Nyabihu: Guverineri yasabye abaturage kwirinda ubuharike kuko bukurura ingaruka mbi mu miryango

Guverineri mushya w’intara y’Iburengerazuba, madamu Mukandasira Caritas, arasaba abaturage b’akarere ka Nyabihu gutandukana n’umuco mubi w’ubuharike kuko kubyara abo umuntu adashoboye kurera, bikurura ingaruka mbi zitandukanye ku mibereho y’umuryango n’abawugize.

Ibi guverineri Mukandasira yabisabye mu rugendo yagiriye muri aka karere ku matariki ya 24 na 25/03/2014 aho yasabye inzego z’ubuyobozi n’abaturage kwita kuri iki kibazo kigashakirwa umuti, dore ko bizwi ko abagabo bo muri aka karere bagira ingeso mbi yo gushaka abagore barenze umwe.

Ibi guverineri mushya w’intara y’Iburasirazuba yabigarutseho cyane ngo kuko mu nzira yagiye ahura n’abana benshi bagaragaza ibimenyetso byo kutitabwaho bakaba batameze neza.

Ibi ngo bishobora kuba bifitanye isano no kuba ababyeyi babo batabitaho, cyane cyane igihe bavuka ku babyeyi batabana neza cyangwa ngo bafatanye, bikaba nyirabayazana w’ingaruka mbi zirimo ubukene, inzara, imibereho mibi mu miryango n’ibindi.

Guverineri Mukandasira yasabye ko gukumira ubuharike no kuboneza urubyaro muri ako karere byaba intego, buri wese akabyara abo ashoboye kurera kandi azirikana ibyo azakenera mu buzima.

Guverineri Mukandasira,ubwo yasuraga akarere ka Nyabihu yanagarutse ku kibazo cy'ubuharike gikunze kuhagaragara.
Guverineri Mukandasira,ubwo yasuraga akarere ka Nyabihu yanagarutse ku kibazo cy’ubuharike gikunze kuhagaragara.

Ubuharike ni kimwe mu bishobora kuba byatuma umuntu abyara abana benshi adashoboye kurera, bikaba byaba nyirabayazana y’imibereho mibi kandi bigatera imiryango imwe n’imwe ubukene ku buryo idashobora kubonera abayigize ibyo bakeneye.

Ubu ngo imiryango ikwiye kuba maso ku buryo ibyinjira byakagombye kuba byinshi kuruta ibisohoka. Mu gihe ibi bititaweho, ngo byateza ingaruka zirimo inzara, ubukene, n’ibindi. Kuri we akaba asanga uko abantu biyongera byagakwiye kugendana n’uko ubukungu bwiyongera.

Bamwe mu baturage nabo basanga ubuharike no kubyara abana umuntu adashoboye kurera bitabateza imbere. Benshi ndetse ngo batangiye guhindura imyumvire, bakagana iyo kuboneza urubyaro kandi bakagira n’inama abagifite umuco w’ubuharike.

Innocent Habimana utuye mu karere ka Nyabihu, avuga ko ubu ibintu byahindutse atari nka cyera hakiriho amasambu manini, aho umuntu yashimishwaga no kubyara abana benshi akagira umuryango munini, kuko yabaga afite icyo abaha n’aho abashyira.

Avuga ko kuri ubu nta butaka bunini bukiboneka, ngo umuntu agomba gukoresha ubwenge ari nayo mpamvu iyo ubyaye abana benshi bitakorohera kubarihira amashuri, ubwishingizi no kubavuza, kubabonera aho bazatura n’ibindi.

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere indwi tugize intara y’Iburengerazuba. Bivugwa ko n’abaturage baho bakunze kubyara cyane. Mu mwaka w’imihigo wa 2012-2013, aka karere kari gatuwe n’abaturage bakabakaba ibihumbi 300 ku buso bwa km2 531.5 .

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mu Gouverineri ko asa n’utifitiye icyizere da!byaramugwiriye?arakonje cyane kabisa.

eva yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka