Ngororero: Bizihije umunsi w’Ibiribwa bagaburirira abafite intege nke

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Agnes Karibata, na Oda Gasinzigwa, Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango bifatanyije n’abafatanyabikorwa b’izo Minisiteri n’abaturage n’abayobozi b’akarere ka Ngororero mu kugaburira abantu bari mukiciro cy’abafite intege nke.

Iki gikorwa cyabaye mu birori byo kwizihiza umunsi w’ibiribwa wabereye mu karere ka Ngororero mu murenge wa Hindiro ku rwego rw’Igihugu, kuri uyu wa Gatanu tariki 18/10/2013.

Hakozwe umuganda wo gushyira ifumbire ku bigori.
Hakozwe umuganda wo gushyira ifumbire ku bigori.

Abaturage n’abayobozi batandukanye kandi banakoze umuganda wo gushyira ifumbire kugihingwa cy’ibigori ubu gifite uruhare runini mu bukungu bw’abahinzi no mumafunguro aboneka mu Rwanda, bakora uturima tw’igikoni ndetse batera ibiti by’imbuto bitandukanye.

Mu gihe insanganyamatsiko y’uyu mwaka yerekeza ku kwihaza mubiribwa no kurwanya imirire mibi, bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero batangaza ko kuri ubu ibiribwa bidahagije n’ibiciro bikaba bizamuka ku buryo butigeze bubaho muri aka karere.

Minisitiri karibata (iburyo) na Oda Gasinzigwa barasaba abahinzi guhinga bya kijyambere.
Minisitiri karibata (iburyo) na Oda Gasinzigwa barasaba abahinzi guhinga bya kijyambere.

Urugero batanga ni aho ikirlo cy’ibishyimbo ubundi bimenyerewe mu mafuro ya buri munsi y’Abanyarwanda kigeze ku mafaranga 550 bwa mbere mu mateka y’aka karere.

Bamwe muri bo barya rimwe ku munsi, mu gihe nyamara bifuza gukora ku munwa inshuro byibura eshatu, cyane cyane kubakiri bato, nk’uko babitangaza.

Gusa ikibazo bakibona ku bihe byahindutse ariko bamwe bagasanga banakwiye gukomorerwa guhinga ibihingwa bashaka babivangira mu mirima kuko ngo iyo kimwe kiteze ikindi cyera.

Akarima k'Igikoni ni kimwe mubifasha mu kurwanya imirire mibi.
Akarima k’Igikoni ni kimwe mubifasha mu kurwanya imirire mibi.

Hanasuwe umuhinzi w’urutoki ntangarugero wo mu murenge wa Ngororero witwa Munyaneza Alphonse ubu wigisha n’abandi baturage guhinga urutoki kuburyo buvuguruye n’ubushya akaba ageze no ku rwego rwo kujya kwigisha no muzindi ntara abifashijwe mo na RAB.

Minisitiri Karibata yasabye abaturage kwitabira gukora ubuhinzi bw’umwuga kuko aribwo buzabafasha kurwanya inzara no kwihaza mu biribwa, bagateganya uko bazuhira ibihingwa byabo igihe imvura izaba yabaye nkeya cyangwa yabuze.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka