Umushinga OIM usize ugobotse abatahutse n’abatishoboye barenga 5000

Umushinga OIM (Organisation Internationale pour Migrations) wasoje ku mugaragaro ibikorwa byawo wakoreraga mu turere dutandukanye ufasha abantu batahutse bavuye mu buhungiro n’abatishoboye basaga ibihumbi bitanu mu gusubira mu buzima busanzwe.

Ibirori byo gusoza uyu mushinga byabereye mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze kuri uyu wa mbere tariki 31/03/2014.

Abaturage batahutse n'abatishoboye bafashijwe na OIM bitabiriye umuhango wo gusoza ibikorwa byawo..
Abaturage batahutse n’abatishoboye bafashijwe na OIM bitabiriye umuhango wo gusoza ibikorwa byawo..

Uyu mushinga watangiye mu mwaka wa 2010 wafashije abatahutse bavuye mu buhungiro n’abandi batishoboye gusubira mu buzima busanzwe. Abahuye n’ibiza batishoboye bahawe isakaro ry’amabati, abandi bahabwa amatungo ndetse banigishwa imyuga yo kubafasha kwirwanaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Rwahama Jean Claude ushinzwe imibereho y’impunzi muri Minisiteri y’ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) yashimye uruhare rukomeye uyu mushinga wagize mu gusubiza mu buzima busanzwe abatahutse n’abandi bantu batishoboye, ibyo umushinga wakoze ngo biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gufasha Abanyarwanda kwifasha.

Rwahama Jean Claude wo muri MIDIMAR ashimangira ko umuryango OIM wafashije Abanyarwanda kwifasha.
Rwahama Jean Claude wo muri MIDIMAR ashimangira ko umuryango OIM wafashije Abanyarwanda kwifasha.

Yagize ati: “Abafashijwe muri uyu mushinga baritunze kandi batunze imiryango yabo, ibyo ni byo kwishimira twebwe nk’Abanyarwanda kuko birajya mu cyerekezo cy’igihugu cyacu cyo gufasha abantu kwifasha ejo bakazafasha n’abandi”.

Rwahama yasabye abagenerwabikorwa kubyaza umusaruro ubumenyi babonye no gufata neza ibikoresho bahawe kugira ngo bizabafashe kwiteza imbere bagere ku rwego rwo gufasha abandi. Abize ibijyanye n’imyuga bashyikirijwe ibikoresho byo gutangiza nk’amashini adoda, ibikoresho by’ububaji n’ibindi.

Abakurikiranye amahugurwa mu myuga bahawe inyemezabumenyi (certificates).
Abakurikiranye amahugurwa mu myuga bahawe inyemezabumenyi (certificates).

Mu cyiciro cya kane cy’uyu mushinga wafashije abantu 5200 bo mu turere 10 two mu Ntara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’iy’uburengerazuba. Catherine Northing uyobora OIM mu Rwanda witabiriye ibi birori asanga gufasha abo bantu bose bizabafasha kwiteza imbere no kugira umusanzu wabo mu kubaka igihugu cyabo.

Ati: “Nizeye neza ntashidikanya ko ibikoresho byo gutangiza mwabonye bizongera amahirwe yo kwinjiza amafaranga n’imiryango yanyu, ikindi muzatanga umusaruro mu by’ubukungu muteze imbere imiryango yanyu. Gusubiza mu buzima busanzwe abatahutse ni ingirakamaro ku iterambere ry’akarere n’igihugu muri rusange.”

Umuyobozi wa OIM, Catherine Northing ashyikiriza ibikoresho uwahuguwe mu kubaza.
Umuyobozi wa OIM, Catherine Northing ashyikiriza ibikoresho uwahuguwe mu kubaza.

Nubwo uyu muryango OIM washoje ibikorwa byawo ku mugaragaro, ngo uracyaganira na MIDIMAR kugira ngo ukomeze guhugura abantu mu bijyanye n’imyuga, kubongerera ubumenyi mu kwihangira imirimo no kubashakira ibikoresho by’ibanze batangiriraho.

OIM igitangira mu mwaka wa 2010 wakoreye turere 23 ariko mu cyiciro cyawo cya nyuma wakoreraga gusa mu turere 10. Mu gihe cy’imyaka ine wakoresheje miliyoni 3 z’amadolari, inkunga yatanzwe na Leta y’u Buyapani.

Abanyeshuri bari mu marushanwa mu ndirimbo aho ab'i Burera begukanye umwanya wa mbere.
Abanyeshuri bari mu marushanwa mu ndirimbo aho ab’i Burera begukanye umwanya wa mbere.

Muri uyu muhango hahembwe ibigo by’amashuri byo mu Majyaruguru byitabiriwe irushanwa ry’ indirimbo ku nsanganyamatsiko igira iti: “Mu Rwanda ni amahoro”. Aya marushanwa yari agamije gukangurira urubyiruko kumenya gahunda za Leta no gushishikariza abakiri mu buhungiro gutaha mu gihugu cyabo bagafatanya n’abandi kucyubaka.

Urwunge rw’Amashuri rwa Ruhanga mu Karere ka Burera rwegukanye umwanya wa mbere n’ibihembo by’amafaranga ibihumbi 200.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka