Umuvunyi wa Senegal arasaba amahanga kwigira ku Rwanda kwihesha agaciro

Umuvunyi mukuru w’igihugu cya Senegal, Prof. Serigne Diop, aravuga ko u Rwanda rukwiye kubera urugero ibindi bihugu muri Afurika mu kwishakamo ibisubizo aho kurambiriza ku nkunga bagenerwa n’amahanga.

Ibi umuvunyi mukuru w’igihugu cya Senegal yabitangaje kuwa gatandatu tariki ya 29/03/2014 ubwo yari amaze kwibonera uko Abanyarwanda bitabira umuganda bagamije kwiyubakira igihugu, avuga ko n’abandi Banyafurika bakwiye kwiga ubwo buryo bwo kwicyemurira ibibazo bakoresheje ubushobozi bifitemo kandi bafatanyije bose.

Umuvunyi mukuru w'igihugu cya Senegal, Prof. Serigne Diop.
Umuvunyi mukuru w’igihugu cya Senegal, Prof. Serigne Diop.

Prof. Serigne Diop wakoranye umuganda n’Abanyarwanda mu karere ka Rubavu yagize ati “Igikorwa cy’umuganda ngaruka kwezi ni gahunda nziza Abanyafurika twese dukwiye kwigira ku Rwanda kuko bituma igihugu cyishakamo ibisubizo bikozwe n’abanyagihugu bose bafatanyije hatabaye gukoresha amafaranga, kandi bigafasha abaturage guhura hagati yabo ndetse bakanahura n’abayobozi bakungurana inama, n’abafite ibibazo bakabigaragaza icyo gihe bigacyemuka.

Ni uburyo kandi abakiri bato batozwa kumenya akamaro k’ibikorwaremezo no kubigiramo uruhare. Ibi bikorwa Afurika yose irabikeneye. Iwacu muri Senegal ntabyo tugira, ariko ndabona dukwiye kubikora kuko umusaruro uvamo wateza imbere ibihugu byinshi.”

Serigne Diop avuga ko abayobozi b’Afurika baramutse bigiye ku bikorerwa mu Rwanda byazamura cyane umugabane wa Afurika wose, kandi mu nzego nyinshi nko kwita ku bidukikije, imibereho y’abaturage, kwishakamo ibisubizo, mu butabera no guteza imbere imbere imiyoborere myiza. Yavuze ariko ko ubwo igihugu cye gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda bazaboneraho bakagira nibyo baza kurwigiraho.

Umuvunyi muri Senegal, Prof Serigne Diop (iburyo) hamwe na Minisitiri w'umutungo kamere mu Rwanda, Stanislas Kamanzi, nyuma y'umuganda mu karere ka Rubavu.
Umuvunyi muri Senegal, Prof Serigne Diop (iburyo) hamwe na Minisitiri w’umutungo kamere mu Rwanda, Stanislas Kamanzi, nyuma y’umuganda mu karere ka Rubavu.

Mu rugendo rw’iminsi itatu n’intumwa yari ayoboye bagiriye mu Rwanda, umuvunyi wa Senegal yatangaje ko hari byinshi igihugu cyabo gikeneye kwigira ku Rwanda. Ngo uretse kurwanya ruswa n’akarengane, u Rwanda rufite ibintu byinshi ibihugu by’Afurika byarwigiraho mu kwishakira ibisubizo.

Yavuze ko akurikije ibyo yabonye mu karere ka Rubavu aho yakoreye umuganda n’uburyo abayobozi basabana n’abaturage, yatunguwe no gusanga ngo iwabo bafite intara ya Kasamans iteye nk’u Rwanda ndetse ngo n’imyitwarire y’abaturage baho bameze nk’Abanyarwanda, avuga ko Abanyafurika bakwiye gufashanya kwiyubaka no kubaka ubumwe kuko hari ibyo bahuriyeho kurusha ibibatanya.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka