Umurenge wa Bugeshi waciye agahigo mu kwandika mu bitabo by’irangamimerere abana bakivuka

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi buvuga ko bwashoboye guca agahigo ko kwandika mu bitabo by’irangamimerere abana bakivuka, aho umurenge wihaye intego yo gusanga abaturage kwa muganga n’aho batuye bakandika abana bavuka kurusha uko abaturage bazaga ku murenge kubandikisha.

Ikibazo cyo kwandikisha abana bakivuka mu Rwanda ngo cyaba kititabwaho n’inzego z’ibanze kimwe n’abaturage kandi bigira uruhare mu gukora igenamigambi ry’umwaka.

Henshi mu mirenge igize akarere ka Rubavu ubuyobozi bw’imirenge bworohereje abaturage kwandikisha abana bakivuka ariko abaturage ntibabyitabira kuko badasobanukiwe n’akamaro kabyo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi, Mvano Etienne, avuga ko abaturage basobanuriwe ko kwandikisha abana bavutse bituma umurenge utegura neza igenamigambi kandi iyi mibare ngo yoherezwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibarurisha mibare maze igihugu kigakora igenamigambi nyaryo.

Mvano Etienne aganira n'abaturage b'umurenge wa Bugeshi.
Mvano Etienne aganira n’abaturage b’umurenge wa Bugeshi.

Uretse kuba bituma hategurwa igenamigambi, ngo umwana wanditse aba afite uburenganzira bw’umwenegihugu kuko aba azwi naho utanditswe agorwa no gushaka ibyangombwa.

Abaturage b’umurenge wa Bugeshi bavuga ko kwandikisha abana batakibibonamo ikibazo ahubwo bishimira uburyo bikorerwa kwa muganga bakibyara ubundi ubuyobozi bw’umurenge bukabasanga aho batuye badasiragiye.

Umurenge wa Bugeshi ngo wihaye gahunda yo kwandika abana bavuka kuva uyu mwaka wa 2013-2014 utangiye, mu kwezi kwa Nyakanga handitswe abarenga 300, naho muri Kanama handitswe abagera kuri 90, muri Nzeri handitswe abagera kuri 30 kugabanuka bikaba biterwa nuko abatari baranditswe banditswe umwaka ugitangira naho ubu hakuwemo ibirarane.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka