Urwego rw’umuvunyi rwizeye uruhare rw’urubyiruko mu kwamagana ruswa n’akarengane

Urwego rw’umuvunyi rwashimye uburyo urubyiruko rwitabiriye kwamagana ruswa mu rugendo, mu ndirimbo n’imikino itandukanye, kuko ngo bitanga icyizere cyo kuzagira igihugu kitagira ruswa, ubwo urwo rubyiruko ruzaba ruyobora igihugu mu gihe kizaza, kandi ari narwo rugize igice kinini cy’abaturage.

Kuri uyu wa kane tariki 05/12/2013, urubyiruko rwizihije umunsi wo kurwanya ruswa, mu rugendo rwakoze ndetse n’indirimbo n’imikino inyuranye kuri ‘Stade regional’ y’i Nyamirambo, byitabiriwe ndetse n’abahanzi bakunzwe.

Ntidendereza William Umuyobozi wungirije w'itorero ry'igihugu, Mukasonga Solange Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge na Musangabatware Clement Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa.
Ntidendereza William Umuyobozi wungirije w’itorero ry’igihugu, Mukasonga Solange Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge na Musangabatware Clement Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa.

“Twizeye ko kuba urubyiruko rugize igice kinini cy’abaturage kandi bakaba aribo bayobozi b’ejo, bazashobora kwirinda no kwamagana ruswa, dushingiye ku bwitabire bwagaragaye n’ibikorwa batweretse, birimo udukino n’urugendo byo kwamagana ruswa’, nk’uko Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, Clement Musangabatware yabivuze.

Ati: “Bamenye ko igihugu kirimo ruswa kitabona abashoramari; ko aho ruswa iri imirimo ikorwa n’abatagombye kuyikora; dufashe nk’urugero rw’abantu bahawe isoko ryo kubaka ishuri binyuze mu itangwa rya ruswa, inyubako ntizishobora gukomera kuko ziba zubatswe n’abatabishoboye; iyo zongeye kubakwa, umutungo w’igihugu uba usesagurwa”.

Urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali rwakoze urugendo rwo kwamagana ruswa n'akarengane.
Urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali rwakoze urugendo rwo kwamagana ruswa n’akarengane.

Umuvunyi wungirije yizeye ko urubyiruko ruzajya rutunga agatoki aho rubonye ruswa itangwa, rukaba rwanamenyeshejwe nimero itishyurwa ya 199 rushobora guhamagaraho.

Ibikorwa by’urubyiruko byo kwamagana ruswa byitabiriwe n’abahanzi bagize itsinda rya Urban boyz, urubyiruko rw’Intore z’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye rurimo kwitoreza mu mujyi wa Kigali, ndetse n’abanyeshuri bagize amatsinda arwanya ruswa (Anti-Corruption Clubs) muri Kaminuza y’u Rwanda (amashami yayo y’i Kigali), hamwe na Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Intore z'abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye zitabiriye ibirori byo kurwanya ruswa.
Intore z’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye zitabiriye ibirori byo kurwanya ruswa.

U Rwanda rukomeje ibikorwa byo kwamagana ruswa, mu gihe rusanzwe rushimwa kuba mu bihugu bya mbere ku isi bifite ruswa nke.

Raporo y’umuryango Transparency International y’uyu mwaka wa 2013, ishyira u Rwanda ku mwanya wa 49 ku isi mu kugira ruswa nke, ku mwanya wa kane muri Afurika, ndetse no ku mwanya wa mbere mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC).

Abashinzwe amashami yo kurwanya ruswa n'akarengane mu ngabo no muri Polisi by'igihugu na bo bari baje kwifatanya n'urubyiruko.
Abashinzwe amashami yo kurwanya ruswa n’akarengane mu ngabo no muri Polisi by’igihugu na bo bari baje kwifatanya n’urubyiruko.

Kamuzinzi Simon

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka