Nyamagabe: Abahungutse barahamagarira imiryango yasigaye gutaha

Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe batahutse bava mu bihugu bari barahungiyemo barasaba abasigayeyo gutaha mu rwababyaye kuko ngo mu Rwanda ari amahoro kandi babayeho neza nyuma yo guhunguka.

Ibi babishyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki ya 20/06/2014 ubwo minisiteri ifite imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) ku bufatanye n’ihuriro ry’amashami y’imiryango y’abibumbye akorera mu Rwanda (ONE UN) bahaga isakaro imiryango 92 y’abatahutse ndetse n’imiryango 15 y’abaturanyi babo itishoboye.

Bamwe mu baturage bari barahungiye hirya no hino bumva impanuro za Minisitiri Mukantaba. Ab'imbere bagaragara igice ni abayobozi ku nzego zitandukanye.
Bamwe mu baturage bari barahungiye hirya no hino bumva impanuro za Minisitiri Mukantaba. Ab’imbere bagaragara igice ni abayobozi ku nzego zitandukanye.

Nyandwi Aloys, utuye mu kagari ka Kiyumba mu murenge wa Cyanika ni umwe mu banyarwanda bahunze mu mwaka w’1994 agatahuka muri 2009. Avuga ko abashije gusubira aho yari yarahungiye yaha ubuhamya abo yasizeyo ko mu Rwanda ari amahoro ibindi bumva byose ari ibihuha, bityo akabasaba ko batahana.

Ati “Bo ubwabo ni uko batirebera amaso yabaha. Igihugu cyacu gifite umutekano, gifite amahoro. Na bya bihuha birirwa bababwira ngo mu Rwanda utahutse arafungwa ngira ngo abenshi bamaze kubona ko nta bihari. Nanjye mfite ubushobozi nasubirayo nkajya kubareba aho bari nkababwira nti nimuze dore ndi muzima”.

Minisitiri Mukantabana Seraphine aganira n'abaturage bahungutse mu karere ka Nyamagabe.
Minisitiri Mukantabana Seraphine aganira n’abaturage bahungutse mu karere ka Nyamagabe.

Minisitiri Mukantabana Séraphine ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi avuga ko kuba abaturage bumva ko basubira gushishikariza abandi gutaha ari uko bumva ko babayeho nabi, bakaba bashaka ko baza bagafatanya kubaka u Rwanda no kubaho neza ariko ngo ntibatuma umuntu asubirayo agereranya no gusubira mu mwobo ugiye kuzahura uwahezemo, ahubwo bagiye kunoza uburyo babafasha kubagezaho ubutumwa badasubiyeyo.

“Ntabwo twabashishikariza ngo nibagende basubire mu mwobo, kuko aho bavuye ni nko mu mwobo, wiringiye ko ugiye kuzahura n’uwo wasizeyo, hari n’igihe wasubirayo mwembi mugaherayo. Niyo mpamvu rero icyo cyifuzo cyabo tugifashe, reka tugende tukinoze, tubafashe mu buryo bushoboka butagombye gusubiza abantu mu mwobo, uburyo bashobora kubwira bagenzi babo bakaza,” Minisitiri Mukantabana.

Minisitiri Mukantabana n'umuyobozi w'akarere Mugisha Philbert bahereza umuturage isakaro (uri hagati).
Minisitiri Mukantabana n’umuyobozi w’akarere Mugisha Philbert bahereza umuturage isakaro (uri hagati).

Minisitiri Mukantabana akomeza avuga ko bagiye gushyiraho gahunda n’ibiganiro binyuranye ndetse bakanafatanya na komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, maze bagafasha abaturage guhamagara ababo kandi ushaka gutaha bakamufasha ariko abatahutse batagombye kwishyira mu bibazo bajya kubareba.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibabakangurire gutaha maze turebe uko twubaka igihugu cyacu kirabakeneye. mu rwanda ni amahoro

nkone yanditse ku itariki ya: 20-06-2014  →  Musubize

rwose , igihugu cyawe ntacyo wakinganya,nibabwire nabo basizeyo ko igihugu ari amahoro natwe tukirimo tubifitiye ubuhamya rwose, igihugu kiratekanye kandi , ukora ibyo wikorera ntawugahagaze hejuru, ibi kandi nibyo benhsi twagiye duhunze, washatse wakora ukageza ejo mugitondo ntawuzaza kukubaza ngo bite byawe , ashwida, wava i rusumo yiburasirazuba ugataha irusizi yiburengerazuba ntankomyi rwose, igihugu ni amahoro, nibatahe dufatanye kubaka u rwatubyaye

karekezi yanditse ku itariki ya: 20-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka