Rusizi: Abayobozi muri ADEPR barasabwa gutandukana n’abo mu gihe cya Jenoside

Abayobozi b’amatorero atandukanye yo muri ADEPR barasabwa kurushaho gukunda abo bayobora, bagatandukana na bamwe mu bari abayobozi b’ayo matorero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu gihe cya Jenoside hari abayobozi muri ADEPR batatabaye cyangwa ngo batabarize abo bari baragijwe ahubwo babasiga mu menyo y’Interahamwe barigendera, ndetse bamwe muri bo bajya no hanze y’igihugu kandi bari bararahiriye kuzababarana n’umukumbi no kutazawutererana mu makuba.

Ibyo ni ibyavuzwe n’umuvugizi w’ihururiro ry’amatorero ya Pentecôte mu Rwanda (ADEPR), Pasteri Sibomana Jean, mu muhango wo guha inshingano z’ubupasiteri abantu 7, umuhango wabereye muri Paruwasi ya Kamembe, mu karere ka Rusizi tariki 15/06/2014.

Abapasiteri bimitswe hamwe n'abafasha babo basengewe ngo bazafatanye kuragira umukumbi.
Abapasiteri bimitswe hamwe n’abafasha babo basengewe ngo bazafatanye kuragira umukumbi.

Abahawe inshinagano z’ubushumba ni Nzigiyimfura Anaclet, Mazimpaka Céléstin, Ndagijimana Théobald, Mazimpaka Janvier, Ndwaniye Pierre Claver, Nsengumuremyi Fabien na Uwihoreye Erneste.

Nyuma y’uko abashakanye n’abo bahawe izo nshingano bamaze kwemera ko batazabananiza muri iyo mirimo, mu kubaha inshingano, umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Sibomana Jean yabasabye ibintu byinshi birimo kuba inyangamugayo , kugendera mu kuri mu byo bakora byose no gukunda abo bayobora.

Yabasabye gutandukana na bamwe mu bari abayobozi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi barenze ku nshingano itorero ryari ryarabahaye zo gukunda abo bayoboye no kubabarana na bo mu gihe cy’amakuba, ntibagire icyo bamarira abo bari bashinzwe igihe bicwaga kandi nyamara ari ho bari babakeneye cyane, ahubwo bakabasiga bakigendera, bamwe mu ri bo bakaba bibereye mu bihugu by’i Burayi.

Umushumba mukuru w'itorero rya ADEPR yasengeye abahawe ubushumba.
Umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR yasengeye abahawe ubushumba.

Pasiteri Sibomana Jean yavuze ko bidashoboka ko umupasiteri yayobora umukumbi adakunda, bivuze ko abahawe inshingano bagomba kubanza gukunda abo bashinzwe.

Yanavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hari abayobozi bagaragaye batari abayobozi, bagira intege nke batererana umukumbi, avuga ko bene abo nta rukundo rw’umukumbi nta n’urukundo rwa kirisito bari bafite.

Umuvugizi wa ADEPR yavuze ko ibyabaye ari itorero ari n’Abanyarwanda bose babikuyemo amasomo menshi atuma abayobora iryo torero muri iki gihe bagomba kuba koko ari abazwiho gukunda abo bayobora.

Umushumba w'itorero rya ADEPR yahaye abashumba bashya impano y'ijambo ry'Imana bazigfashisha mu kuragira abakirisito.
Umushumba w’itorero rya ADEPR yahaye abashumba bashya impano y’ijambo ry’Imana bazigfashisha mu kuragira abakirisito.

Umwe mu bahawe izo nshingano Pasiteri Ndagijimana Théobald yavuze ko nk’uko babisabwe n’umuvugizi wa ADEPR bazakunda abo bashinzwe kandi batazigera babatererana na rimwe, aboneraho gusaba abakirisito bose kuzababa hafi mu masengesho, bakazanafatanya mu byo bazabakeneraho byose hagamijwe kubaka umukirisito n’umuturage mwiza.

Itorero rya ADEPR Kamembe ryashinzwe mu 2007 ribyawe n’irya Gihundwe ritangira ari itorero rirerwa ubu rikaba ritakirerwa, rifite imidugudu 4.

Umushumba w’iri torero Pasiteri Murenzi Janvier yatangaje ko n’ubwo rivutse vuba riragenda ritera imbere, mu byo ryishimira rimaze kugeraho hakaba harimo urusengero ruzatahwa vuba, ngo rukazuzura rutwaye arenze miliyoni 300 z’amafaranga y’uRwanda.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Abayobozi bashya ba ADPR mu rwego rwo gutera abayoboke iterabwoba nta yindi référence bagikoresha usibye génocide

sage yanditse ku itariki ya: 20-06-2014  →  Musubize

bameney inshingano zabo ko ari ukwigihsa ijmabo ry’Imana , bareke imyiryane iherutse muri iri dini, bazaveho barutse ni amashyirahamwe yo mubuzima busanzwe. dufite leta nziza ihora iduykangurira kugira ubumwe ni kurangwa no kugira ubuntu tubishyire mubikorwa

manzi yanditse ku itariki ya: 19-06-2014  →  Musubize

nibaze basane roho z’abanyarwanda kuko twasaga nkaho hari ciyo turi kubura, kandi koko baze berekane itandukaniro na bariya bijanditse muri jenoside

gahara yanditse ku itariki ya: 19-06-2014  →  Musubize

Sibomana yayoboye imyaka icumi ,kandi nubu aracyayobora
Akunda kuvuga ko ADEPR yaranwze n’amacakubiri ,none nawe yabibazwa kuko iyo myaka yose yayoboye ayo macakubili yari yarimitswe ,ikindi hari ugutonesha muri ADEPR aho baha umuntu nko kuyobora Akarere atarasomye ukongeraho abo bagenda bikiza ,ibyo amafranga ahora yakwa Abakristo yo ntiwayavuga birarenze

Kamali yanditse ku itariki ya: 19-06-2014  →  Musubize

Bazayobore izontama neza kandi bajye baziba hafi
thx.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka