Nyamagabe: Impamvu yo kwiyandarika kw’abakobwa ntivugwaho rumwe

Impamvu itera urubyiruko rw’abakobwa rwiyandarika ntivugwaho rumwe kuko bamwe bashinja abakobwa kwiyandarika, abandi bakavuga ko bashukwa n’abagabo.

Iki kibazo cyagarutsweho mu nteko rusange y’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyamagabe yateranye kuwa 20/03/2014, aho ababyeyi bagaragaje ko usanga abana b’abakobwa batwite hirya no hino baba bazitewe n’urubyiruko bagenzi babo cyangwa se abagabo bakuze banubatse ingo, bakaba ngo bakwiye gufata ingamba zo kwiyama no kwirinda abagabo n’abasore.

Ikibazo cyo kwiyandarika ku bakobwa kandi cyongeye kugaruka mu nteko rusange y’inama y’igihugu y’urubyiruko yateranye kuwa 21/03/2014 muri Nyamagabe, aho urubyiruko narwo rwemera ko icyo kibazo gihari, ariko bo bakavuga impamvu zinyuranye zitera ukwo kwiyandarika.

Niyonsaba, umwe mu bagore ariko bakiri mu cyiciro cy’urubyiruko witabiriye inteko rusange y’urubyiruko yavuze ko asanga ahanini kwiyandarika ku bakobwa biterwa n’ubushomeri ndetse no kuba bagira utuntu twinshi bakenera batabasha kubona mu bushobozi basanganywe.

Ati “Tubona imyitwarire y’abakobwa mu minsi iterwa n’ubushomeri kubera biga ntibabone akazi, kandi baba bakeneye utuntu twinshi bitewe n’imiterere yabo ndetse n’ibyiyumvo bya kamere umuntu wese agira akifuza kugaragara neza.”

Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye inteko rusange y'inama y'igihugu y'urubyiruko yabaye mu cyumweru gishize.
Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye inteko rusange y’inama y’igihugu y’urubyiruko yabaye mu cyumweru gishize.

Undi mukobwa nawe wagaragaje impamvu zishobora kuba zitera kwiyandarika bikavamo gutwara inda zitateganyijwe, yatangaje ko ari ukubera ababyeyi badohotse ku nshingano zabo zo kwita ku bana uko bikwiye, ubushomeri butuma batabasha kubona ibyangombwa nkenerwa ndetse no kuba bahura n’ibishuko byinshi.

Yakomeje atanga umuti agira ati “Ababyeyi nibasubire ku nshingano zabo kuko nibanyitaho bwa bushomeri butazanganza. Basaza bacu nabo bagire uruhare mu kuturinda aho kudushuka badushora mu byadutera ibibazo.”

Mu gihe uyu mukobwa avuga ko basaza babo bakwiye gufata iya mbere mu kubarinda aho kubashora mu bishuko, abahungu bamwe bo siko babibona kuko ngo basanga abakobwa bakwiye gufata iya mbere kuko aribo bireba cyane maze nabo bakabona aho bahera babarinda, nk’uko Tuyishime Sylvain abivuga.

Ati “Sinavuga ko abahungu aribo barumbya bashiki babo kuko nabo babigiramo uruhare. Kubarinda ni byo kandi biri mu nshingano zacu kuko turi basaza babo ariko nanone inshingano ya mbere yo kwirinda ni iyabo bonyine. Bitwaye neza natwe twabona aho duhera, kuko hari uwo ujya kugira inama ukumva ko ibyo umubwira adashaka kubyumva, atanabikeneye.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ufite urubyiruko mu nshingano, Byiringiro Emile, asanga abahungu n’abakobwa bakwiye kugira uruhare mu kurwanya kwiyandarika kuko bose babigiramo uruhare, ariko akanenga abavuga ko ubushomeri aribwo bubibatera.

Ati “Ni uruhare rwa buri wese kuko ntawarinda abatirinze ubwabo. Nanone ariko nabo bakeneye uruhare rwa buri wese mu kugabanya ibishuka Abanyarwanda nk’abenegihugu bagenzi bacu. Twe kubiharira bashiki bacu kuko abakobwa ntibitera inda.

Ikitari ukuri abantu twese dukwiye kumenya ni ukuvuga ngo ubushomeri nibwo butuma umuntu ajya kwiyandarika. Icyo ni ikibazo cy’imyumvire mibi kuko ntabwo ubushomeri ari impamvu yo kwiyandarika.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ariko yemeranywa n’urubyiruko ko ababyeyi badohotse ku nshingano zo kurera abana, bakaba basabwa kwisubiraho bakababa hafi, bakamenya ibibagoye bakanabafasha kubinyuramo gitwari bitabasigiye ubusembwa.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka