Perezida Kagame yasabye abayobozi ba ICGLR gufasha abarwanyi ba FDLR bashaka gutaha

Mu nama yahuje abayobozi bagize umuryango uhuje ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR), Perezida Kagame yasabye ko abarwanyi ba FDLR bashaka gushyira imbunda hasi bafashwa gutaha mu gihugu cyabo, naho abatabishaka hagashyirwaho ubufatanye bwihuse mu bya gisirikare mu kubarwanya.

Mu byemejwe muri iyi nama yabereye muri Angola tariki 25/03/2014, harimo gushyiraho imbaraga zihagarika imitwe yitwaza intwaro igamije gusahura umutungo kamere mu karere no guhungabanya umutekano.
Ibi ngo bizagerwaho nihabaho ubufatanye no gushyirwaho ibihano mu bukungu na politiki ku mitwe yose yitwaza intwaro.

Perezida wa Angola, José Eduardo dos Santos akaba ari n’umuyobozi w’umuryango wa ICGLR (International Conference on the Great Lakes Region) yasabye abitabiriye iyi nama gushyira hamwe imbaraga mu guhashya imitwe yitwaza intwaro kugira ngo idashyira akarere kose mu bibazo bikomeye.

Inama ya ICGLR yabereye muri Angola tariki 25/03/2014 yitabiriwe n'abaperezida batandatu.
Inama ya ICGLR yabereye muri Angola tariki 25/03/2014 yitabiriwe n’abaperezida batandatu.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu bitandatu aribyo Angola, Congo Brazaville, RDC, Uganda, Rwanda, ndetse na Afurika y’Epfo idasanzwe muri uyu muryango yari yasabye kwitabira iyi nama; benshi bavuga ko Afurika y’Epfo yasabye ko yahuzwa n’u Rwanda kugira ngo baganire ku bibazo bya politiki bitameze neza.

Mu kureba aho imyanzuro yafashwe tariki 15/01/2014 igeze ishyirwa mu bikorwa, Perezida wa RDC Joseph Kabila yagaragarije abandi bayobozi uko igikorwa cyo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC gihagaze ariko avuga ko imitwe ya M23 na ADF imaze gukurwaho hakaba hasigaye FDLR n’imitwe y’abanyecongo yitwaza intwaro.

Abayobozi b’ibihugu kandi basabye ko hakwihutishwa igikorwa cyo gucyura abarwanyi ba M23 bari muri Uganda no mu Rwanda ku bufatanye n’umuryango w’abibumbye kuko bafatwa nk’umuzigo ku bihugu byabakiriye kandi hari amasezerano agomba gushyirwa mu bikorwa.

Perezida Kagame ubwo yakirwaga muri Angola aho yitabiriye inama ya ICGLR.
Perezida Kagame ubwo yakirwaga muri Angola aho yitabiriye inama ya ICGLR.

Abayobozi bavuga ko hakwiye gushyirwa mu bikorwa imbabazi zatanzwe na Leta ya RDC ku barwanyi ba M23 mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi.

Nubwo abayobozi bashimye Leta ya Congo ibikorwa yatangiye byo kurwanya umutwe wa FDLR, abayobozi bakurikiye ibyasabwe na Perezida Kagame na Perezida Denis Sassou Nguesso birimo gucyura abarwanyi ba FDLR bashaka gushyira intwaro hasi bagataha mu gihugu cyabo, naho abatabishaka hagashyirwaho ubufatanye mu byagisirikare bwihuse mu kubahashya.

Muri iyi nama kandi ngo habayeho kureba uko ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari bibanye n’ibyo muri Afurika y’Amajyepfo ahari hatumiwe umuyobozi w’igihugu cy’Afurika y’Epfo waba warifuje guhuzwa n’abayobozi b’u Rwanda kugira ngo baganire ku kibazo cy’imibanire itameze neza, cyakora Perezida wa Tanzania wari wemeye kuza muri iyi nama ntiyayitabiriye ku monota wanyuma.

Inama ya ICGLR yanitabiriwe na Perezida Jacob Zuma wa Afurika y'Epfo.
Inama ya ICGLR yanitabiriwe na Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo.

Ibihugu bigize ICGLR ni Angola, Burundi, Central African Republic (CAR), Republic of Congo, Democratic Republic of Congo (DRC), Kenya, Uganda, Rwanda, Sudan, South Sudan, Tanzania na Zambia.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Inyeshyamba Nizirwanwe Ariko Congo Ifite Amashyamba Manini Ibyobihugu Ubwobishyizehamwe Bazazigote Ariko Ningabo Za Congo Bibukeko Habamo Efudereri Zikorana Nazo Babanze Babakuremo

Nzeyimana Fidele yanditse ku itariki ya: 27-03-2014  →  Musubize

FDLR = AMABYI

murigo yanditse ku itariki ya: 26-03-2014  →  Musubize

izi ngegera zo muri FDLR bazihuge zishire ku isi kuko ni zo ziri guteza umutekano muke mu karere

anama yanditse ku itariki ya: 26-03-2014  →  Musubize

intmbara siyo nzira ya mbere ku Rwanda abashaka gutaha nibaze bubake iguhugu cyabo kuko nabatashye mbere bose ntacyo babaye kandi bageze kure biteza imbere gusa abatabishaka bagomba kuraaswa bakakwa intwaro kuko niyo nzira bihitiyemo.

Samedi yanditse ku itariki ya: 26-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka