura ibihumbi bitatu (3000frw).

Evaritse Bagambiki, avuga ko kuva batangira icyo gikorwa cyo gufasha amarerero mu turere dutandatu(6) twagaragayemo ibibazo by’imirire mibi n’igwingira ku bana, hari impinduka zigaragara zimaze kugerwaho, kuko ababyeyi bagaragaje ko bibunganira mu mirire y’abana babo ndetse kandi byatumye abana nabo bitabira kugana irerero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka