Rusizi: Abaturage n’abayobozi bishimiye “ubukwe bw’umugeni wa Leta y’ubumwe”
Abaturage bo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bakoze igikorwa bise ubukwe bw’umugeni wa Leta y’ubumwe, aho bareba umwe mu bakobwa bakennye bifuza kurushinga ariko bakabura amikoro bakamugurira ibikoresho byose agomba gutahana mu gihe cy’ubukwe.
Iki gikorwa kibera imbere y’imbaga y’abaturage bose aho buri wese aza yitwaje impano ye akayiha umugeni imbere y’abaturage. Mu bigaragara abaturage baba bishimye aho buri wese aba arwanira indangururamajwi yifuza gushyikiriza umugeni wa Leta y’ubumwe impano yamugeneye.
Mu busanzwe iki gikorwa cyitwaga ubukwe bw’umukene ariko mu minsi ishize ubuyobozi bw’intara y’uburengerazuba bwaragishimye bunasaba umurenge wa Nzahaha ko bagihindurira izina bakacyita ubukwe bwa Leta y’ubumwe.
Uzamukunda Annuaritte ni umwe mu bana b’imfubyi ya Jenoside uri hafi kurushinga, kuri uyu wa 19/06/2014 akaba ariwe wagenewe impano zirimo ibikoresho azatahana bitandukanye birimo amafaranga, amasanduku yo kubikamo ibikoresho, ibikapu bigezweho, ibiryamirwa , ibikoresho by’isuku yo mu rugo n’ibindi.
Uyu mwana atangaza ko yumvaga atazashobora gukora ubukwe kuko ngo yabonaga atabona ibitahanywa ariko ngo atashye yumvise ko atakiri imfubyi kubera ubuyobozi bwiza bwamubaye hafi bukamukorera nk’ibyo ababyeyi be bari kumukorera. Avuga ko agiye kurushinga kandi ngo akaba atazongera kwiheba kuko ngo yabonye Abanyarwanda bagifite umutima w’impuhwe kubera ibyo bamukoreye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzahaha, Nyirangendahimana Mathilde, avuga ko ashimira abaturage ba Nzahaha uburyo bitabira gahunda zose za Leta aha kandi akaba yanabashimiye uburyo bafashije uyu mwana w’umukobwa wasigaye ari imfubyi ya Jenoside abasaba kuzakomeza kwikemurira ibibazo kuko nta wundi uzaza kubibakemurira.
Ni kuncuro ya kabiri iyi gahunda y’agashya ku murenge wa Nzahaha yiswe ubukwe bwa Leta y’ubumwe iba aho abaturage bahura bakaremera umwe mu bakobwa batishoboye ugiye kurushinga.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Umucurabwenge w’iki gikorwa yakagombye kugororerwa umwanya w’ubuyobozi usumbye uwo afite ubu.
mubyukuri ababanyarwandabicyangugu bakozeneza cyane nabo gushimirwa ahubwo byakabaye ibyatwese kuko abobana bimfubyi nabacu kandikubaba takirikumwe nababyeyibaba byaye ntibyagatumye babahonabi kuko umwana ninkundi ababyeyi bakabaye ababana bose
Nibakomereze aho. erega ni ubundi byahozeho, gusa icyo abantu bose bagomba gushyiraho umuhate mu kwitwara neza, bakagira ikinyabupfura, bakubaha. KUKO BURIYA URIYA MWANA YABA YITWARA NABI, NTABWO BARI KWITABIRA. Tugerageze kugaragaza ingeso nziza
Abayobozi buturere bise n’imirenge bigane ikigikorwa. Nikiza cyanr
wooow, haRI IBIntu biba bishmishije kuburyo amarira amanuka mumaso kubera ibyishimo, ariko ubu koko ni iki umuntu yanganya President Paul kagame , nukuri ibi byihshimo ni umutima wo gufashanya byose tubikesha umutekano ni umunezero dukesha uyu mubyeyi, . kubona abantu ikibarangaje imbere ari ugufatanya ngo barebeko ibibazo bafite byacyemuka, bajya umujya umwe, gutahiriza umugozi umwe
gufatanya byarangaga abanyarwanda nibyo byari ibango ry;ubumwe , aba rero ndabona babigezeho kandi ni ibyo kwishimirwa
wauh icyo gikorwa ni kiza cyane erega ibi byose byerekana ko abanyarwanda dushobora kubana neza tukirinda amakimbirane ahubwo tugafashanya ibyo bintu ni byiza ahubwo bizasakare hose mu gihugu.