Nyanza: Abacungagereza barashimirwa ibyo bize mu gucunga abagororwa nta ntwaro bakoresheje

Col. Charles Musitu, Komiseri mu kigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) yasuye abacungagereza mu karere ka Nyanza aho bari mu myitozo yo ku rwego rwo hejuru mu gucunga abagororwa nta ntwaro bakoresheje yishimira ubumenyi bamaze kwiyungura mu gihe gito bahamaze.

Uko ari 20 bakurikiranye aya masomo bamaze igihe cy’ibyumweru bitatu bigishwa n’impuguke zoherejwe n’urukiko rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone kugira ngo zibigishe uko bafata n’amaboko umugororwa bigaragara ko ari indwanyi kandi utamukomerekeje cyangwa nawe ngo agukomeretse.

Ubu buhanga bwose bwerekaniwe imbere ya Col. Charles Musitu ubwo yabasuraga tariki 18/10/2013 ashima intera abo bacungagereza bagezeho muri ayo masomo barimo guhabwa n’inzobere zabigize umwuga.

Ubwo buhanga nibwo bwifashishwa n'abacungagereza ku rwego mpuzamahanga mu gihe bagiye gufata abagororwa bavanwa aho bari bajyanwa ahandi.
Ubwo buhanga nibwo bwifashishwa n’abacungagereza ku rwego mpuzamahanga mu gihe bagiye gufata abagororwa bavanwa aho bari bajyanwa ahandi.

Ubundi buhanga abacungagereza bafite bahawe ni ubwo guhosha imyigaragambyo yabereye muri za gereza.

Aganira na Kigali Today, Col. Charles Musitu yatangaje ko yishimiye cyane ubumenyi yasanganye abo bacungagereza. Ati: “Urwego aba bacungagereza bagezeho rurashimishije cyane kuko bari kwiga ubuhanga buhanitse bwakoreshwa mu gucunga abagororwa nta ngufu z’intwaro bakoresheje” .

Yakomeje avuga ko akarusho k’ayo masomo ari uko umugororwa adahutazwa cyangwa ngo nawe abe yahutaza umucungagereza ngo kuko afatwa mu buryo bwemewe ku rwego mpuzamahanga.

Col. Charles Musitu uwa kabiri uhereye i Buryo hamwe n'inzego z'umutekano zikorera mu karere ka Nyanza bari kumwe.
Col. Charles Musitu uwa kabiri uhereye i Buryo hamwe n’inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Nyanza bari kumwe.

Col. Musitu asanga aya masomo abacungagereza bo mu Rwanda barimo guhabwa agamije gutuma barushaho kuba abanyamwuga bafite ikinyabupfura kijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Robert Franks imwe mu mpuguke yakoze imirimo inyuranye ya gisirikare mu gihugu cy’u Bwongereza ndetse no muri servisi zishinzwe iby’umutekano avuga ko nta mucungarereza mu Rwanda utazagerwaho nayo mahugurwa ngo kuko abahuguwe nabo bazahugura abandi.

Mu gihe aya masomo agikomeje imirimo yayo abacungagereza bayarimo bakomeje kugaragaza ko bayafitiye inyota kuko bayitabirana ubwitonzi kandi bakabikorana ubushake bwabo bwose nk’uko; Mbabazi Innocent; umuyobozi wa gereza ya Nyanza ubakurikiranira hafi abyemeza.

Abacungagereza bari muri ayo masomo bavuga ko bazayasohokamo ari intyoza zo ku rwego mpuzamahanga.
Abacungagereza bari muri ayo masomo bavuga ko bazayasohokamo ari intyoza zo ku rwego mpuzamahanga.

Aya mahugurwa azakurikirwa n’andi ajyanye n’imicugire y’amagereza nayo azatangwa n’impuguke ziturutse ku rwego mpuzamahanga yateguwe n’urukiko rwihariye rwashyiriweho igihugu cya Sierra Leone ku bufatanye na Leta y’u Rwanda.

Muri gereza ya Nyanza ahazwi ku izina rya Mpanga ubu hafungiyemo abagororwa 8 bakatiwe n’urukiko rwihariye rwashyiriweho igihugu cya Sierra Leone kugira ngo baze kuharangiriza ibihano rwabakatiye kubera uruhare bagize mu byaha by’intambara n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu muri icyo gihugu mu myaka ya 1991-2002.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka