Polisi y’u Rwanda ngo igiye gutangira gukorera mu mirenge yose y’igihugu bitarenze ku ya 1 Nyakanga

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanel Gasana ubwo yari mu Karere ka Nyanza mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 imaze ishizwe ndetse bigahuzwa n’icyunmweru cyahariwe ibikorwa byayo tariki 11 Kamena 2015, yatangaje ko bitarenze ku wa 1 Nyakanga 2015 Polisi izaba ikorera mu mirenge yose y’igihugu.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Emmanuel K Gasana, yabivuze agaragaza ubufatanye buri hagati y’abaturage na Polisi mu kwirindira umutekano aho bafatanya mu gukumira ibyaha bitaraba bakanatangira amakuru ku gihe.

IGP Emmanuel Gasana, Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda, yatangarije abaturage bo mu Karere ka Nyanza ko bitarenze ku wa 1 Nyakanga 2015 Polisi izaba ikorera mu mirenge yose y'igihugu.
IGP Emmanuel Gasana, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, yatangarije abaturage bo mu Karere ka Nyanza ko bitarenze ku wa 1 Nyakanga 2015 Polisi izaba ikorera mu mirenge yose y’igihugu.

IGP Emmanuel K. Gasana yabwiye abaturage ko Polisi itatezuka ku nshinago zayo yiyemeje zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Agira ati "Bitarenze ku wa 1 Nyakanga 2015, abapolisi bazaba bakorera mu mirenge yose yo mu Rwanda”.

Bimwe mu byo uyu muyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagaragarije abaturage bo mu Karere ka Nyanza bari baje kwifatanya na yo mu birori byayo by’isabukuru y’imyaka 15 imaze ishinzwe mu Rwanda byiganjemo ibigwi bitandukanye yagiye igira muri iyi myaka ishize.

Ngo kimwe cy’ingenzi ibindi byose byuririyeho ni ubufatanye bwaranze Polisi mu mikoranire n’ubwuzuzanye n’izindi nzego.

Mu myaka 15 Polisi y'u Rwanda imaze yishimira cyane ubufatanye n'izindi nzego.
Mu myaka 15 Polisi y’u Rwanda imaze yishimira cyane ubufatanye n’izindi nzego.

Yavuze ko mu mwaka washize wa 2014 u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika mu bihugu bifite umutekano ngo dore ko inawusangiza mu bindi bihugu ikajyayo mu butumwa bwo kubungabungayo amahoro.

Ibi kandi ngo binafitiwe ibimenyetso kuko ubu mu gihugu cyose cy’u Rwanda umuntu ahasanga umutekano useseye ku manywa n’ijoro.

Umutekano mu gihugu kandi ngo ntubonwa n’abahatuye gusa ngo kuko mu minsi mike iri imbere u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ya Interpol (Polisi Mpuzamahanga) izahuza ibihugu 190 byo ku rwego rw’isi.

U Rwanda ruzaba ari igihugu cya 5 muri Afurika cyakiriye iyi nama ari byo ngo bigaragaza icyizere igipolisi cy’u Rwanda gifitiwe ku ruhando mpuzamahanga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

imikorere ya police yacu ni myiza irasobanutse bityo turayishima

nemeya yanditse ku itariki ya: 12-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka