Nyamasheke: Abayobozi w’imidugudu basaraba kujya bicazwa imbere mu nama zikomeye z’akarere

Abayobozi b’imidugudu mu karere ka Nyamasheke ngo barasanga ari bamwe mu nkingi za mwamba akarere kubakiyeho imiyoborere myiza n’iterambere, bakavuga ko agaciro kabo gakwiye kugaragarira mu buryo bakirwa ku karere ndetse ngo bakajya bahabwa ibyicaro by’imbere mu nama zikomeye ziba zateguwe n’akarere.

Ibi abayobozi b’imidugudu muri Nyamasheke babibwiye abayobozi b’akarere ka Nyamasheke mu nama bagiranye mu cyumweru gishize, aho basabye ko bajya bahabwa intebe z’imbere, imbere y’abandi bayobozi b’akarere ngo mu rwego rwo kubaha agaciro nk’abantu babahuza n’abaturage ku rwego rwa mbere.

Twagirayesu Emmanuel uyobora umudugudu wa Ruganzu mu kagari ka Kigoya mu murenge wa Kanjongo yabwiye Kigali Today ko kwicara imbere k’umuyobozi w’umudugudu bigaragaza ko abayobozi bazi neza umuyoboro wa mbere ubahuza n’umuturage, kandi bikaba ariyo gahunda y’igihugu ngo ubuyobozi bwegere abaturage.

Agira ati “Kuba twahabwa umwanya n’abayobozi bakuru mu karere byatuma n’abandi baturage tuyobora babona ko turi abayobozi akarere kemera, abajyaga batatwumva bakabona ko turi mu murongo wa Leta kandi byaduha imbaraga zo gukora tutiganda.”

Mubenda Thomas wo mu mudugudu wa Rwambogo mu kagari ka Rugari mu murenge wa Macuba yunga mu ijwi rya mugenzi we, akavuga ko guhabwa imyanya imbere mu nama z’akarere byabongerera imbaraga bikaberaka ko bafite gaciro gakomeye imbere y’abandi bayobozi n’imbere y’imbaga y’abaturage bayobora.

Agira ati “Umuyobozi w’umudugudu niwe ntangiriro y’ubuyobozi bw’igihugu, niwe wegereye abaturage kandi ubana nabo umunsi ku munsi. Iyo bavuga ubuyobozi bwegerejwe abaturage baba bavuga mbere na mbere umuyobozi w’umudugudu n’umuturage ndetse n’uburyo bafatanya mu gushyira mu bikorwa ibikorwa by’iterambere na gahunda za Leta zose. Rwose kutwicaza imbere bizajya byemeza ko ibyo dukora bishimwa n’abayobozi bacu badukuriye.”

Abayobozi b’akarere basanze bifite ishingiro…

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yemeza ko abayobozi b’akarere basanze ibyo aba bayobozi b’imidugudu bavuga bifite ishingiro kuko ngo abayobozi b’imidugudu bafite uruhare ntagereranwa mu buyobozi bw’akarere, bityo bakaba bakwiye koko gufata ibyicaro bya mbere mu materaniro yose y’akarere, bakabagaragariza ko koko bemera ubufatanye bafite mu iterambere ry’akarere.

Yagize ati “Twabemereye kujya bicara imbere mu nama z’akarere nk’ikimenyetso cy’agaciro tubaha kandi tuzakomeza kubaha uwo mwanya kuko aribo musingi w’iterambere ry’ibyo dukora.”

Uretse kuba bemerewe n’akarere gufata ibyicaro bya mbere mu karere mu nama zitegurwa baba batumiwemo, abayobozi b’imidugudu muri Nyamasheke ngo bagiye guhabwa telefoni zigendanwa zizatuma barushaho kuzuza inshingano zabo ku buryo mu gutumanaho n’abandi bakozi b’akarere bizaba biboroheye.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka