Rubavu: Abafite ubutaka kuri Kanyesheja 2 ntibemeranya na raporo ya EJVM

Mu gihe icyegeranyo cyakozwe n’itsinda ry’ingabo za EJVM zoherejwe n’ihuriro mpuzamahanga ry’akarere k’ibiyaga bigari ICGLR kigaragaza ko agasozi ka Kanyesheja 2 mu karere ka Rubavu kari ku butaka bwa Kongo bamwe mu baturage bo mu murenge wa Busasamana akagari ka Rusura umudugudu wa Cyamabuye bafite imirima kuri aka gasozi baribaza icyagendeweho aka gasozi kitwa aka Kongo.

Taliki ya 17 Kamena 2014 nibwo itsinda rya EJVM ryasohoye icyegeranyo kigaragaza ko agasozi ka Kanyesheja 2 kabereyeho imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Congo taliki ya 11/6/2014 kari ku butaka bwa Kongo, iki cyegeranyo kigaragaza ko imirwano yetewe n’ingabo za Kongo zashatse gutwara inka mu Rwanda, kikagaragaza ko habaye kurengera imipaka ku mpande z’ingabo zombi kuko Kanyesheja 2 iri ku butaka bwa Kongo.

Kigali Today iganira n’abaturage batuye mu mudugudu wa Cyamabuye akagari ka Rusura ahabereye imirwano bavuga ko batazi abakoze icyegeranyo icyo bagendeyeho kuko ubutaka bwabereyeho imirwano busanzwe ari ubw’u Rwanda ndetse abaturage bakaba bafite n’ibyangombwa byaho.

Abaturage bafite ibyangombwa by'ubutaka kuri Kanyesheja 2 ahabereye imirwano yahuje u Rwanda na Kongo.
Abaturage bafite ibyangombwa by’ubutaka kuri Kanyesheja 2 ahabereye imirwano yahuje u Rwanda na Kongo.

Bavuga ko ingabo za Kongo arizo zateye u Rwanda atari ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa Kongo kuko n’abasirikare ba Kongo barashwe baguye mu Rwanda.

Abaturage batandatu bafite imirima ku gasozi ka Kanyesheja2 baganiriye na Kigali Today ndetse bagaragaza ibyangombwa by’ubutaka bahafite, bavuga ko kuva na cyera aka gasozi kahoze ari ako mu Rwanda ndetse gasanzwe gateweho ishyamba bitandukanye na Kanyesheja 1 ya Kongo isanzwe irinzwe n’ingabo za Kongo ihanamye.

Ntawunguranayo Enias ufite ubutaka buteyeho ishyamba kuri Kanyesheja 2 avuga ko atigeze abona ingabo za Kongo zihagera cyangwa ngo hagire umuturage uhakorera kuko hasanzwe ari ah’u Rwanda.

Bimwe mu byangombwa by'ubutaka byo kuri Kanyesheja 2 abaturage batunze.
Bimwe mu byangombwa by’ubutaka byo kuri Kanyesheja 2 abaturage batunze.

Dusengimana Sylivestre we avuga ko ikibazo cy’imipaka Kongo ikizanye ubu nyuma y’imirwano ya M23 nyamara ngo ubu butaka abumaranye imyaka irenga 10 kandi ntiyigeze aba Umunyekongo kuko afite n’ibyangombwa byo mu Rwanda.

Samvura Joseph watemewe ishyamba avuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye kwihanangiriza abasirikare ba Kongo baza kubangiriza ishyamba.

Ati “twateye ishyamba kugira ngo riturwaneho nyuma yo gusanga guhinga hano bidakunda kandi dufite amatungo twagombye kuharagira, ariko igiteye agahinda ingabo za Kongo zirayigabiza zigatema ibiti byacu zikabitwika amakara.”

Abaturage ba Rusura bagaragaza ahari umupaka kandi harenga Kanyesheja 2 ujya muri Kongo.
Abaturage ba Rusura bagaragaza ahari umupaka kandi harenga Kanyesheja 2 ujya muri Kongo.

Nzabonimpa Theodomir we avuga ko abakoze icyegeranyo batagendeye ku kuri kuko iyo bashaka bari kubabaza kandi bari gusanga nta Munyekongo wigeze akoresha Kanyesheja 2 nk’uko Abanyarwanda bakoresha ubutaka bwabo bakareka ubw’Abanyekongo.

Abaturage baturiye ikibaya bavuga ko uretse ibyuma ingabo za EJVM zakoresheje ngo cyera umupaka warangwaga n’ibiti by’imbaho byari byarashyizwe mu kibaya bigaragaza umupaka aho uri gusa ngo ibyo bibaho byaje gusaza birabora ariko Abanyarwanda barateye ishyamba ritandukanya ubutaka bwa Kongo n’u Rwanda.

Mu gitondo taliki ya 11 kamena 2014 nibwo abaturage batuye mu mudugudu wa Cyamabuye akagari ka Rusura umurenge wa Busasamana bumvishe uruhererekane rw’amasasu ku gasozi ka Kanyesheja 2 bamwe bava mu byabo, abandi bashobora gukurikirana ibiri kuba bari ahirengereye aho babonye ingabo za Kongo zageze kuri Kanyesheja2 no mu ishyamba ry’abaturage risanzwe ryororerwamo n’Abanyarwanda.

Kanyesheja ya Kongo ntifite ishyamba.
Kanyesheja ya Kongo ntifite ishyamba.
Kanyesheja y'u Rwanda iriho ishyamba nubwo ingabo za Kongo zaritemye mu gihe cy'imirwano.
Kanyesheja y’u Rwanda iriho ishyamba nubwo ingabo za Kongo zaritemye mu gihe cy’imirwano.

Uru rugamba rwamaze igihe kitari kinini ruhuje ingabo z’u Rwanda zirinze umupaka n’ingabo za Kongo rwatumye umusirikare wa Kongo ufite ipeti rya Capol Hategekimana Baysro ahasiga ubuzima.

Ingabo za Kongo zari zageze ku gasozi ka Kanyesheja 2 naho z’u Rwanda zahavuye, nyuma ya saa sita byatumye imirwano yongera kuba ubwo ingabo za Kongo zongeraga kurasa ku ngabo z’u Rwanda bituma abandi basirikare bane ba Kongo bahasiga ubuzima.

Iyi ntambara yatumye hatumizwa itsinda ry’ingabo zihuriweho n’ibihugu bigize ihuriro mpuzamahanga mu karere k’ibiyaga bigari EJVM zishinzwe gucyemura ibibazo biboneka ku mipaka ya Kongo n’ibindi bihugu ariko ntizashobora kuhagera kubera amasasu yavugaga, taliki ya 12/6/2014 nibwo zashoboye kugera ahabereye imirwano.

Abasirikare ba EJVM bafite ibyuma bya GPS bari kureba ahabereye imirwano n'ahaguye abasirikare ba Kongo.
Abasirikare ba EJVM bafite ibyuma bya GPS bari kureba ahabereye imirwano n’ahaguye abasirikare ba Kongo.

Abaturage ba Busasamana akagari ka Rusura bavuga ko kuva iyi mirwano yaba ubu bafite umutekano usesuye kuko ingabo za Kongo zahagaritse ibikorwa byo kuza kubatemera ishyamba, kubashimuta no kubajyanira inka kugira ngo bigure batanga amafaranga.

Samvura Joseph avuga ko bashimira ingabo z’u Rwanda kuba zarakumiriye ingabo za Kongo zari zisanzwe zivogera umupaka zikaza kubatwarira amatungo ndetse bakabiba n’ibindi byose babonye, bakaba bavuga ko kuva imirwano yaba ubu nta musirikare wa Kongo urongera kwinjira ku butaka bw’u Rwanda, mu gihe mbere bahoraga baza kwiba amatungo kugera naho bashimuse abantu.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka