Nyagatare: Umuganda wibanze ku kubakira abirukanywe muri Tanzaniya

Mu muganda ngarukakwezi wabaye kuwa gatandatu tariki 29/03/2014, mu karere ka Nyagatare hasijwe ibibanza ndetse hakanatangizwa iyubakwa ry’amazu 25 yagenewe Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania bari mu murenge wa Matimba.

Umurenge wa Matimba ufite imiryango 25 y’Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania. Imwe icumbikiwe n’abaturage mu ngo, iyindi iba aho yagenewe mu nyubako imwe. Mu mudugudu wa Ntoma akagali ka Bwera niho habonetse ubutaka yatuzwamo.

Minisitiri Gatete atangiza iyubakwa ry'amazu y'Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bagatuzwa mu karere ka Nyagatare.
Minisitiri Gatete atangiza iyubakwa ry’amazu y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bagatuzwa mu karere ka Nyagatare.

Kayumba Devis umwe mu Banyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania ashima uburyo bakiriwe n’uko bafashwe mu Rwanda. Ngo n’ubwo bubakirwa aho gutura ngo n’aho bari ntibafashwe nabi gusa ngo kuba mu nzu bizaba ari akarusho. Ku giti cye ngo yamaze kubona aho ahinga kandi ngo yiteguye kuhabyaza umusaruro kugira ngo aje adasabiriza.

Uretse kubakirwa amazu, abirukanwe muri Tanzaniya bahawe inka 62 bagenewe n’aborozi ba Matimba kimwe na toni 23 z’ibishyimbo zatanzwe ku bufatanye bw’abahinzi n’abacuruzi kandi baranateganya no kubashakira aho bazororera no guhinga.

Umuturage witwa Mushaija Charles avuga ko kwitabira umuganda wo kubakira iyi miryango ari ishema kuko Imana imbaraga yamuhaye zidakwiye gupfushwa ubusa ahubwo zakwifashishwa mu bikorwa by’urukundo.

Bakoze umurongo kugira ngo bihutishe igikorwa.
Bakoze umurongo kugira ngo bihutishe igikorwa.

Amazu yatangiye kubakwa tariki 29/03/2014 ngo agomba kuba yuzuye mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa. Iyaturemye Aimee umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyagatare asaba abandi bafatanyabikorwa kwihutisha inkunga yo kubaka aya mazu kugira ngo iki gihe bihaye cyubahirizwe.

Agaruka ku kamaro k’umuganda, minisitiri w’imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete yavuze ko ibikorwa biwukorwamo byunganira Leta kuko idafite ubushobozi buhambaye. Ni kuri iyi mpamvu rero asanga ukwiye kugirirwa igenamigambi kugira ngo imbaraga z’abawitabiriye zidapfushwa ubusa.

Uyu muganda witiriwe umuganda w’imyaka 20, wakorewe mu murenge wa Matimba hashakishwa icumbi ku Banyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania, wari wanitabiriwe n’abasenateri 23.

Umuganda mu karere ka Nyagatare witabiriwe n'abayobozi batandukanye.
Umuganda mu karere ka Nyagatare witabiriwe n’abayobozi batandukanye.

Muri rusange, akarere ka Nyagatare kakiriye imiryango 350 igizwe n’abantu 1100 birukanywe mu gihugu cya Tanzania.

Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’akarere ka Nyagatare asanga ari imbogamizi ku karere mu kubonera ku gihe iyi miryango aho icumbika byihuse kubera ubushobozi bucye n’ubwo ashima urukundo rwo gufasha abaturage ba Nyagatare bakomeje kugaragaza.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka